RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 23-07-2017 saa 27:26'  -  Magare yanikiye abanyakenya n’abagande azamura ibendera ry’u Rwanda mu Bufaransa  |  Yanditswe kuya 16-07-2017 saa 27:14'  -  Roger Federer yegukanye Wimbledon aca agahigo karakorwa n’undi wese  |  Yanditswe kuya 13-07-2017 saa 16:32'  -  Hahamagawe abasore 18 bazavamo abazitabira IHF Handball Trophy/Continental  |  Yanditswe kuya 5-07-2017 saa 29:08'  -  Zonic yegukanye igikombe cyo kwibohora bwa mbere mu mateka yacyo muri Cricket  |  Yanditswe kuya 3-07-2017 saa 28:00'  -  APR yacyuye Police amara masa muri Handball
Kambale Salita Gentil wifuzwaga na Mukura yongereye amasezerano muri Etincelles
Print Comments: 8 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe ya Etincelles yarangije kongerera amasezerano ba rutahizamu bayo babiri Kambale Salita Gentil na Mumbere Saiba Claude, aho bazaguma muri iyi kipe mu mwaka utaha wa shampiyona.

Kambale Salita Gentil watsinze ibitego 14 mu mwaka ushize wa shampiyona, yari yifujwe n’isinzi ry’amakipe atandukanye arangajwe imbere na Mukura VS As Kigali na Espoir, mu gihe bivugwa ko n’ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yamurambagije.

Mumbere Saiba Claude(uri gutera umupira) na Kambale Salita Gentil bongereye amasezerano muri EtincellesMumbere Saiba Claude(uri gutera umupira) na Kambale Salita Gentil bongereye amasezerano muri Etincelles

Uyu kapiteni w’iyi kipe y’i Rubavu ariko, byaje kurangiza yemeye gushyira umukono ku masezerano y’undi mwaka akinira Etincelles, aho yahawe miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda nka recrutement (4 000 000Frw).

Aganira na Ruhagoyacu, Vincent Ndaribumbye usanzwe ari umujyanama wa Perezida w’iyi kipe ariko kuri ubu usa nk’uwasigaranye ubuyobozi bwa Etincelles, yadutangarije ko Kambale atari we wenyine warangije kumvikana na Etincelles.

Intego yacu ya mbere kwari ukugerageza kongerera amasezerano abakinnyi bacu 11 babanzagamo umwaka ushize kuko urebye twari twagerageje kwitwara neza tuva ku mwanya wa 12 tukajya kuwa karindwi

.

Kuri ubu twahereye kuri ba rutahizamu babiri Kambale Salita na Mumbere Saiba Claude bose barangije gusinya.

Tugiye gukurikizaho abandi bakinnyi barimo Cedric Mugenzi na Gylain Galamosa Nubwo we dushobora kumusimbuza undi.

Kambale Salita Gentil yatowe nk'umukinnyi w'ukwezi kwa 11 ndetse ari mu ikipe y'umwaka ya ARPLKambale Salita Gentil yatowe nk’umukinnyi w’ukwezi kwa 11 ndetse ari mu ikipe y’umwaka ya ARPL

Amakuru agera kuri Ruhagoyacu, avuga ko kugeza ubu ibiganiro bigeze kure hagati ya Cedric na Etincelles gusa iyi kipe ikaba yari yamwemereye miliyoni imwe ngo ayisinyire, mu gihe we yifuzaga miliyoni n’igice.

Abakinnyi barimo Kayigamba Jean Paul na Nshimiyimana Iddi, bo ngo bari bagifite amasezerano na Etincelles nubwo hari amakipe amwe namwe yarimo abifuza.

Ubuyobozi bwa Etincelles, bukaba butangaza ko nibamara kongerera abakinyi babo bose amasezerano, bazahita bashaka abandi bashya barimo numero gatandatu mwiza, kuko basanze ari umwe mu myanya baburaho abakinnyi.

Abafana ba Etincelles ngo bashonje bahishiweAbafana ba Etincelles ngo bashonje bahishiwe

Etincelles kandi ikaba yakuyeho ibihuha byavugaga ko ishobora gutandukana n’umutoza wayo Ruremesha byavugwaga ko yakwerekeza muri Miroplast, aho ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko bwanyuzwe n’umusaruro yabahaye, kandi ko akibafitiye amasezerano y’undi mwaka.

uzima Kuya 27-06-2017 saa 14:59'

kambale ukomereze aho uzamure urwego rwawe nawe urabiziko abanyagisenyi bagukunda cyane

hasan Kuya 24-06-2017 saa 22:46'

dukuze rwose turagushimye cyane ubwo watangiye kutugerera I Rubavu muri etinceles yacu rwose turagushimye jya ukomeza udushakireyo amakuru nkatwe tuba turikure yaho

BIHANGO Kuya 24-06-2017 saa 20:04'

ETINCELLES IRYOSHYA CHAMPIONNAT ! IRI MU MAKIPE MAKE ABUZA APR NZ RAYON AMANOTA MAZE COMPETITION IKARYOHA ! NKO MUR’UYU MWAKA YAHAGAMYE RAYON ALLER NA RETOUR ITSINDIRA APR IKIGALI ! UREKE ZA AS KIGALI Z’IBIKABYO GUSA !

Pablos Kuya 24-06-2017 saa 19:55'

Étincelles oyeee ! abanya Brésil turagushigikiyeee!ariko nihabe amatora y’abayobozi kuko abahari harimo abataratubaniye ! iyo batera équipe yacu akanyabugabo tuba tukiri muguhatanira igikombe cy’amahoro none twamenye ko aribo baciy’intege abakinnyi n’umutoza Ruremesha twikundira!

NGWIRU Kuya 24-06-2017 saa 19:47'

Étincelles yetu songa mbele ! watuitishe kama mashadiki tuangalie ni namnagani tunaweza pana contribution ! na hapa goma tuko tayari muweke commute ya nguvu mutapata matunda

GIKUNDIRO Kuya 24-06-2017 saa 16:05'

TURASHIMIRA VINCENT N’ABAKINNYI KO BATADUKOJEJ’ISONI NUBWO UBUYOBOZI BW’IKIPE BWO BWIFUZAGA KO YAMANUKA ARIKO MWAGIZE UBWITANGE MUKOMEREZ’AHO ! RUHAGOYACU NAMWE MURAKOZE KUDUHA AMAKURU Y’IKIPE ETINCELLES NKURU MUBAFANA MUJYE MUYADUHA KENCI KUKO NITWE DUKURIKIRA RAYON KUMUFANA
KAMBALE NABAGENZI BAWE KALIBU

umukinnyi n Kuya 23-06-2017 saa 20:17'

natwe abakinnyi rwose Vincent turamwemera numuntu twabanye neza mu mwaka dushoje ibyo twagezeho 90% yabigizemo uruhare runini

umugoyi Kuya 23-06-2017 saa 16:18'

rwose uyumugabo Vincent ibugoyi turamwemera numuntu ureba kure akora uku ashoboye kose ngo etinceles itere imbere kandi azikubana neza nabakinnyi rwose iyaba ariwe uyobora etinceles umwaka utahaha byashoboka ko yaza muri 5 zambere


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)