RUHAGOYACU.com

Jimmy Ndayizeye aragirwa umutoza wa Mukura kuri uyu wa Gatatu

Ikipe ya Mukura Victory Sports yamaze kumvikana n’umutoza w’ikipe ya Espoir FC; Jimmy Ndayizeye ukomoka i Burundi, ngo ayibere umutoza mu mwaka utaha w’imikino.

Jimmy Ndayizeye uri gutoza ikipe ya Espoir FC muri uyu mwaka w’imikino ndetse akaba yarayifashije kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro, aho bahura na APR FC kuri uyu wa Kabiri, amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe y’i Rusizi, ararangirana n’uyu mwaka w’imikino.

"Kugeza kuri uyu mwanya mfise amasezerano na Espoir atararangira, ndibaza ko azorangira ku itariki 4, umuntu aba akeneye gutera imbere, Espoir nituganira neza nzoguma muri Espoir, niba hari abandi bashobora kundondera bizojyana n’injyene tuzoba twavuganye."- Ndayizeye Jimmy ubwo yari amaze gusezerera Rayon Sports kuwa Gatatu w’icyumweru gishize.

Jimmy Ndayizeye arasoza amasezerano ye muri Espoir ku munsi w'ejoJimmy Ndayizeye arasoza amasezerano ye muri Espoir ku munsi w’ejo

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko binyuze ku munyamabanga w’ikipe ya Mukura Victory Sports; Eng. Niyobuhungiro Fidel, Mukura Victory Sports yamaze kumvikana n’uyu mutoza ku buryo azayitoza mu mwaka utaha w’imikino ndetse azerekanwa kuri uyu wa gatatu, nyuma yo gusoza umwaka we w’imikino muri Espoir bakina umukino wa nyuma wa Peace Cup uzaba kuri uyu wa Kabiri.

N’ubwo impande zombi zamaze kumvikana ku bijyanye n’amasezerano ndetse n’ibyo uyu mutoza azajya ahabwa n’ikipe, Ruhagoyacu yumvise ko mu bitarumvikanwaho harimo umutoza uzunguriza Jimmy Ndayizeye ndetse no kuba hari abandi muri Mukura Victory Sports bashaka ko hazanwa Cassa Mbungo na we wasoje amasezerano muri Sunrise FC.

Mukura Victory Sports imaze ukwezi kurenga idafite umutoza mukuru nyuma y’igenda rya Ivan Minnaert wacitse iyi kipe akajya muri Guinea, amasezerano atarangiye, aho ku mukino usoza shampiyona, iyi kipe yatojwe na Rwaka Claude, umutoza wungirije.

Jimmy Ndayizeye yageze mu ikipe ya Espoir FC muri Kanama 2016, ahabwa amasezerano y’umwaka umwe, aho yungirijwe na Kalisa François watozaga Rwamagana City FC.

Uyu mugabo ukomoka i Burundi, yamaze kumvikana na Mukura Victory SportsUyu mugabo ukomoka i Burundi, yamaze kumvikana na Mukura Victory Sports

Ndayizeye w’imyaka 41 yavukiye i Bujumbura, akurira mu Nyakabiga, agace kari mu murwa mukuru Bujumbura. Uyu yize amashuri yisumbuye kuri ETS Kamenge na Lycée Tanganyika i Bujumbura, amenyekana nk’umukinnyi ukomeye wa Kiyovu Sports mu 2005.

Ndayizeye ufite impamyabushobozi yo gutoza ya Licences A ya CAF, yaje muri Espoir FC avuye muri Muzinga FC.

Uyu mugabo yabaye kandi umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu y’u Burundi “Intambamurugamba” kuva muri 2013 kugeza muri Gicurasi 2015 aho yirukanwe hamwe na Kaze Cedrick waciye muri Mukura bazira ibibazo cyo kutumvikana n’umutoza mukuru.

Jimmy Ndayizeye na Kaze Cedrick bakoranye mu ikipe y'igihugu y'u BurundiJimmy Ndayizeye na Kaze Cedrick bakoranye mu ikipe y’igihugu y’u Burundi

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Kabila Nshimirimana

    Kuya 3-07-2017 saa 18:25'

    Murakoze Kumakuru Mutugejejeho Uwo Mutoza Arakomeye Azi Vyishi Mumitorezeye Yarakwiye Ikipe Ikomeye

  2. Fidele Nsabimana

    Kuya 3-07-2017 saa 09:14'

    Nkunda uburyo mutugezaho amakuru kuburyo bwihuse nabasabaga ko mwajya mutugezaho amateka y’abakinnyi nabyo turabikeneye


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru