RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 24:17'  -  U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu mikino y’abana ya Commonwealth  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 21:11'  -  Perezida Kagame- Inkingi ya mwamba, ukuboko kw’iburyo kwa siporo y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:15'  -  FPR ishima uko Siporo yateye imbere mu Rwanda ariko ikabona intege nke muri ruhago  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:07'  -  Musanze FC irahakana ko Katauti yerekeje muri Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 19-07-2017 saa 28:29'  -  "Ntabwo nari nabitekerejeho neza nemera kuba V/Perezida wa FERWAFA"-Olivier wa Mukura amaze kwegura
Kagame Cup: Intara y’Amajyepfo yaseye itanzitse imbere y’iy’Amajyaruguru
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umurenge wa Mbazi, mu Karere ka Huye, uhagarariye Intara Intara y’Amajyepfo watsinze uwa Byumba mu Karere ka Gicumbi uhagarariye Amajyaruguru ibitego 2-0 mu bagabo, Kayenzi yo muri Kamonyi itsinda Muhoza yo mu Karere ka Musanze 1-0 mu bari n’abategarugori mu mikino ya ½ cy’irangiza mu irushanwa Umurenge Kagame Cup.

Ni imikino ya ½ cy’irangiza irimo ikinwa mu irushanwa ryitiriwe Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, hagamijwe gushimangira no gushyigikira ihame ry’imiyoborere myiza yimakaje mu Rwanda.

Mu mikino ya ½ cy’irangiza, hakozwe amatsinda abiri, aho rimwe rigizwe n’Intara y’Iburasirazuba, iy’Iburengerazuba ndetse n’Umujyi wa Kigali, mu gihe irindi tsinda ryo ririmo Intara y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru.

Umurenge wa Mbazi mu Ntara y'Amajyepfo wihagazehoUmurenge wa Mbazi mu Ntara y’Amajyepfo wihagazeho

Mu gihe iyo mikino ya ½ yatangiye ikinwa kuwa kane tariki ya 8 Kamena mu itsinda ririmo Intara ebyiri n’Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Kamena hari hatahiwe itsinda ririmo Intara ebyiri, aho Amajyepfo yakiriye Amajyaruguru.

Abagabo bakiniye kuri Stade Huye, maze Mbazi itsinda Byumba ibitego 2-0, byatsinzwe na Mujyanama Fidel, umukinnyi wanagaragaje urwo rwo hejuru muri iryo rushanwa, ku buryo nta gushidikanya ko yazaba umukinnyi mwiza wagaragariye muri iri rushanwa ryitiriwe Umukuru w’Igihugu.

Abari n’abategarugori bo bakiniye ku kibuga cya GS Remera Rukoma mu Karere ka Kamonyi, Kayenzi itsinda Muhoza ya Musanze igitego 1-0.

Imikino yo kwishyura muri iri tsinda iteganyijwe kuwa kane tariki ya 14 Kamena, ikazabera kuri Stade ya Gicumbi, ari na bwo hazamenyekana ikipe zizakina imikino ya nyuma.

Umurenge wa Byumba wo mu Majyaruguru watunguriwe i HuyeUmurenge wa Byumba wo mu Majyaruguru watunguriwe i Huye

Mu rindi tsinda kuwa kane tariki ya 8 Kamena, Umurenge wa Kinyinya uhagarariye Umujyi wa Kigali uwa Rukira wo mu Karere ka Ngoma uhagarariye Intara y’iburasirazuba igitego 1-0, mu gihe mu bari n’abategarugori uwa Gatsata mu Karere ka Gasabo wanganyije igitego 1-1 n’uwa Nasho wo mu Karere ka Kirehe.

Irushanwa Umurenge Kagame Cup ryatangiye gukinwa mu mwaka wa 2006, icyo gihe rikaba ryaritwaga “Irushanwa ry’Ímiyoborere”, maze mu 2010 rihita ryitwa “Umurenge Kagame Cup” hagamijwe gushima umukuru w’Igihugu ku miyoborere ye myiza ndetse no ku nkunga adasiba gutanga mu guteza imbere imikino.

Iryo rushanwa ryatangiye rikinwa mu mupira w’amaguru gusa, ariko uyu mwaka hanashyizwemo amarushanwa mu mikino ngororamubiri (Athletisme) yo gusiganwa ku maguru ndetse na Sitball hazirikanwa ko abafite ubumuga na bo bagomba gukina.

Iri rushanwa ritegurwa n’ishami rishinzwe guteza Imbere Imiyoborere myiza no kwegereza Ubuyobozi n’Ubushobozi abaturage mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB).

NTIRAMPEBA Corneille Kuya 11-06-2017 saa 21:04'

MBAZI F.C Oyeee!!! nimukomereze aho basore nukonuko


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)