RUHAGOYACU.com

Kalisa Rashid ntari ku rutonde rw’abakinnyi bemerewe gukinira Kiyovu Sports

Kalisa Rashid ntari ku rutonde rw’abakinnyi bemerewe gukinira Kiyovu Sports muri Azam Rwanda Premier League uyu mwaka w’imikino 2017/2018 bitewe n’ibura ry’urupapuro rumukura mu ikipe yakinagamo muri Slovakia.

N’ubwo shampiyona yamaze gutangira ndetse hakaba hamaze gukinwa imikino y’umunsi umwe, kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Ukwakira ni bwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi bemerewe gukina muri buri kipe.

Ku rutonde rwa Kiyovu Sports ntihagaragaraho Kalisa Rashid iyi kipe iherutse gusinyisha nyuma yo kujya kugerageza amahirwe muri Espagne ariko ntibimuhire.

Kalisa Rashid yahoze muri Police FCKalisa Rashid yahoze muri Police FC

Omar Munyengabe wahoze ari Umuvugizi wa Kiyovu Sports yatangarije RuhagoYacu ko abakinnyi bose iyo kipe yaguze bemerewe gukina, uretse Kalisa Rashid.

Ati “Kalisa Rashid ni we wenyine ufite ‘litige’, afite ikibazo cya ‘transfert’.

Urutonde rw’abakinnyi ba Kiyovu Sports:
1. UWASE FIDEL [Umunyarwanda]
2. NGIRIMANA ALEX [Umunyarwanda]
3. TUGIRIMANA INNOCENT [Umunyarwanda]
4. MUSTAFA FRANCIS [Umurundi]
5. HARERIMANA JEAN CLAUDE [Umunyarwanda]
6. MUTUYIMANA DJUMA [Umunyarwanda]
7. AHOYIKUYE JEAN PAUL [Umunyarwanda]
8. NIZEYIMANA JEAN CLAUDE [Umunyarwanda]
9. NGARAMBE IBRAHIM [Umunyarwanda]
10. KARERA ALLY HASSAN [Umunyarwanda]
11. RUGAMBA JEAN BAPTISTE [Umunyarwanda]
12. NIZEYIMANA DJUMA [Umunyarwanda]
13. NZEYURWANDA DJIHAD [Umunyarwanda]
14. NDOLI JEAN CLAUDE [Umunyarwanda]
15. KABURA MUHAMED [Umurundi]
16. MBOGO ALI [Umunyarwanda]
17. HABYARIMANA INNOCENT [Umunyarwanda]
18. VINO RAMADHAN [Umunye-Congo]
19. SEBANANI EMMANUEL [Umunyarwanda]
20. UWIHOREYE JEAN PAUL [Umunyarwanda]
21. HABAMAHORO VINCENT [Umunyarwanda]
22. MAOMBI JEAN PIERRE [Umunyarwanda]
23. BONANE JANVIER [Umunyarwanda]
24. KAKULE MUGHENI FABRICE [Umunye-Congo]
25. UWINEZA AIME PLACIDE [Umunyarwanda]

Kakule Mugheni Fabrice ari mu bibeshyweho ntibagaragara mu rutonde rwa Kiyovu Sports nyamara yamaze gukina umukino w;'umunsi wa mbere wa Azam Rwanda Premier LeagueKakule Mugheni Fabrice ari mu bibeshyweho ntibagaragara mu rutonde rwa Kiyovu Sports nyamara yamaze gukina umukino w;’umunsi wa mbere wa Azam Rwanda Premier League

Kiyovu Sports iri mu makipe make yabonye amanota atatu ku munsi wa mbere wa shampiyonaKiyovu Sports iri mu makipe make yabonye amanota atatu ku munsi wa mbere wa shampiyona

Kalisa Rashid kuva yava muri MFK Topvar Topoľčany ntarabona 'transfer'Kalisa Rashid kuva yava muri MFK Topvar Topoľčany ntarabona ’transfer’

Kalisa Rashid yavuye muri Police FC yerekeza muri MFK Topvar Topoľčany none kubona urupapuro rumukurayo ni ingorabahiziKalisa Rashid yavuye muri Police FC yerekeza muri MFK Topvar Topoľčany none kubona urupapuro rumukurayo ni ingorabahizi

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Niyobugingo s

    Kuya 10-10-2017 saa 11:35'

    kiyovu yacu dukunda komerezaho turagushyigikiye terimbere kiyovu tukurinyuma ntimucike intege nabandi bazabikora mukwambere azazana izindi mbaraga mufatireho igikombe turagikumbuye pe nkabayovu


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru