RUHAGOYACU.com

Ivan Minnaert yiteguye gukora ubufindo, Rayon Sports ntimutwarireho igikombe

Umubiligi utoza ikipe ya Mukura Victory Sports Ivan Minnaert yiteguye gukora ubufindo Rayon Sports yahoze atoza ntibe yamutwariraho igikombe cya shampiyona kuri uyu wa gatatu, ubwo bazaba bahura mu mukino w’ikirarane.

Ibi uyu mutoza yabitangaje nyuma yo kutishimira igitutu bashyizweho na FERWAFA nk’uko abivuga, bigatuma umukino wabo wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro uba saa 20h00 z’ijoro kuri iki cyumweru, banganya na AS Kigali.

“ Twashyizweho igitutu gikomeye na FERWAFA kuko nabo botswaga ikindi gitutu na Rayon Sports, bituviramo gukina aya masaha y’igicucu, ikintu kitadushimishije, himurwa umukino,” Ivan Minnaert aganira n’itangazamakuru.

JPEG - 189.2 kb
Umutoza wa Mukura V, Minnaert

“ Njye rero ku wa gatatu ndababwira ko Mukura izaza n’abakinnyi 8, ubundi nka nyuma y’umunota umukinnyi wa mbere akavunika, nyuma y’undi munota undi mukinnyi agahita avunika na we, tugasigara turi abakinnyi 6 gusa ubundi umukino wose ugasubikwa.”

“ Nzaboneraho njye gutegura umukino w’ingenzi dufite ku wa 6 (Na Gicumbi), ubundi ndebe ko Rayon Sports itwara icyo gikombe cya shampiyona.”

Minnaert waciye mu ikipe ya Rayon Sports mbere gato yo kuyivamo akerekeza muri Kenya, atangaza ko guhindagura imikino ari uko FERWAFA yokejwe igitutu na Rayon Sports, we bitigeze bimushimisha.

JPEG - 89.1 kb
Ivan Minnaert yahoze atoza Rayon Sports, ishobora kumutwariraho shampiyona ku wa 3

Kuri uyu wa gatatu, uyu mukino nuramuka ubaye Rayon Sports igatsinda Mukura VS, izahita yegukana igikombe cya shampiyona kuko izaba irusha ikipe ya 2 amanota13, hasigaye imikino 4 gusa shampiyona ikarangira, bitakunda ko hagira ikipe yazayishyikira.

JPEG - 314.8 kb
Umukino ubanza amakipe yombi yaranganyije, mu mukino warimo invururu
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. knc

    Kuya 17-05-2017 saa 13:20'

    ba ntahonikora!!!!!!!!!harya mwe mwikora he he ?! ndabasetse ariko nimugumisheyo amaboko n’umutima kuko result iragaragara pepepepe !!!!!!!!!!!!!

  2. MUNYENGANGO

    Kuya 17-05-2017 saa 12:51'

    Mbega umutoza yabasha gukina frim sekaganda arye arimenjye

  3. anasius

    Kuya 17-05-2017 saa 08:32'

    ndumiwe uyu mutoza aje kuvumbura ariko? ntanahandi ndabyumva arko abaturusha mwadusobanurira nimba hari nahandi byabaye

  4. Patient

    Kuya 17-05-2017 saa 07:34'

    Ubundi c ibyo bintu byo gushyiramo abakinnyi 8 gusa kandi abandi bahari nta kibazo bafite harya biremewe muri ruhago!! Uyu mutoza numunyadukoryo nawe kabisa

  5. BIG Theogene

    Kuya 16-05-2017 saa 18:55'

    IBUYERYAGARAGAYE NTIRIBARIKISHE ISUKA, YOOO! MBEGARUGIGANA?

  6. Shumbusho

    Kuya 16-05-2017 saa 13:32'

    Ese ko Ivan yiyita professionnel akavuga iby’abana."Umugabo Muzungu anyagiranwa n’abandi ngo yaboze".Ese nibwo bwa mbere yumva umukino wimurwa njye ndabona yaranigize umuvugizi wa MVS nareke amagambo arangwe n’ibikorwa.

  7. MUGABO

    Kuya 16-05-2017 saa 09:49'

    Hahahaaaa!!!!!Sinarinzi ko n’abazungu batekereza gutya,ati nzazana abakinnyi 8 babiri bavunike dusigare turi 6 umukino usubikwe.
    Jye ndabona yamaze gutsindwa atarakina ariko nanone Rayon ntimwirare ishobora no kuba ari stratégie ye kugirango mwogutegura neza umukino.

  8. eugene

    Kuya 16-05-2017 saa 09:42'

    mwebwemufite ahomwikora ubungubusimwe murimumanejyeka nunese tucyibatwayegute ntahotwikora tuzatejyekase ntituzatejyeka jyikonawe urababaje byarahindutse ntihajyikora ifirimbi

  9. sadou

    Kuya 16-05-2017 saa 09:34'

    Hhhhhhh mbega weeee uyu mutoza ko nta bwenge azi mwo kabyara mwe ubuse koko Mukura yo ntihita imwirukana mbega weeee hhhhh sha biranshekeje

  10. john

    Kuya 16-05-2017 saa 08:48'

    hhhhhhhhh nibyenda gusetsa noneho nimwemere gukina kuko igikombe Rayon yarangije kugitwarara kera naho andi namagambo

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru