RUHAGOYACU.com

Iyo umuriro utabura APR FC twari kuyinyagira ibitego birenze 2- Karekezi Olivier

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports asanga kubura umuriro mu mukino ubanza w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda, byarafashije ikipe ya APR FC kuko iyo bitagenda uko yari kuyinyagira ibitego birenze 2, ayitsinze kuri uyu mukino.

Ibi Karekezi yabitangarije itangazamakuru nyuma y’umukino yari amaze gutwaramo igikombe kiruta ibindi kuri uyu wa 3 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, asubiza kapiteni wa APR FC Rugwiro Herve we, usanga gusubika umukino no kuwusubukura mu buryo budafututse byarafashije Rayon Sports kubatwara igikombe.

“ Njyewe ntabwo meneyereye gukina umukino umwe mu buryo nk’ubu, busa na Serie.” Rugwiro Herve, Kapiteni wa APR FC.

“ Kuki hatakurikijwe amategeko, umukino ube watangira bundi bushya nk’uko bisanzwe bikorwa. Gusa, Twe ibimaze iminsi biba ntabwo tubyishimiye, igikombe cy’Agaciro twabaye a ba mbere igikombe ntitwagihabwa, sinzi njye.”

Uyu myugariro wa APR FC avuga ko Rayon Sports ni ubwo yemera ko ari ikipe nziza nayo, ariko yigiriye amahirwe muri iyi minsi.

“ Umukino wabereye i Rubavu twarayirushije cyane, ariko iza gutsinda. Twarayirushaga hagati mu kibuga, ibona uburyo 2 (Narabwibariye nkina inyuma), ibubyaza umusaruro, mu gihe twe twahushaga ibitego. Bari bamaze umwaka n’amezi nka 4 batadutsinda, ubu nabo wenda ni igihe cyabo, ahandi tuzahurira natwe tuzayitsinda.”

Karekezi Olivier we avuga ko ibyo myugariro Rugwiro Herve avuga atari ko bimeze, kuko ikipe ya APR FC yagize amahirwe ahubwo umuriro ukabura.

“ Ibyo si ukuri, kuko iyo umuriro utabura i Rubavu, ukurikije uko umukino wagendaga, APR FC yagakwiye kuba yaratsinzwe ibitego 4 cyangwa 5, kuko byagaragaraga ko turi mu mukino neza kubarusha.” Karekezi Olivier, umutoza wa Rayon Sports.

“ Umukino urangiye ntabwo twari tuziko undi mukino uzaba kuri uyu wa gatatu, abakinnyi bigiriye muri ambiance, gusa ndabashimira ko bitwaye neza muri rusange muri iyi minsi ishize, bakaba bahaye Rayon Sports ibi bikombe 2.”

Aya makipe 2 y’abakeba aratangira shampiyona mu mpera z’iki cyumweru, APR FC yakira Sunrise ku wa gatandatu, naho Rayon Sports yakire AS Kigali ku cyumweru.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Tina

    Kuya 29-09-2017 saa 16:14'

    Hhhhhhh komeza gikundiro tukurinyuma!!

  2. jonh

    Kuya 29-09-2017 saa 08:38'

    akebo najye iwamugarura wowe patty iravuze ngo nitwabitsinze none ko mwe mubuga ko mwarigutsinda umukino ko mutishyuye ibyo2 muminota mwari musigaranye? ngo mwashakaga ko utangira hhhhhhhh ahubwo mulisa wagize amahirwe gikundiro kurakwemera

  3. -####-

    Kuya 29-09-2017 saa 08:15'

    byarikuba 10 Ubu Apr turagufite ntaho uzaducikira gukina n’ibitego

  4. Kalisa

    Kuya 28-09-2017 saa 10:49'

    Hahahaaa!
    Rugwiro ngo ntiyemera uko ibintu byagenze mu bikombe bibiri ikipe ye itashoboye gutwara? Ikintu cy’amategeko rwose ubanza nta gaciro APR FC igiha cyangwa se indwara umutoza Mulisa arwaye y’ivuzivuzi no kutemera ibyemezo bishingiye ku mategeko yamaze kuyanduza abakinnyi atoza, ahereye kuri captain we.....

  5. Bwiza

    Kuya 28-09-2017 saa 10:34'

    Congs to Gikundiro.

  6. Patty

    Kuya 28-09-2017 saa 10:06'

    None se kuki.ibyo bitego bari kunyagira batabitsinze muri 31min yejo nareke kwiyemera atazakozw’isoni ndeba


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru