RUHAGOYACU.com

Kapiteni w’Amavubi Haruna mu batoza 35 bashaka Licence C

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’; Haruna Niyonzima ari mu batoza 35 bari gukurikirana amahugurwa yo gushaka Licence C ya CAF, amahugurwa ari kubera kuri Ferwafa i Remera guhera kuri uyu wa Mbere.

Haruna Niyonzima aherutse gutandukana n’ikipe ya Yanga SC, yerekeza muri Simba SC, Tanzania.

Nk’uko yabitangarije urubuga rwa interneti rwa FERWAFA; Haruna avuga ko yahisemo gukora aya mahugurwa kugira ngo igihe azaba ashoje gukina umupira w’amaguru, azakurikire inzira y’ubutoza.

Aya mahugurwa azarangira tariki ya 30 Nyakanga 2017, yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri na visi perezida wa Ferwafa; Kayiranga Vedaste, aho bari gufashwa na Antoine Rutsindura na Thierry Hitimana bagenwa na CAF.

Ubwo aba bazaba bashoje aya mahugurwa ya Licence C, bashobora gukurikirana amahugurwa abahesha Licence B ya CAF nyuma y’imyaka ibiri.

Kugeza ubu mu Rwanda hari abatoza 134 bafite impamyabushobozi za CAF mu byiciro bitatu; CAF C (114), CAF B (7) na CAF A (13).

Abatoza b’abanyarwanda bari gukurikirana amahugurwa ya Licence C ya CAF:

Kalimba Richard (Pepiniere Fc), Sekamana Leandre (Unattached), Dusange Sasha (Rayon Sports Junior Fc), Simba Theophile (RDF), Nzeyimana Alexis (RDF), Harerimana Innocent (ES Mutunda WFC), Mbungira Ismael (Harerimana Innocent (ES Mutunda WFC), Nshutinamagara Ismael (AS Kigali), Ndoli Innocent (Nta kipe afite), Kabalisa Calliope (Isonga Fc), Ndahiro Mbonigaba (Vision Fc), Kayiranga Patrick (Huye Training Center), Kubwimana Jean Marie Vianney (AS Kigali Junior), Mukiza Abdoulkarim (La Jeunesse), Twagirimana Jean Baptiste (Inyemera WFC), Niyonzima Haruna, Twagirayezu Isaac (KEFA Academy), Niyirema Aimable (KEFA Academy), Bigirimana Richard (KEFA Academy), Twagiramungu Jean Marie Vianney (SC Kiyovu), Muyenzi Dieudonne (KEFA Academy), Uwintwali Jean Claude (Nta kipe afite), Safari Mustafa AS Kigali WFC), Fikiri Abdulkarim (Nta kipe afite), Kabanyana Scovia (Imanzi WFC), Nshimiyimana Janvier (Nta kipe), Shyaka Jean (Nta kipe afite), Uwitonze Jean Cliff (HQC Fc), Namahoro Yves (Vision Fc), Rwibutso Pierre Claver (Pepiniere Fc), Byusa Wilson (APR FC Academy), Mutarambirwa Djabil (SC Kiyovu), Tugirimana Gilbert (Marines Fc), Muvunyi Felix (Miroplast Fc) na Nsabimana Jean de Dieu (Bugesera WFC).

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

Musemakweli patrick Kuya 19-07-2017 saa 00:18'

Ariko football ntirangirira murwanda gusa courage bana b,u Rwnda

yuuf Kuya 18-07-2017 saa 15:38'

Ndabona abatoza bahari da! Ariko dore ikibazo: Ko nta bibuga bazatoreza mu mihanda y’imodoka?
Dore inama: Musabe Leta ishyire mu mihigo , buri Mudugudu ugire nibura akabuga gato abashaka gukina umupira babone aho bakinira. Naho ubundi ndabona ntaho bitaniye no gutanga za permit zo gutwara imodoka kandi wenda imodoka imwe wayibarira abashoferi 50. wenda imodoka ziragurwa, ariko ibibuga byo ni ubushake. icya ngombwa ni ukubishyira muri gahunda.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!