RUHAGOYACU.com

Kalisa Rachid na Mambo ntibari mu rutonde rw’aberekeza muri Centrafrica

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 19 azakuramo abakinnyi 18 azajyana muri Centrafrica mu gushaka itike y’igikombe cy’Africa muri 2019 kizabera muri Cameroon.

Abazamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sport), Kwizera Olivier (Bugesera Fc) na Nzarora Marcel (Police Fc)

Abakina inyuma: Rusheshangoga Michel (APR Fc), Imanishimwe Emmanuel (APR Fc), Manzi Thierry (Rayon Sport), Bayisenge Emery (KAC Kénitra), Nsabimana Aimable (APR Fc) na Nirisarike Salomon (AFC Tubize, Belgium)

Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste (Gor Mahia, Kenya), Niyonzima Haruna (Young Africans, Tanzania), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sport), Iranzi Jean Claude (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia), Omborenga Fitina (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia), Djihad Bizimana (APR Fc) na Niyonzima Olivier (Rayon Sport)

Abataha izamu: Usengimana Dany (Police Fc), Sugira Ernest (AS Vita, DR Congo) na Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya)

Abakinnyi basezerewe kugeza kuri ubu ni 6, Mambo wa Bugesera, Rachid Kalisa ukina muri Slovakia, Mugisha Gilbert wa Pepiniere, Aly Niyonzima wa Mukura VS, Mico Justin wa Police FC na Iradukunda Eric wa AS Kigali.

Ikipe y’igihugu irakomeza imyitozo kuri uyu wa mbere kugeza ku wa 4, ubwo izafata rutemikirere igaca i Nairobi yerekeza i Bangui.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. DONATH

    Kuya 6-06-2017 saa 10:29'

    IN FACT, THE NATIONAL COACHING STAFF IS COMPLETLY PERFFCT! SO LETS WAIT AND SEE WHAT WILL HAPPEN BY THE END OF THE MATCH,

  2. David

    Kuya 6-06-2017 saa 04:04'

    Nibyiza kuba coach yahisemo bariya kuko ninshingano zumutoza kd ariwe ubazwa umusaruro.

    Gusa ndababaye kuba yasize Rachid Kalisa aricyyo cyamuvanye iburayi iyo amushyira muri 18 basi . Biriya bimwica mumutwe. Gusa niba yabasha Gusoma msg yanjye ndamwihanganishije ahubwo bimuhe imbaraga zogukora cyanee Imikino isigaye nimyinshi nakore cyanee ejo niheza.

    Ramadhan mubarack #Rachidy, Allah akwishimire kd agukomeze aguhe kumenya umwuga wahisemo kukigero wifuza cyose.

  3. rambert

    Kuya 6-06-2017 saa 01:23'

    Steve uribuka emery muri chan?ese mbwira amakosa amaze gukora agateza ibibazo? ahubwo coaching staff icanye kumaso

  4. MATONI

    Kuya 5-06-2017 saa 21:36'

    Nzabashima nibitwaraneza?

  5. Elyse

    Kuya 5-06-2017 saa 19:39'

    steve ngendabona nubusanze utuye wanga emery bayisenge kdi mubigaragara urwango umufitiye nirumwe rwomumaraso

  6. Yeah

    Kuya 5-06-2017 saa 17:50'

    Ngabona ari sawa

  7. DIDI

    Kuya 5-06-2017 saa 16:51'

    Ndabona coaching staff iri gukora neza rwose. Naho Steve we, sinzi niba wibuka igihe Mambo aheruka muri National team. Niba ntibeshye hashize 5 ans kandi experience iracyenewe cyane. Ahubwo undi uri busigare ni mu bazamu. Probably Kwizera kuko atigeze akina match nimwe. Gusa Njye nzi Ko ari Umuhanga

  8. aimable

    Kuya 5-06-2017 saa 15:20'

    ariko nkuyu wiyise Steve wowe uri umutoza? nonese abakinnyi batazi gufunga imipira nibo bagezweho? emery ni umukinnyi ukomeye kd agomba no kubanza mukibuga naho wowe uri mumandazi

  9. Footballer

    Kuya 5-06-2017 saa 14:17'

    No comment kabiaa. Ubwo bigeze aho twibaza ngo ninde umutoza ari busezerere biragaragaza ko ikipe yacu itangiye gukomera

  10. steve

    Kuya 5-06-2017 saa 13:58'

    Uwarigusigara ni Bayisenge kuko akina ahubuka cyane afite defaut yo gutanga umupira kuri bagenzi awuterana imbaraga kandi bitakigezweho kuburyo uwo awuhereje kuwufunga bimugora ashobora guteza ibibazo mu bwugarizi ahubwo yagasimbuwe na Mambo kuko we akina afite calme( yifitiye icyizere muri we) mu kuzibira imipira no kumenya gufata umu striker no gutanga ballon kuri bagenzi be arabizi. Abandi bose ni sawa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru