RUHAGOYACU.com

Kanamugire Aloys yamaze kubagwa

Kanamugire Aloys watoje Kiyovu Sports mu mikino 28 ya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino mu Rwanda, arwariye i Kibagabaga nyuma yo kubagwa mu cyumweru gishize.

Kanamugire yasimbuwe n’umutoza wungirije; Mutarambirwa Djabil ku gutoza ikipe ya Kiyovu Sports mu minsi ishize.

’’Umutoza mukuru arwaraye, ndetse yamaze kubagwa, ku Cyumweru nibwo yabazwe, ari mu bitaro i Kibagabaga.’’- Djabil aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu.

Kuva Kanamugire Aloys abwiye Kiyovu Sports ko arwaye, agasimburwa na Djabil, iyi kipe yari imaze gusezererwa na Marines FC muri 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2017, yakinnye umukino umwe wa shampiyona, itsindwa na Marines FC 1-0.

Kiyovu Sports irabarizwa ku mwanya wa 15 n’amanota 27, aho isabwa gutsinda Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona irayakiramo kuri uyu wa Kane, ku Mumena saa 15:30.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru