RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 24:17'  -  U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu mikino y’abana ya Commonwealth  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 21:11'  -  Perezida Kagame- Inkingi ya mwamba, ukuboko kw’iburyo kwa siporo y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:15'  -  FPR ishima uko Siporo yateye imbere mu Rwanda ariko ikabona intege nke muri ruhago  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:07'  -  Musanze FC irahakana ko Katauti yerekeje muri Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 19-07-2017 saa 28:29'  -  "Ntabwo nari nabitekerejeho neza nemera kuba V/Perezida wa FERWAFA"-Olivier wa Mukura amaze kwegura
Kanyankore yikomye abasifuzi ku mukino yatsinzwemo na APR FC yatoje
Print Comments: 18 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umutoza w’ikipe ya Bugesera FC; Kanyankore Gilbert ’Yaounde’ yikomye abasifuzi, avuga ko baryamiye ikipe ye mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro baraye batakaje imbere ya APR FC, batsindirwa ibitego 2-0 i Nyamata.

Yaounde wahuraga n’ikipe yatoje, yatsinzwe ibitego 2-0, birimo igitego cya mbere cyatsinzwe na Bizimana Djihad, kuri penaliti ubwo Gasongo yari akoreye ikosa Nshuti Innocent, agahabwa ikarita itukura, iyi umutoza atemera.

’’Njyewe mu buzima bw’umupira sinjya nkunda kuvuga amakosa y’abasifuzi. Hari abantu babivuga babizi neza, cyakora umuntu yavuga ko ikarita itukura yari ikomeye cyane ukurikije ikosa ryakozwe. Usibye n’umwanya yayitangiyeho, n’ikosa ryonyine.. rirya kosa ntabwo ryari ikarita y’umutuku.’’

"Iyo atanga penaliti akamuha umuhondo nari kubyumva ariko guhita amuha umutuku, buriya aba ahannye cyane."

“Niyo mpamvu bakunda no kubatuka (Abasifuzi), bavuga ko babera cyangwa iki… kandi bakora amakosa adakenewe. Buriya rero yaturyamiye cyane, byanatugabanyirije imbaraga kandi byabonetse”.

Mu gihe umukino wo kwishyura uzakirwa na APR FC kuwa Kane w’iki Cyumweru kuri Stade ya Kigali, Kanyankore asanga bagifite amahirwe, ariko akemeza ko bigoye ko bakwishyura ibitego byombi batsinzwe bakina n’iyi kipe avuga ko ari nziza n’ubwo bari bayitsinze ibitego 2-1 mu mukino usoza shampiyona.

’’Twagerageje uko dushoboye, ariko ibitego bibiri ni byinshi. Kuvuga ko mu mukino ukurikira tuzabikuramo, ntabwo umuntu yabyemeza, ariko turacyafite undi mukino tuzakina."

Kwizera Kasa Noel Kuya 21-06-2017 saa 21:46'

Batinye kuko uyumwaka twafashe umukeba mukwaha APR yambere

FELIX Kuya 20-06-2017 saa 21:36'

nimwisure APR yiteguye impande zombi

Flying Kuya 20-06-2017 saa 17:53'

Ariko yeeeeeee, uru nurwango mwanga APR FC gusa cg harimo nibindi, Nkawe Sylve, Habimana, Emma, Frtg ibyo bigambo muhuragura ahangaha muba mwabanje gutekereza kucyo mugiye kuvuga koko? mushobora kuvuga iribaje mumutwe kuko mudafite akayunguruzo kibyo mugomba kuvuga kd niba muba mwabitekerejeho mbere yokubivuga, Mukwiriye amasengesho yiminsi 40 kuko Imana niyo yabahindura hamwe nikipe yanyu, kuko urwango mwanga APR FC, rurakabije. APR FC izakomeza ibatsinde ikomeze ibatsinde... APR FC Intare Batinya komeza ujye mbere. Tukuri Inyuma.

muhima Kuya 20-06-2017 saa 13:58'

yoooooo!!! sinakurikiranye disi mbega bayitsinze ituzuye!! mbega bayifatiye amaboko ibona gukubita. ntakundi Bugesera niyisure ubwo bya ruswa byamaze gutangwa ngo barebeko APR yatwara icyamahoro. mbega imisifurire yacuu!!! ubwo ejo bazongera bemere ibitego by’intoki.

soccer Kuya 20-06-2017 saa 11:47'

Ariko nkwibarize wowe ema,frtg na Habimana iyo wisuzumye wumva uri umusportif? ese uba wabuze ibyo wasangiza abandi basomyi ku rubuga nkuru? mwagiye mugumana ubutindi(amatiku) yanyu mu mitima yanyu? ngewe mfana APR, ariko se nihandagaze nkamwe mvuge ngo Rayons nta bakinnyi babahanga ifite? irabafite rwose kandi sinavuga ngo nkamwe ngo’’ udukombe tungahe mwiratana ntimwadukoreye"si uko mutahetswe cg mwahetswe ikingenzi nuko mwatwegukanye mu Yandi ma equipe mwahatanaga. Ikindikimbabaza nuko iyo bahageye Equipe national nubwo bahamagara abakinnyi ba4 ba APR, mujiginywa ngo bahamaye APR, urwo rwango ruzageza kuki , ese hari uwa Rayon ukuzaniraho kuri ka prime ahabwa muri national? niba abahamara hari izindi nyungu zabo , ibyo ntibitureba nkabafana ngusa nabo mukibuga harasubiza. Nimukundi umupira ndetse na equipe yanyu kandi mukomeze muyisorere mwishimye ntarwango muri football.

claudine nibagwire Kuya 20-06-2017 saa 11:40'

ariko abareyon mwagiye mwihangana koko kumwana yagwa ariwe ukura muzatwnga kugeza ryari kontanicyo muteze kudutwara mukomeze muyombe equipe yacu turayikunda kandi niyamateka harimpamvu tuzayigwa inyuma mutbutse igitekerezo cyanjye sinzimpvuutajyautambtsa igitekerezo cyajye ntatukanye

Apr Kuya 20-06-2017 saa 10:29'

Sha wowe Solve, wibeshyera mukura ahubwo uwo ufana arigaragaza ahubwo njye nakwibariza aho equipe ufana yo aho yageze muri African champion’s league!! nyamara apr ifite aho yageze nubwo uri impumyi udashaka kubona ukuri, ariko urwo rwango ufite uzarinda urupfana kuko apr aho gusubira inyuma nk ’udukipe twanyu yo ikomeza gutera imbere.

dudu Kuya 20-06-2017 saa 09:53'

Nuko bateye batarandaswe nabasifuzi ntakigenda usibye rusheshangoga abandi nindangare gusa,nibikombe bafite byose nibyabasifuzi bazabyihere abasifuzi nuko numviseko nabo basigaye barogana ubwabo ubanza noneho barazanye ubukaze gutsinda tutabikoreye fc ubundise ko icyamahoro aricyanyu bakibahaye ko tubizi?manegeka fc .com

gakire Kuya 20-06-2017 saa 09:50'

njye narumiwe ariko amaso yanyu abona ibibi gusa ntabyiza abona abareyo nimutuze mugabanye urugambo rwanyu turabiziko ariwo mutungo mugira

gasore Kuya 20-06-2017 saa 09:44'

rekambabaze Apr ikina na bugesera imuhanga umukinnyi wa Apr Fc witwa yanik mukunzi ntibamuhaye ikarita itukura ko abafana ba gasenyi komutavuze ko Apr bayibye nonubu mukaba mubivuze aruko bayihaye bugesera reka mbabwize ukuri abareyo nimutagabanya urwango mwanga Apr Fc muzarimbuka kuko mbambona mukataje mubikorwa bibi kurusha uko mwakataza mukora ibyiza byabateza imbere

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)