RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 23-07-2017 saa 27:26'  -  Magare yanikiye abanyakenya n’abagande azamura ibendera ry’u Rwanda mu Bufaransa  |  Yanditswe kuya 16-07-2017 saa 27:14'  -  Roger Federer yegukanye Wimbledon aca agahigo karakorwa n’undi wese  |  Yanditswe kuya 13-07-2017 saa 16:32'  -  Hahamagawe abasore 18 bazavamo abazitabira IHF Handball Trophy/Continental  |  Yanditswe kuya 5-07-2017 saa 29:08'  -  Zonic yegukanye igikombe cyo kwibohora bwa mbere mu mateka yacyo muri Cricket  |  Yanditswe kuya 3-07-2017 saa 28:00'  -  APR yacyuye Police amara masa muri Handball
Kagame Cup: Umujyi wa Kigali wongereye icyizere cyo kujya ku mukino wa nyuma
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umurenge wa Kinyinya uhagarariye Umujyi wa Kigali wongereye icyizere cyo kujya ku mukino wa nyuma (Final) mu irushanwa ’Umurenge Kagame Cup’, nyuma yo gutsinda igitego 1-0 Umurenge wa Rukira uhagarariye Intara y’Iburasirazuba.

Imiyoborere myiza ni inkingi y’Iterambere u Rwanda rugezeho, kandi ku isonga y’iryo hame hakaba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Aha ni ho haturutse igitekerezo cyo gushyiraho irushanwa ryamwitiriwe hagamijwe gushimangira no gushyigikira iryo hame ry’imiyoborere myiza, maze ryitwa “Umurenge Kagame Cup”, rikaba ritegurwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB).

Ryatangiye rikinwa ku rwego rw’imidugudu, abahize abandi bajya guhatana ku rwego rw’akagari, bikomeza bityo nk’uko inzego z’ibanze zikurikirana mu miyoborere y’igihugu, bigeza aho imirenge yahize indi ku rwego rw’akarere ihatanira guhagararira Intara ndetse n’umujyi wa Kigali.

Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Muhongerwa Patricie yabanje kwibutsa abakinnyi n'abafana ikigamijwe muri iri rushanwa anashima uko abakobwa bitwayeUmuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Muhongerwa Patricie yabanje kwibutsa abakinnyi n’abafana ikigamijwe muri iri rushanwa anashima uko abakobwa bitwaye

Amakipe y’imirenge yatsindiye guhagararira intara n’Umujyi wa Kigali, ni yo agezweho mu guhatana ngo haboneke Umurenge wegukana iryo rushanwa ku rwego rw’igihugu uyu mwaka.

Mu mikino ya ½ cy’irangiza, hakozwe amatsinda abiri, aho rimwe rigizwe n’Intara y’Iburasirazuba, iy’Iburengerazuba ndetse n’Umujyi wa Kigali, mu gihe irindi tsinda ryo ririmo Intara y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kamena, ni bwo hatangiye iyo mikino ya ½ cy’irangiza, aho mu bakobwa Umurenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, ukaba uhagarariye Umujyi wa Kigali, wakinnye n’uwa Nasho wo mu Karere ka Kirehe, wo ukaba uhagarariye Intara y’Iburasirazuba, amakipe yombi akaba yanganyije igitego 1-1.

Mu bagabo ho, Umurenge wa Kinyinya wo muri Gasabo na wo uhagarariye Umujyi wa Kigali watsinze uwa Rukira wo mu Karere ka Ngoma ho mu Ntara y’Iburasirazuba igitego 1-0.

Ikipe ya Rukira ihagarariye Intara y'Iburasirazuba yashakaga gukura amanota mu Mujyi wa KigaliIkipe ya Rukira ihagarariye Intara y’Iburasirazuba yashakaga gukura amanota mu Mujyi wa Kigali

Muri iri tsinda, imikino irakomeza mu mpera z’iki cyumweru, aho ayo makipe yombi ahagarariye Umujyi wa Kigali azajya gukina n’ahagarariye Intara y’Iburengerazuba, imikino yombi ikazabera mu Karere ka Rutsiro.

Umurenge wa Kinyinya uramutse utsinze uwo mukino, Umujyi wa Kigali uzahita ubona itike yo kujya ku mukino wa nyuma, mu gihe mu bakobwa ho Gatsata niramuka itsinze bizasaba guterereza Ibiza mu mukino uzahuza Intara y’Iburasirazuba n’iy’Iburengerazuba.

Mu rindi tsinda ho, biteganyijwe ko hazaba imikino ibiri mu bakobwa n’ibiri mu bahungu, aho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena Umurenge wa Byumba uzaba uri mu Karere ka Huye bakina umukino ubanza, n’aho umukino wo kwishyura ukazabera i Gicumbi.

Abakinnyi ba Rukira bahagarariye Intara y'Iburasirazuba barimo kwishyushyaAbakinnyi ba Rukira bahagarariye Intara y’Iburasirazuba barimo kwishyushya

Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo, Rwamulangwa Stephen yibukije imvano y'iri rushanwa ko ari Urugero rwiza rw'imiyoborere myiza Perezida Kagame yimakaje mu RwandaUmuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamulangwa Stephen yibukije imvano y’iri rushanwa ko ari Urugero rwiza rw’imiyoborere myiza Perezida Kagame yimakaje mu Rwanda

Senderi International Hit yari yaje no gususurutsa abafana mbere y'umukino no mu gihe cy'akaruhukoSenderi International Hit yari yaje no gususurutsa abafana mbere y’umukino no mu gihe cy’akaruhuko

Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali asuhuza abakinyi ba KinyinyaUmuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali asuhuza abakinyi ba Kinyinya

Ikipe y'Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo ni yo ihagarariye Umujyi wa Kigali mu bagaboIkipe y’Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo ni yo ihagarariye Umujyi wa Kigali mu bagabo

Ikipe y'Umurenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma ni yo ihagarariye Intara y'IburasirazubaIkipe y’Umurenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma ni yo ihagarariye Intara y’Iburasirazuba

Abayobozi mu nzego zitandukanye bakurikiranye imikino yombi yaberaga ku kibuga kiri hafi ya Stade AmahoroAbayobozi mu nzego zitandukanye bakurikiranye imikino yombi yaberaga ku kibuga kiri hafi ya Stade Amahoro

Umutoza Banamwana Camarade ni we utoza ikipe ya Kinyinya afatanyije na Nkorankwese Sebastien wahoze ari Umunyezamu wa Mukura VS, Kiyovu SportsUmutoza Banamwana Camarade ni we utoza ikipe ya Kinyinya afatanyije na Nkorankwese Sebastien wahoze ari Umunyezamu wa Mukura VS, Kiyovu Sports

Abafana bo bari benshiAbafana bo bari benshi

Abafana bageze aho bajya inyuma y'izamu ry'Ikipe y'Iburasirazuba ariko Umusifuzi ahagarika umukino ajya kubirukanaAbafana bageze aho bajya inyuma y’izamu ry’Ikipe y’Iburasirazuba ariko Umusifuzi ahagarika umukino ajya kubirukana

Umunyezamu wa Rukira yakoze akazi katoroshye kuko iyo bitaba ibyo yajyaga gutsindwa ibitego bitari munsi ya 3Umunyezamu wa Rukira yakoze akazi katoroshye kuko iyo bitaba ibyo yajyaga gutsindwa ibitego bitari munsi ya 3

Nyuma y'Umukino abakinnyi ba Rukira ntibishimiye imisifurire, aho bavugaga ko batsinzwe igitego habayeho kurariraNyuma y’Umukino abakinnyi ba Rukira ntibishimiye imisifurire, aho bavugaga ko batsinzwe igitego habayeho kurarira

Umukino warimo ishyaka ryinshiUmukino warimo ishyaka ryinshi

Wari umukino wiganjemo abakinnyi bamenyekanye ahanini mu cyiciro cya kabiri mu RwandaWari umukino wiganjemo abakinnyi bamenyekanye ahanini mu cyiciro cya kabiri mu Rwanda

Mwizerwa Gad we yanyuze no mu makipe y'icyiciro cya mbere Mwizerwa Gad we yanyuze no mu makipe y’icyiciro cya mbere


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)