RUHAGOYACU.com

Kanyankore Yaounde ntaramenya impamvu yirukanwe muri APR FC n’ Amavubi

Umutoza mushya w’ikipe ya Bugesera Fc, Kanyankore Gilbert “Yaounde”, ntaramenya impamvu yirukanwe mu ikipe ya APR FC ayimazemo igihe gito ndetse no mu ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) atarayitoza umukino n’umwe.

Kanyankore yagizwe umutoza wa APR FC mu kwezi kwa Nyakanga 2016, nyuma y’iminsi 43, amaze gukina irushanwa rihuza amakipe ya gisirikare mu karere ka Afurika y’iburasirazuba ahita asezererwa.

Uyu mugabo kandi yanagizwe umutoza w’Amavubi mu kwezi kwa Kanama 2016, ariko ahita yamburwa ako kazi adatoje n’umukino n’umwe.

Kanyankolle yasezerewe muri APR FC ku mpamvu ataziKanyankolle yasezerewe muri APR FC ku mpamvu atazi

Kuva icyo gihe nta kipe yari afite atoza mu Rwanda, ariko ku cyumweru taliki ya 23 Mata, yerekanwe nk’umutoza wa Bugesera Fc, aho agomba gusimbura Mashami Vincent wagizwe umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu.

Kugeza kuri ubu Kanyankore avuga ko atazi impamvu yirukanwe muri APR FC no mu ikipe y’igihugu.

Ati “ ukuntu naba naravuye muri APR cyangwa ikipe y’igihugu bari bampaye, mumbabarire ndeke kugisubiza, kuko nanjye simbizi, sinzi ukuntu bankuye mu ikipe, ibyo navuga naba mbeshye, ntabyo nzi, mwebwe abanyamakuru ahubwo muzakomeze mushakishe mumenye impamvu baba barankuye mu ikipe” Kanyankore Gilbert Yaounde nyuma y’amezi arindwi yirukanwe muri APR FC n’Amavubi.

Kanyankore yasinyiye Bugesera Fc amasezerano azarangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2016–2017 (azarangira taliki ya 4 Nyakanga 2017) ashobora kuzongera umwaka utaha bitewe n’uko azaba yitwaye nyuma yo gusigarana Bugesera Fc asanze iri ku mwanya wa 5.

Uyu mugabo afite gahunda yo kwitwara neza mu gikombe cy’amahoro byaba na ngombwa akagitwara kuko avuga ko afite ikipe nziza.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Venuste Niyotwagira

    Kuya 26-04-2017 saa 19:47'

    Sha! dore aho nibereye kanyankore namara kabiri muri bugesera nzamenya ko ubushomeri bwigisha abantu kutishyira hejuru

  2. Kazungu

    Kuya 26-04-2017 saa 09:51'

    Ibigabo wari ufte n ubundi ushayashyariza Rayon na Kiyovu ntibyari kukugwa amahoro
    ahubwo nizere ko byaguhaye isomo ubutaha ntuzongere

  3. Lambert

    Kuya 26-04-2017 saa 08:16'

    KO mbona se ari wowe ufite menshi Eddy ?

  4. Eddy

    Kuya 26-04-2017 saa 05:25'

    Nubundi ibigambo wahuraguraga ntibyari gutuma umaramo kabiri nutisubiraho naho bazakwirukana jya ureka kwiyahuza amagambo!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru