RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 24:55'  -  Djihad Bizimana arerekeza mu Budage kuri uyu wa gatandatu  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 8:33'  -  Uwahoze atoza abanyezamu ba APR FC yerekeje muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 7:41'  -  Rayon Sports mu mikino 2 mu majyepfo hishimirwa igikombe cya shampiyona yatwaye- Uko gahunda yose iteye  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports
Kapiteni w’Amavubi yikomye De Gaulle amusaba kwegura ku buyobozi bwa Ferwafa
Print Comments: 30 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Uwari Kapiteni w’ikipe y’igihugu yandikishije amateka yo kujya mu gikombe cya Afurika, Desire Mbonabucya yikomye amagambo yatangajwe na Perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent De Gaulle aho kuri we nta kindi cyagakurikiye uretse kuva ku mirimo ye akegura.

Abakunzi b’ umupira w’amaguru mu Rwanda, abayobozi ndetse n’abahoze ari abakinnyi, ni bamwe mu bafashe iya mbere mu kwamagana amagambo yatangajwe na Perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent, ko kuri we u Rwanda rutigeze rujya muri CAN kuko muri 2004 abagiyeyo bari abanyamahanga.

De Gaulle yagize ati: ’’Burya gukina mu kibuga ntabwo bisaba amaguru gusa, bisaba no kuba umutima wawe uri ku gihugu ukinira. Ibyo rero ni byo dushaka ko byakorwa n’abanyarwanda ba nyabo.

‘’Turi gutegura abana b’abanyarwanda. Mbere ntabwo twakoreshaga abanyarwanda, ikipe y’igihugu yabaga yuzuyemo abanyamahanga. Ni byo turi gukora ngo ntibizasubire. Nkange kubwange ntabwo u Rwanda rwagiye muri CAN kuko abayikinnye n’abaruhaye itike bari abanyamahanga’’.

Nyuma yo gutangaza ibi, bamwe mu bakinnyi bahise basubiza uyu muyobozi wa Ferwafa babimburiwe na Olivier Karekezi na we watsinze igitego mu rugendo rugana muri Tunizia. Uyu mukinnyi wanaciye muri APR FC, yibukije De Gaulle ko abo yita abanyamahanga barimo abamurusha ubunyarwanda mu gihe kuri we asanga ibyo byose biterwa no kuba nta bumenyi bwinshi afite muri ruhago kuko yamaze igihe kinini mu bworozi bw’amafi.

Olivier Karekezi ni we wabimburiye abandi kugira icyo avuga ku byatangajwe na perezida wa FerwafaOlivier Karekezi ni we wabimburiye abandi kugira icyo avuga ku byatangajwe na perezida wa Ferwafa

Désiré Mbonabucya we wari kapiteni w’ikipe y’igihugu yari muri CAN 2004, yaje gukoresha urubuga rwe rwa Facebook, yandika amagambo atari make yerekana akababaro we n’abakinnyi bagenzi be bagize nyuma yo kumva ibyagatangajwe na perezida wa Ferwafa. Mbonabucya, yibukije De Gaulle ko no kuba n’u Rwanda rutarasubiye muri CAN harimo amakosa yakoze mu mwaka wa 2014 ku kibazo cya Birori, gusa ashimangira ko nubundi aho isi igeze iby’abakinnyi bakinira ibihugu badakomokamo bitakiri ikibazo.

Nyakubahwa président nagira ngo nk’uwabaye Captain w’ikipe y’igihugu Amavubi muri 2004 ubwo twajyaga muri CAN bwa mbere mu mateka y’u Rwanda,ndagira ngo nkubwire ko ayo magambo yo gupfobya amateka meza yabayeho muri ruhago yacu mu Rwanda ntashobora kuyihanganira kuko binkoraho cyane ndetse na bagenzi banjye nari mpagarariye icyo gihe”.

Nyakubahwa président wa Repububulika HE Paul Kagame aherekejwe na Gouvernement yose badusabye twebwe nk’abakinnyi gukora iyo bwabaga tukerekana ko dushoboye ko twagera muri CAN baturemamo ikizere,baduha ibyangombwa byose bikenerwa natwe dushyiraho akacu nk’abakinnyi tubigeraho”.

Desire Mbonabucya yari Kapiteni w'Amavubi muri TuniziyaDesire Mbonabucya yari Kapiteni w’Amavubi muri Tuniziya

Desire Mbonabucya yakomeje agira ati: “None Nyakubahwa De Gaulle uyu munsi utaramara n’imyaka itanu umenyekanye mu mupira, nabwo mu bintu bidasobanutse!!!urashaka gupfobya ibyo byishimo by’igihugu cyose”??

“Nyakubahwa De Gaulle twebwe abasportif byose turabibona ariko ubu birakabije kuko wageze aho utagomba kugera ushaka gupfobya amateka ya football yacu mu Rwanda!! Twe kuri twe bakinnye CAN tubibona nk’Agasuzuguro”!!

“Twizere ko Ministère iza kugira icyo ikora kuri aya magambo asuzuguza cg asebya igihugu.”

“Njye ku bwanjye nkurikije amakosa akorwa n’imivugire idahwitse nkaba namusaba kwegura”.

Mbonabucya Desire yayoboye Amavubi igiheMbonabucya Desire yayoboye Amavubi igihe

Ngoga Kuya 24-03-2017 saa 11:32'

muri make njewe mbona ibintu byakagiye biharirwa ababifite ho ubumenyi buhagije. kuko gukinira igihugu utakivuka mo sicyo kibazo

ikibazo ni ugukinira kuri identity zirenze imwe ari byo uwo babatije Birori yazize natwe bikadukora ho

naho ibihugu hafi ya byose bigira abakinnyi bakomoka mu bindi bihugu

urugero rwa vuba :Lucas Podolski wasezerewe nk’umwami mu budage, twibuke neza ko akomoka muri poland, Diego costa (Brasilian)akinira spian,raheem sterling(jamaica) akinira england,......
ikibazo dufite gikomeye abantu batuyoboreye umupira ntacyo bawuzi ho pe.

eric dinho itangishaka Kuya 23-03-2017 saa 17:33'

uyu sumuyobozi
ahubwo arashaka kufutobera amateka
aveho ryose

Twagiramungu damascen Kuya 23-03-2017 saa 15:37'

Bavandi ahhh!!!!eseruhago yacu iraganahe?
kuki abasportif (abatoza ; bayobozi bamakipe na bakuriye abafana) ataribobatora? byababyizanaba captain barimo kukohagizikibaho Bose bakabibazwa

issa Kuya 23-03-2017 saa 10:16'

azasabe imbabazi kuko yakoze ibara ubanza nawe byaramutunguye nubwo byari bimurimo murakoze

twizeyimana jaques Kuya 23-03-2017 saa 09:34'

Akwiriye gukurikiranwa ninkiko gupfobya igikobwa his exllence yaharanine koko ninde uzibagirwa ijoro ryikampara

Claude Kuya 23-03-2017 saa 09:24'

Nize kubona no gukund amavubi ari muri can none ngo ntacyo bimaze! ndababaye.

hassan Kuya 23-03-2017 saa 09:24'

ahubwo ba said naba katauti nabandi bahabwe umwanya muri ruhago nyarwanda naho de gaule yarengereye peee

janvir Kuya 23-03-2017 saa 08:49'

ndumva desire atabeshye rwose .ubwose degole ntareba byibuze nandimakipe yibihugu byiburaya koko. ubanza domaine arimo atayisobanukiwe nagato pe

AVEHO Kuya 23-03-2017 saa 08:01'

Mulisa, Gatete Karekezi,Bizagwira Mbonabucya nabandi bagiye i Tunis bari abo mukihe gihugu muyobozi we.uratubabaje pe ndi nka Julienne nanjye namera nku wa Mali maze FIFA igakora ibyo ishaka.

nzabamwita simeon Kuya 23-03-2017 saa 06:50'

ohhhhhh! !!! nzamwita vincent je volé nukuri ndababaye kubona umuntu uyobora ruhago nyarwanda azi nibyishimo twagize muri 2004 ndetse no muri 2011 tubona amatike atugeza mumarushanwa twari tugiyemo bwambere mumateka yurwa gasabo kubera abayobozi beza twari dufite muri ruhago ariko tukaba tudashobora no kuzasubirayo mugihe tukiyoborwa numuntu nkuwo utesha agaciro ibyiza abamubanjirije bagezeho murwego rwo kwerekana ko ntaho ataniye nabo kuko ntacyo bagezeho ngo abone uko yongera kutuyobya nako kutumunga kuko uriya ntiyayobora ruhago nyarwanda kuko ntayo azi, arita abantu abanyamahanga nkaho abarusha ikinyarwanda? muzumve iyo avuga ikinyarwanda, najye yinywera icuoa ubindi yitapfunire abatoto ibyobyo arabishoboye, nahumure azagumaho kuko uwamushyizeho nubundi ntaho yagiye.ubundi c yagiyeho kuko yari yagaragaje iki? ? aho agiriyeho c bwo yagaragaje iki?

1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)