RUHAGOYACU.com

KAC Kenitra ya Bayisenge itsinze Khouribga, iva ku mwanya wa nyuma

Ikipe ya KÉNITRA ATHLÉTIC CLUB ikinamo myugariro w’umunyarwanda Bayisenge Emery, yitwaye neza mu mpera z’iki cyumweru itsinda Khouribga, nyuma y’amezi arenga 2 idatsinda muri shampiyona.

Iyi kipe ibarizwa mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Maroc, muri Botola Pro League, yaherukaga kubona amanota 3 muri shampiyona, tariki ya 01 Mutarama uyu mwaka wa 2017.

Emery ari mu bakinnyi 11 babanje mu kibugaEmery ari mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga

Uyu myugariro, kuva yagera muri Kenitra, ntasimburwaUyu myugariro, kuva yagera muri Kenitra, ntasimburwa

Indi mikino 6 yakurikiyeho, ikipe ya KAC Kenitra, ikaba yaratsinzwemo imikino 3, inganya indi mikino 3, mu gihe shampiyona yamaze igihe ihagaze kubera igikombe cy’Africa cy’ibihugu cyabereye muri Gabon.

Iyi kipe yari imaze amezi 2 iri ku mwanya wa nyuma yitwaye neza kuri iki cyumweru, itsinda ikipe ya Khouribga yari yabasanze kuri Stade Municipal de Kénitra ibitego 2-1.

Ibi bitego 2 by’iyi kipe ya Kénitra byatsinzwe mu gice cya 2 cy’umukino. Ibitego byatsinzwe na kapiteni w’iyi kipe Berrabeh, ikindi kinjizwa na Eddaraoui.

Abakunzi ba KAC Kénitra baracyafite icyizere ko ikipe yabo izaguma mu cyiciro cya 1Abakunzi ba KAC Kénitra baracyafite icyizere ko ikipe yabo izaguma mu cyiciro cya 1

KAC Kénitra ikaba yagize amanota 18 nyuma y’imikino 22. Iyi kipe iri ku mwanya wa 15 mu makipe 16, irarushwa inota 1 na Kawkab Marrakech iri ku mwanya wa 14.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru