RUHAGOYACU.com

Itangishaka Blaise yagarutse muri shampiyona nyuma y’amezi 12 ahura na Rwabugiri wamuvunnye!

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC; Blaise Itangishaka yagarutse mu kibuga kuri iki Cyumweru, akina umukino wa mbere muri shampiyona nyuma y’amezi asaga 12 adakina kuva agize imvune yo mu ivi ubwo yagonganaga n’uwahoze ari umunyezamu wa Musanze FC; Rwabugiri Omar kuri ubu ukinira Mukura Victory Sports.

Blaise Itangishaka yinjiye mu kibuga ku munota wa 77 w’umukino asimbuye Nshuti Innocent mu mukino ikipe ye ya APR FC yahuragamo na Mukura bakanganya ubusa ku busa.

Blaise Itangishaka yavunikiye i Nyakinama tariki ya 5 Ugushyingo 2016Blaise Itangishaka yavunikiye i Nyakinama tariki ya 5 Ugushyingo 2016
Rwabugiri Omar yagonganye na Blaise ubwo Musanze FC yanganyaga na APR 0-0 mu mwaka ushizeRwabugiri Omar yagonganye na Blaise ubwo Musanze FC yanganyaga na APR 0-0 mu mwaka ushize

Uyu mukinnyi wabazwe mu mpera z’umwaka ushize mu gihugu cya Maroc, yari amaze igihe adakina ndetse yagarutse mu bakinnyi 18 ba APR FC mu ntangiriro z’uku kwezi ikipe ye ihura na Bugesera FC na Police FC ariko ntiyagira amahirwe yo gukina ku mikino yombi.

Blaise yagarutse mu kibuga kuri iki Cyumweru, ikipe ye ihura na Mukura ikinamo umunyezamu Rwabugiri Omar na we warerewe mu ishuri rya ruhago rya APR FC.

Blaise Itangishaka atangwa umupira na Rwabugiri OmarBlaise Itangishaka atangwa umupira na Rwabugiri Omar
Blaise Itangishaka ahanganiye umupira na Iragena Said myugariro wa MukuraBlaise Itangishaka ahanganiye umupira na Iragena Said myugariro wa Mukura
APR FC yanganyije na Mukura VS 1-1 kuri iki CyumweruAPR FC yanganyije na Mukura VS 1-1 kuri iki Cyumweru

Uyu mukinnyi wakuriye mu ishuri ryigisha umupira w’Amaguru ASPIRE mu gihugu cya Senegal, akahamara imyaka ine avuye muri SEC Academy, yari yamaze kubona amahirwe yo gukina mu ikipe ya Elche mu cyiciro cya 2 mu gihugu cya Espagne ariko nyuma iyi kipe ntibyayikundira ko ikinisha abanyamahanga niko kugaruka muri Marines yavuyemo ajya muri APR FC muri Nyakanga umwaka ushize.

Blaise Itangishaka ku kibuga cya Barcelone; Camp NouBlaise Itangishaka ku kibuga cya Barcelone; Camp Nou
Blaise ari kumwe na Enzo Zidane, umuhungu wa Zinedine ZidaneBlaise ari kumwe na Enzo Zidane, umuhungu wa Zinedine Zidane
Blaise na Raul Gonzalez, umunyabigiwi ukomeye cyane muri Real MadridBlaise na Raul Gonzalez, umunyabigiwi ukomeye cyane muri Real Madrid

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. fenty

    Kuya 28-11-2017 saa 06:52'

    Wow welcome back musore urashoboye pe kdi courage uri numuhanga kbs


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru