RUHAGOYACU.com

Kamanzi yatangaje icyo basanze gitera abafana n’abasifuzi kubana nk’injangwe n’imbeba

Umuyobozi w’abasifuzi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Kamanzi Emery yatangaje ko urwego ruciriritse rw’abafana mu kumenya amategeko y’umupira ari cyo gituma imikino imwe n’imwe isiga babanye n’abasifuzi nk’injangwe n’imbeba.

Ni gake uzasanga umukino wa Rayon Sports na APR FC utasize impaka hagati y’abafana, ndetse ni kenshi tujya twumva impaka mu mikino y’ayo makipe kabone n’ubwo yaba atari yo yahuye hagati yayo, aho usanga bamwe bavuga ngo abasifuzi bayibogamiyeho cyangwa bayibye.

Uwikunda Samuel na we ni umwe mu baherutse gutsindira kuba abasifuzi mpuzamahangaUwikunda Samuel na we ni umwe mu baherutse gutsindira kuba abasifuzi mpuzamahanga

Ibyo byagiye binumvikana no mu yandi makipe, ndetse bamwe mu batoza bayo barahagarikwa, nka Yvan Minaert wa Mukura VS n’abandi bagiye basaba imbabazi nka Masudi Djuma wa Rayon Sports n’abandi bagiye bitotombera gusifurirwa nabi.

Abafana bo babivuga ukundi ndetse rimwe na rimwe bakabikabiriza dore ko benshi usanga ari n’indakoreka, ariko Kamanzi we avuga ko basanze byose bituruka ku bumenyi buke baba bafite mu mategeko agenga umupira w’amaguru.

Ati “Sinavuga ko na ‘Complaints’ (Ibyinubirwaga) mbere zabaga zifite ishingiro kuko icyo tumaze kubona cyo ni uko urwego rwa benshi mu kumenya amategeko y’umupira ruri hasi, kuko n’ibyemezo byinshi bifatwa iyo tugarutse mu mategeko tukabibereka, usanga bamwe bagaruka bagasaba imbabazi.”

Abasifuzi bo mu Rwanda bari bagezweho mu gukarishya ubumenyi bwabo ku mayeri y'abakinnyi barariraAbasifuzi bo mu Rwanda bari bagezweho mu gukarishya ubumenyi bwabo ku mayeri y’abakinnyi bararira

Yakomeje atanga urugero ku Ikarita y’umutuku yatanzwe mu mukino ubanza wa ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro wahuzaga Bugesera FC na APR FC, aho umukinnyi bita Gasongo yahawe ikarita y’umutuku abantu ntibabivugeho rumwe nyamara bitwe n’uko batazi ko “Iyo habayeho gufata, gukurura cyangwa gusunika umukinnyi wa nyuma ugana mu izamu,bijyana n’ikarita y’umutuku”, ariko bamwe bakumva ngo hari hakwiye kubaho inyoroshyakosa, ariko “Itegeko ni Itegeko”.

Kamanzi nk’umuyobozi wabo ashima uburyo abasifuzi bitwaye muri iyi shampiyona ya 2016/2017, ngo kuko bari barateguwe neza.

Abasifuzi bo mu cyiro cya mbere basanzwe bagenerwa imyitozo ndetse bakanakorerwa isuzuma mu buryo buhoraho hagamijwe gukarishya ubushobozi bwabo mu kuyobora imikino, ari na rwo rwego kuwa gatanu tariki ya 23 kugeza kuwa gatandatu tariki ya 24 Kamena bari bari ku cyicaro cya FERWAFA muri iyo gahunda y’imyitozo ihoraho.

Ntagungira Celestin 'Abega', Nkubito Athanase na Gasingwa Michel mu bahura abasifuziNtagungira Celestin ’Abega’, Nkubito Athanase na Gasingwa Michel mu bahura abasifuzi

Aganira na RuhagoYacu, Kamanzi Emery yagize ati “Yari imyitozo ngarukagihembwe dukorera mu kibuga tukitabaza abakinnyi, aho tuba twateguye amasomo ari buhatangirwe, nk’ayo kurarira (Hors Jeu) ndetse no guhana amakosa. Aha tuba twateguye abakinnyi tukababwira amakosa baribukore tukareba uko abasifuzi bitwara mu kuyahana.”

Nk’umusaruro w’iyo myitozo, Kamanzi avuga ko guhora babikora buri gihembwe bigira icyo byungura abakora uwo mwuga, bikanagira akamaro mu migendekere myiza y’imikino ya shampiyona.

Ntagungira Celestin ‘Abega’, Nkubito Athanase, Gasingwa Michel, Munyangoga Appolinaire, Rurangirwa Aaron na Kamanzi Emery ni bo barimo bahugura abo batoza.

Iyo urebye imikino ikomeye muri shampiyona y’u Rwanda usanga iyoborwa n’abasifuzi bamwe bahora bayisimburanaho, nak Uwikunda Samuel, Twagirumukiza Abdoul, Ruzindana Nsoro, Hakizimana Louis ‘Loup’ na Ishimwe Claude nyamara urutonde ruriho abasifuzi 45.

Abasifuzi bo mu cyiciro cya mbere ni bo biyambajwe mu mikino ya nyuma y'icyiciro cya kabiriAbasifuzi bo mu cyiciro cya mbere ni bo biyambajwe mu mikino ya nyuma y’icyiciro cya kabiri

Kuba iteka aba ari bo bagaragara mu mikino ikomeye ngo biterwa n’uko no mu ishuri abanyeshuri bose baba batari ku rwego rumwe ngo bose babe aba mbere nko mu mashuri y’incuke.

Kamanzi ati “Erega ni uko twakubwira ngo n’imikino yose ntabwo iba iri ku rwego rumwe, kandi n’abasifuzi ntibari ku rwego rumwe. Ubu se ugiye no mu ishuri wasanga abanyeshuri bose bari ku rwego rumwe?”

Yakomeje avuga ko bakora uko bashoboye ngo buri wese azamuke, ari na yo mpamvu mu mikino y’igikombe cy’amahoro hagaragaye abasifuzi bashya muri iyo mikino ikomeye.

U Rwanda rufite abasifuzi mpuzamahanga 20 barimo abari n’abategarugori 8 n’abagabo 12 biyongera ku bandi batagisifura barimo ba Gasingwa Michel, Ntagungira Celestin ‘Abega’, Kagabo Issa n’abandi. Mu cyiciro cya mbere ho hakaba hasifura abasifuzi 48 mu gihe mu cyiciro cya kabiri ho hari abasifuzi 45, n’aho muri shampiyona y’abagore hakaba abasifuzi 21.

Bamwe mu basifuzi b'icyiciro cya mbere mu RwandaBamwe mu basifuzi b’icyiciro cya mbere mu Rwanda

Abasifuzi bakora imyitozo mu buryo buhoraho, ariko bakanakoreshwa amahugurwa buri gihembweAbasifuzi bakora imyitozo mu buryo buhoraho, ariko bakanakoreshwa amahugurwa buri gihembwe

Hakizimana Louis umwe mu basifuzi mpuzamahanga u Rwanda rufiteHakizimana Louis umwe mu basifuzi mpuzamahanga u Rwanda rufite

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kamana alexis

    Kuya 25-06-2017 saa 14:40'

    MBEGA UWO NGO NI EMERY ASEKEJE IMIKARA WEEEE! !! UZIKO YAZATSETSA N’IFOTO KOKO? NGO ABASIFUZI NIBEZA IKIBAZO N’URWEGO RURI HASI RW’ABAFANA MU MATEGEKO! !!! HARYA WE KOYARAYAZI KO ATIGEZE ABA MPUZAMAHANGA? ABANDI BAMBARAGA FIFA BADGES ADAHARI? IKINDI ABO BIRIRWA BAHAGARIKA BABAZIZA AMASURA SE? UBU C ABO AJYA AHA MISSION NGO UGERAGEZE UFASHE IYIKIPE YIBWIRAKO BATAGIRA INSHUTI HANZE? CYOKOZA NIZEREKO SUPPORT YE KURI AS MUHANGA NGO IZAMUKE YAMUSHYIZE MU KIMWARO PE! ! CYOKOZA AGARAGAJE UBUSWA MU MIVUGIRE PE! ! AHUBWO AGARAGAJE KO URWEGO RWE ARIRWO RURI HASI, GUSA SINGAYA UWO NGO NI EMERY AHUBWO UWAMUHAYE KUYOBORA ABAMURUSHA AMATEGEKO (international reefers).EMERY UWO MUNYAMAKURU WAGUHAYE INTERVIEW NUMUGOME PE YARAGUHEMUKIYE AGUTEGA UMUTEGO GUSA .POLE SANA JYA WINYWERA BYERI NICYO USHOBOYE NAHO KUYOBORA BYO S’ IMPANO YAWE PE! ESE UBUNDI IYUJYA GUSIFURA VOLLEY KO TWIGANA IGAHENGERI ARIYO WAPFAGA GUKINA NUBWO NAYO UTARI UYIZI, GUSA WARARYAGA TUKAKWEMERA.

  2. kamana alexis

    Kuya 25-06-2017 saa 14:39'

    MBEGA UWO NGO NI EMERY ASEKEJE IMIKARA WEEEE! !! UZIKO YAZATSETSA N’IFOTO KOKO? NGO ABASIFUZI NIBEZA IKIBAZO N’URWEGO RURI HASI RW’ABAFANA MU MATEGEKO! !!! HARYA WE KOYARAYAZI KO ATIGEZE ABA MPUZAMAHANGA? ABANDI BAMBARAGA FIFA BADGES ADAHARI? IKINDI ABO BIRIRWA BAHAGARIKA BABAZIZA AMASURA SE? UBU C ABO AJYA AHA MISSION NGO UGERAGEZE UFASHE IYIKIPE YIBWIRAKO BATAGIRA INSHUTI HANZE? CYOKOZA NIZEREKO SUPPORT YE KURI AS MUHANGA NGO IZAMUKE YAMUSHYIZE MU KIMWARO PE! ! CYOKOZA AGARAGAJE UBUSWA MU MIVUGIRE PE! ! AHUBWO AGARAGAJE KO URWEGO RWE ARIRWO RURI HASI, GUSA SINGAYA UWO NGO NI EMERY AHUBWO UWAMUHAYE KUYOBORA ABAMURUSHA AMATEGEKO (international reefers).EMERY UWO MUNYAMAKURU WAGUHAYE INTERVIEW NUMUGOME PE YARAGUHEMUKIYE AGUTEGA UMUTEGO GUSA .POLE SANA JYA WINYWERA BYERI NICYO USHOBOYE NAHO KUYOBORA BYO S’ IMPANO YAWE PE! ESE UBUNDI IYUJYA GUSIFURA VOLLEY KO TWIGANA IGAHENGERI ARIYO WAPFAGA GUKINA NUBWO NAYO UTARI UYIZI, GUSA WARARYAGA TUKAKWEMERA.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru