RUHAGOYACU.com

Jimmy Mulisa asanga bigoye kwizera FERWAFA muri iki gihe

Umutoza w’ikipe ya APR FC Jimmy Mulisa, atangaza ko bigoye kwizera ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda muri iyi minsi, kubera ahanini kudakurikiza amategeko abagenga.

Uyu mutoza w’ikipe y’ingabo z’igihugu yatangaje ibi nyuma y’umukino basubukuye n’ikipe ya Rayon Sports w’igikombe kirita ibindi kuri uyu wa gatatu i Nyamirambo.

" Icyizere wagirira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kuri ubu ni gike muri iki gihe.” Mulisa, umutoza mukuru wa APR FC.

“ Urabona muri iki gihe barafata ibyemezo bimwe na bimwe bashaka gufasha ikipe imwe, ngo kuko izava muri shampiyona bitagenze uku cyangwa kuriya, ni ibyo kwibazaho.”

“ UYu munsi ujya gusanga ngo ntibakurikije amategeko, undi munsi ugasanga ngo bahisemo gukurikiza amategeko ya FIFA, ni ikintu bakwiye gukemura hakiri kare, kuko bikomeje gutya ushobora no gusanga muri shampiyona byongeye kuba, kandi si ikintu cyiza.”

JPEG - 129.3 kb
Diarra wa Rayon Sports, ahanganye na Chaffy wa APR FC mu mukino wabaye kuri uyu wa 3

APR FC itsinzwe na Rayon Sports inshuro 2 zikurikirana mu gihe cy’iminsi itageze ku i 10, by’akarusho iyi kipe ya Rayon Sports inayitwara ibikombe 2.

Mu irushanwa ryateguwe n’ikigega Agaciro, ikipe ya Rayon Sports yatsinze APR FC igitego 1-0, inayitwara igikombe kuri Tombola, nyamara APR FC yari izigamye ibitego byinshi.

Aya mategeko yari yashyizweho mbere y’uko irushanwa ritangira, ko amakipe naramuka anganyije amanota, hazarebwa uko imikino yabahuje yagenze, baramuka barenze 2 (Banganya amanota) kandi bose baratsindaguranwe, hazitabazwa tombola.

Mulisa Jimmy avuga ko atari azi ayo mategeko, mu gihe yari yashyizweho mbere.

Mu mukino wa nyuma wa Super Cup, haje kubamo ikibazo cy’ibura ry’umuriro kuri Sitade Umuganda. Umukino wari ugeze ku munota wa 63, Rayon Sports iri mbere n’ibitego 2-0.

APR FC yifuzaga ko umukino wasubirwamo wose, ugatangira ku munota wa 1, ariko FERWAFA iza gusanga ikibazo cy’ibura ry’umuriro nta hantu kiri mu mategeko yabo, biba ngombwa ko hemezwa ko umukino wazasubukurwa, ugatangirira aho wari ugeze, ikintu ku rundi ruhande kitashimishije Jimmy Mulisa n’abakinnyi be, kuko bibwiraga ko bagiye kuwusubiramo wose.

Jimmy Mulisa akaba yatangaje ko iyi mikino n’ubwo batayitwayemo neza cyane uko babyifuzaga, asanga atari byinshi bazakosora.

Uyu mutoza avuga ko ari imikino itangiza shampiyona,hari icyo ayigiyeho, akavuga ko bizafasha ikipe ye kwitwara neza muri shampiyona.

Kuri uyu wa gatandatu kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, APR FC irahakirira ikipe ya Sunrise.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. patrick

    Kuya 29-09-2017 saa 21:01'

    barayon ntimukikirigite ngo museke kuko urwego APR iriho ntimuranafungura nudushumi twinkweto zayo.muzatware tripple cup(champion,peace cup na CECAFA)nibwo muzaba nabura mufite ijambo imbere ya APR FC kuko yo yarabikoze cg muzabe champio 3 mwikurikiranya mubone kuvuga ayamagambo ubu ntimwareshya na apr mwabisha mutabisha .muratwara ubukombe nkubu mukamera amababa pee!

  2. tuyiringire Pacific

    Kuya 29-09-2017 saa 09:07'

    Ariko barafinda fc. Ubumurashaka. Gufinda namategeko iyomudutsinze mwafinze turabyemera none namwe turabahaye

  3. tuyiringire Pacific

    Kuya 29-09-2017 saa 09:07'

    Ariko barafinda fc. Ubumurashaka. Gufinda namategeko iyomudutsinze mwafinze turabyemera none namwe turabahaye

  4. tuyiringire Pacific

    Kuya 29-09-2017 saa 09:07'

    Ariko barafinda fc. Ubumurashaka. Gufinda namategeko iyomudutsinze mwafinze turabyemera none namwe turabahaye

  5. tuyiringire Pacific

    Kuya 29-09-2017 saa 09:07'

    Ariko barafinda fc. Ubumurashaka. Gufinda namategeko iyomudutsinze mwafinze turabyemera none namwe turabahaye

  6. tuyiringire Pacific

    Kuya 29-09-2017 saa 09:07'

    Ariko barafinda fc. Ubumurashaka. Gufinda namategeko iyomudutsinze mwafinze turabyemera none namwe turabahaye

  7. tuyiringire Pacific

    Kuya 29-09-2017 saa 09:06'

    Ariko barafinda fc. Ubumurashaka. Gufinda namategeko iyomudutsinze mwafinze turabyemera none namwe turabahaye

  8. john

    Kuya 28-09-2017 saa 20:29'

    @kalisa menyako ntamarangamutima pfite sipfana Apr jye pfana gormahia ark MWe mutanga ibitekerezo mukurikije amakipe mufana gusa ntimwubaka umupira Bach with Rwanda nagato!

  9. jo

    Kuya 28-09-2017 saa 19:53'

    ese uno mutype aho siwe watanze isiri ngo bazimye amatara kuko yari yitezeko ko amayegeko avuga ko match isubirwamo atasesenguye ngo amenye ko ayo mategeko atareba gukupa amatara. nyamara ushyize muri analyse kubura kw’amatara wasanga abifitemo uruhare kuko sinumva uburyo avugango ntago amategeko yakurikije kdi atariko avuga

  10. jo

  11. 1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru