RUHAGOYACU.com

Kabale Soccer Legends Association yatsinze ASV 3-1 mu mukino wa gicuti

Kuri iki Cyumweru tariki 26 Gashyantare 2017 ASV FC (Association Sportif de Volontaires ) yo mu Rwanda yatsinzwe na Kabale Soccer Legends Association yo muri Uganda ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wabereye ku kibuga cya Shyorongi.

Uyu mukino wateguwe na ASV FC (Association Sportive des Volontaires) yo mu Rwanda mu rwego rwo gushimangira umubano bagirana hagati yabo ndetse no kwagura umubano n’abaturanyi bo mu bindi bihugu.

Muri rusange amakipe yombi yagaragaje umukino mwiza mu kibuga hagati gusa amahirwe yabaye make kuruhande rwa ASV yakiniraga mu rugo. Igice cya mbere cyarangiye Kabale Legends iyoboye n’ibitego bibiri kuri kimwe cya ASV.

Igice cya kabiri n’ubundi cyatangiye Kabale Soccer Legends Association ariyo ikomeje kwiharira umukino byaje no kuyihesha gutsinda igitego cya gatatu. ASV nayo yanyuzagamo igasatira izamu ariko umukino urinda urangira itongeye kureba mu izamu.

Umukino urangiye abakinnyi n’abayobozi bafashe umwanya wo gusangira ndetse baranasabana, bemeranya kugirana ubucuti bwa kivandimwe, aho ASV mu minsi iri mbere izafata urugendo ikerekeza muri Uganda gukina umukino wo kwishyura.

Mbere y'uko uyu mukino ukinwa abakinnyi b'amakipe yombi barangajwe imbere n'abayobozi babo basuye urwibutso rwa Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ruherereye Ku Gisozi.Mbere y’uko uyu mukino ukinwa abakinnyi b’amakipe yombi barangajwe imbere n’abayobozi babo basuye urwibutso rwa Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ruherereye Ku Gisozi.

Abasimbura ba ASV Abasimbura ba ASV

Abasimbura ba Kabale Soccer Legends AssociationAbasimbura ba Kabale Soccer Legends Association

ASV igice cya mbere cyarangiye yatsinzwe ibitego 2 kuri 1ASV igice cya mbere cyarangiye yatsinzwe ibitego 2 kuri 1

Kabale Soccer Legends Association igice cyambere cyarangiye iri imbere n'ibitego 2 kuri 1Kabale Soccer Legends Association igice cyambere cyarangiye iri imbere n’ibitego 2 kuri 1

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!