RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 17:02'  -  Amakipe 21 y’abanyeshuri yahagurutse i Kigali ajya gushakira aho Amavubi yaburiye  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 16:53'  -  Mbusa Kombi Billy wahoze muri Rayon Sports yasimbuye Katauti  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 16:04'  -  Myugariro wa KCCA FC ashobora gusimbura Rusheshangoga muri APR FC
Kalisa Adolphe "Camarade" wa APR FC yagizwe umuyobozi w’akanama gategura amatora ya FERWAFA
Print Comments: 6 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Kalisa Adoplhe bakunze kwita "Camarade" usanzwe ari umunyamabanga w’ikipe ya APR FC, yagizwe umuyobozi w’akanama gashinzwe gutegura no kuzayobora amatora ya komite nyobozi nshya y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, azaba muri Nzeli 2017.

Camarade ayoboye komite igizwe n’abantu 7 batanzwe n’abanyamuryango ba FERWAFA nkuko byemejwe mu nama y’inteko rusange ya FERWAFA yabereye i Rubavu taliki ya 25 Werurwe 2017.

Iyi nama y’inteko rusange yari yemeje ko amakipe yose y’ikiciro cya mbere, ay’icya kabiri, ay’abagore n’amasosiyasiyo (associations) azitoramo abantu babahagararira muri aka kanama.

Nyuma y’amatora, amakipe y’ikiciro cya mbere (16) yatanze Kalisa Adolphe Camarade usanzwe ari umunyamabanga wa APR FC na Nsengiyumva Mvano Etienne usanzwe ari perezida wa Etincelles Fc.

Amakipe y’ikiciro cya kabiri yatanze Ntivuguruzwa severain (Muhanga Fc) na Kalinganire Ismael.

Abagore nabo bitoyemo babiri aribo Gacinya Teddy (As Kigali WFC) na Nsabimana Jean De Dieu (Bugesera WFC).

Amasosiyasiyo (Associtaion) arimo abasifuzi, abatoza n’abandi yatanze umuntu umwe ariwe Rukundo Eugene usanzwe muri asosiyasiyo y’abatoza.

Aba bantu barindwi bagize aka kanama bamaze gutangwa nabo bishyize hamwe bitoramo komite maze Kalisa Adolphe Camarade aba Perezida, ku mwanya wa vice perezida hatorwa Rukundo Eugene naho umunyambanga aba Ntivuguruzwa Severain.

Aka kanama gafite inshingano zo gutegura no kuzayobora amatora ya komite nyobozi nshya, igikorwa kizaba muri Nzeli, nyuma yo kubyemeza mu nama y’inteko rusange yabereye i Rubavu, nubwo benshi batabyumvikanyeho, dore ko amatora yari asanzwe aba mu kwezi kwa Werurwe.

mu matora aheruka Nzamwita De Gaulle (wambaye isaha) yahanganye na Munyandamutsa, uyu mwaka ni nde uzamuhangara niyiyamamazamu matora aheruka Nzamwita De Gaulle (wambaye isaha) yahanganye na Munyandamutsa, uyu mwaka ni nde uzamuhangara niyiyamamaza

Ikindi abanyamuryango batumvikanaho ni uburyo aka kanama kitwa ngo karigenga kandi kagizwe n’abanyamuryango ba FERWAFA gusa.

Ruboneza Prosper uvugira FERWAFA yavuze ko ibindi byose birebana no kwiyamamaza n’ibindi bireba amatora bizabazwa aka kanama kigenga.

Ati " inshingano zabo ni ugutegura no kuyobora amatora ya komite nyobozi ya FERWAFA izaba mu kwa cyenda, ibindi birenzeho bizatangazwa n’iyi komisiyo yigenga ", Ruboneza.

Italiki nyir’izina y’amatora ntiremezwa burundu ariko harateganywa ko aya matora azaba taliki ya 10 Nzeli 2017.

lengi lenga Kuya 24-05-2017 saa 14:47'

Uyu mugabo ntabwo ari umusportif ahora yijimye na interventions ze ntizisobanutse ararakara rwose reba tempérament

ema Kuya 24-05-2017 saa 12:13'

Mushake ukuntu kinyoma fc mwayishakira igikosi mwa kuko yarasebye .

gutio Kuya 23-05-2017 saa 11:37'

nagyo amatora tu ubwose hari ikindi murindiriye uretse kureba film yakinnwe kandi hari abazuza umurongo
kugirango film igende neza.

Musesenguzi Kuya 23-05-2017 saa 11:14'

Ibizava muri aya matora bigaragarira muuntu aya matora y’aka kanama: already kagizwe n’APR gusa. Peresida, VP ni APR abogamiraho, n’ibandi....
Abantu batanire biyakira ko DeGaule azasubiraho.
Sijye nahera hahera.....!!!!

karekezi Kuya 23-05-2017 saa 08:51'

Mbega uyu wirengagiza amategeko ya transfert niwe uje guhagarikira amatora.

sibo y’intore Kuya 23-05-2017 saa 08:19'

Amatora yo kwiyerurutsa hhhhh, na Severain ndamwiyiziye ni umufana wa APR bikomeye. Ahubwo ni APR iteguye amatora yayo si FERWAFA. Murasetsa uriya Camarade yayobora iki kikagenda koko!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)