RUHAGOYACU.com

Kagame Cup: Mu mpaka mpabe, Umurenge wa Mbazi wasezereye uwa Byumba

Mu mpaka zendaga gukurura imvururu, Umurenge wa Mbazi ya Huye uhagarariye Intara y’Amajyepfo wasezereye kuri penaliti uwa Byumba ya Gicumbi uhagarariye Intara y’Amajyaruguru, uba ubonye itike yo kujya ku mukino wa nyuma mu irushanwa "Umurenge Kagame Cup 2017".

Yari imikino ya ½ cy’irangiza mu irushanwa ryitiriwe Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kumushimira no gushyigikira ihame ry’imiyoborere myiza yimakaje mu Rwanda, iri rikaba ari na ryo rya nyuma muri manda ye ya kabiri, dore ko andi matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 4 Kanama 2017, ariko amahirwe akaba ari menshi y’uko yatorerwa gukomeza kuyobora Abanyarwanda.

Iyo mikino ya nyuma ya ½ yakinwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kamena, aho mu bahungu Umurenge wa Mbazi wari wagiye guhura n’uwa Byumba mu mukino wo kwishyura, Gihango ya ya Rutsiro yagiye gukina na Rukira ya Ngoma mu gihe mu bakobwa Kivumu ya Rutsiro yari yagiye gukina na Nasho ya Kirehe.

Umurenge wa Mbazi wishyuwe ibitego bibiri wariwatsinze mu mukino ubanza, ariko utsinda kuri Penaliti 7-6Umurenge wa Mbazi wishyuwe ibitego bibiri wariwatsinze mu mukino ubanza, ariko utsinda kuri Penaliti 7-6

Umurenge wa Byumba watsinze uwa Mbazi ibitego 2-0, uba wishyuye ibitego wari watsinzwe mu mukino ubanza, maze biba ngombwa ko hiyambazwa penaliti.

Mu mpaka mpabe, byanateje imvururu mu kibuga kugeza ubwo ikipe y’Umurenge wa Mbazi yari igiye kwivana mu kibuga umukino utarangiye kubera kwinubira imisifurire, iyo kipe ihagarariye Amajyepfo ni na yo yahiriwe maze itsinda kuri penaliti indwi (7) mu icyenda wateye n’aho Byumba yinjiza esheshatu (6).

Umurenge wa Mbazi wahise ubona itike yo kujya ku mukino wa nyuma, aho uzahura n’Umurenge wa Gihango wo mu Karere ka Rutsiro uhagarariye Intara y’Iburengerazuba, watsinze uwa Rukira wo mu Karere ka Ngoma uhagarariye Intara y’Iburasirazuba ibitego 2-0.

Umurenge wa Kinyinya wasohokeye Umujyi wa Kigali wasezerewe na Gihango yasohokeye UburengerazubaUmurenge wa Kinyinya wasohokeye Umujyi wa Kigali wasezerewe na Gihango yasohokeye Uburengerazuba

Kuba uyu Murenge wa Gihango wari wanatsinze ibitego 2-1 uwa Kinyinya ya Gasabo uhagarariye Umujyi wa Kigali, byatumye uwo murenge w’Iburengerazuba uhita ufata umwanya wa mbere mu itsinda, binawuhesha itike yo kujya ku mukino wa nyuma.

Mu bakobwa, Umurenge wa Kivumu wo mu Karere ka Rutsiro uhagarariye Intara y’Iburengerazuba wigirijeho nkana uwa Nasho wo mu Karere ka Kirehe uhagarariye Intara y’Iburasirazuba, uwutsinda ibitego 5-0, uba ubonye itike yo kujya ku mukino wa nyuma, aho uzahura n’uwa Kayenzi wo mu Karere ka Kamonyi uhagarariye Intara y’Amajyepfo.

Imikino ya nyuma iteganyijwe ku cyumweru tariki ya 18 Kamena 2017 kuri Stade Regional ya Kigali i Nyamirambo, Abakobwa bakazatangira saa saba (1:00pm) n’aho abahungu bagatangira saa cyenda (3:00pm).

Umurenge wa Mbazi wakunze kwinubira imisifurire mu mukino wo kwishyura watsinze kuri PenalitiUmurenge wa Mbazi wakunze kwinubira imisifurire mu mukino wo kwishyura watsinze kuri Penaliti

Uko amakipe azahura ku mukino wa nyuma:

Abahungu:

Mbazi/Huye/Intara y’Amajyepfo vs Gihango/Rutsiro/Intara y’Iburengerazuba

Abakobwa:

Kayenzi/Kamonyi/Intara y’Amajyepfo vs Kivumu/Rutsiro/Intara y’Iburengerazuba

Uko imikino ya ½ yagenze yose:

Kuwa kane tariki ya 14 kamena:

Mu bakobwa:

Kivumu/Rutsiro/Intara y’iburengerazuba 5-0 Nasho/Kirehe/Intara y’Iburasirazuba
Muhoza/Musanze/Intara y’Amajyaruguru 2-3 Kayenzi/Kamonyi/Intara y’Amajyepfo

Abahungu:

Rukira/ Ngoma/Intara y’Iburasirazuba 0-2 Gihango/Rutsiro/Intara y’Iburengerazuba
Byumba/Gicumbi/Intara y’Amajyaruguru 2-0 Mbazi/Huye/Intara y’Amajyepfo (2-2*)

Umurenge wa Rukira yo muri Ngoma ni wo uwa Gihango yikuje nyuma y'aho uyu w'Iburengerazuba wari wanatsinze KinyinyaUmurenge wa Rukira yo muri Ngoma ni wo uwa Gihango yikuje nyuma y’aho uyu w’Iburengerazuba wari wanatsinze Kinyinya

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru