RUHAGOYACU.com

Niyonzima arahakana amakuru yo kongera amasezerano muri Yanga Africans

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba yanakiniraga ikipe ya Yanga Africans yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Tanzania, arahakana amakuru avuga ko yongeye amasezerano mu ikipe ya Yanga Africans.

Kuri gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, ibitangazamakuru byinshi byo mu gihugu cya Tanzania, byemezaga ko Niyonzima yamaze gisinya amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe.

Bamwe mu banyamakuru bo muri iki gihugu bakomeye baganiriye na RuhagoYacu, bakaba batangaje ko uyu musore yamaze kongera amasezerano.

JPEG - 203 kb
Haruna arifuzwa cyane n’amakipe 2 y’abakeba muri Tanzania

Ahazaza ha Niyonzima hakomeje kwibazwaho cyane n’abakunzi ba ruhago mu gihugu cya Tanzania, dore ko uyu musore ari no kwifuzwa bikomeye n’ikipe ya Simba SC, mukeba w’ibihe byose wa Yanga mu gihugu cya Tanzania.

Umunyamakuru Saleh avuga ko Niyonzima yamaze gusinya amasezerano mu ikipe ya Simba nk’uko abikesha umwe mu bayobozi b’iyi kipe, mu gihe Daudda avuga ko Niyonzima yasinyiye ikipe ya Yanga.

Uyu mukinnyi umaze iminsi yari inaha mu Rwanda, nyuma y’umukino u Rwanda rwahuyemo na Centrafrica, yabwiye Ruhagoyacu ko nta byinshi yifuza kuvuga kuri ubu.

JPEG - 257.1 kb
Niyonzima ari mu bakinnyi ngendrwaho muri Yanga Africans

Nyuma yo kumwereka bimwe mu biri kwandikwa muri Tanzania bivuga ko yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2, Niyonzima yabihakaniye RuhagoYacu.

" Ni ibihuha ibi byo gusinya muri Yanga Africans, Ntabwo ari byo," Niyonzima Haruna umaze imyaka 6 akina muri Tanzania.

JPEG - 319 kb
Niyonzima yari amaze iminsi ari mu ikipe y’igihugu yatsinzwe na Centrafrica

Umwe mu banyamakuru bakurikiranira hafi i bya Simba SC yabwiye RuhagoYacu ko Niyonzima azaguma mu ikipe ya Yanga Africans, yifuza kumuha $ 60 000.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. NIYOBUGINGO DEMBA BA

    Kuya 18-06-2017 saa 22:03'

    HARUNA ATURAMWERA NAVE MURIYANGA AJE AHANDI ATARI MURISIMBA


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru