RUHAGOYACU.com

Kapiteni wa Mukura VS yahagaritswe mu ikipe ya mbere- Abakinnyi bashinja umutoza agasuzuguro

Mazimpaka Andre, umunyezamu wa mbere akaba na kapiteni wa Mukura Victory Sports, yamaze guhagarikwa mu ikipe ya mbere.

Nk’uko byemezwa n’umutoza Ivan Minnaert ndetse bigaragara no mu ibaruwa RuhagoYacu yaboneye kopi, Mazimpaka Andre yahagaritswe mu ikipe ya mbere, yoherezwa mu bana.

Impamvu yo guhagarikwa kw’uyu munyezamu mu ikipe ya mbere, ni uko yari amaze iminsi ibiri atari mu ikipe.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Mazimpaka yagiye kwivuza nyuma y’umukino wa Kiyovu Sports, ndetse yagarutse mu ikipe ejo hashize, dore ko mbere y’umukino wa APR FC nabwo uyu munyezamu yari afite imvune y’urutugu yatumye asiba imikino imwe, isoza ibanza ya shampiyona.

Mazimpaka yoherejwe mu bana ba Mukura VSMazimpaka yoherejwe mu bana ba Mukura VS

Mazimpaka yasibye umukino uheruka wabahuje na Kiyovu, n’ubundi afite amakarita atatu y’umuhondo, gusa Minnaert ntabwo yigeze yishimira uburyo uyu munyezamu yitwaye mu mukino batsinzwemo na APR FC 3-2 ku munsi wa 17 wa shampiyona, aho avuga ko yagize uruhare mu gutsindwa kwa Mukura cyane ku gitego cya gatatu, muri uyu mukino wari uwa mbere kuri we, kuva Minnaert ageze i Huye.

Umutoza Minnaert yavuze ko bahisemo kumwohereza gukorana n’ikipe y’abato ya Mukura, aho kumuha ibindi bihano.

" [ Mazimpaka] yiyumva ko ari umu-Star nyamara ntawe ari we."- Minnaert.

Ku ruhande rwa bamwe mu bakinnyi bafatwa nk’aho ari bakuru (seniors) muri Mukura, bashinja umutoza Ivan Jacky Minnaert agasuzuguro dore ko kuva uyu mutoza ageze muri Mukura, bamwe batakibona umwanya wo gukina.

Mukura VS barakira Police FC mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona uzabera i Huye mu mpera z’iki Cyumweru.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. MUTOKAMBARE

    Kuya 10-03-2017 saa 08:59'

    UWOMUTOZA BAMWIRUKANE PE!!!!!!!

  2. sabinedouard

    Kuya 10-03-2017 saa 05:42'

    u muzungu reka ayijyane mumanegeka isange lkipeya itwari derest mucyagakabili niyoifite uburambe mucyakabili ntanagahunda yokuhava

  3. NIYOBUGINGO.DEMBA.BA.KURIMUKINGA.

    Kuya 10-03-2017 saa 04:52'

    NUKURI.ABAKINNYI.IYOBABONYE.BABA
    NZAMUKIBUGA.BUMVANTAWABAVUGA.UMUMUTOZAIBYO.YAKOZE.NIBYO

  4. jean pierre

    Kuya 10-03-2017 saa 01:41'

    Bjr,mwirenganya umutoza wa mukura,igihe cyose umukinnyi atakoze imyitozo cg agasuzugura umutoza,kuki yumva ashaka gukina,ubwose umutoza asuzugura abakinnyi ate kdi ari bo akuraho amaramuko?Ahubwo muri mukura hari ikindi kibazo,aka kanya nawe arananiwe se?

  5. karamu

    Kuya 10-03-2017 saa 01:12'

    Kumanuka kwa mukura byo ntibishoboka, hari ibyo ishoboye mubyukuri. Ngewe nunva ntagitangaje kuba hari abakinnyi barimo guhanwa, kuko nkuko mubyibuka, nubundi Okoko yavugaga ko muri mukura harimo ikibazo cya indiscipline, so nabandi bose bafite ubwindisc nibabavanemo be kutwicira equipe. Umutoza ndamushyigikiye.

  6. -####-

    Kuya 9-03-2017 saa 22:44'

    uwo Muzungu byaramucanze yavuye muri rayon avuze ngo abayobozi ba rayon ni cancer kd ntiyakorana na cancer ageze muri kenya baramwirukana

  7. inumakazungu

    Kuya 9-03-2017 saa 22:41'

    yewe nta gitangaje kuri Mazimpaka.ngo yari yagiye kwivuza,....ahubwo ubwo yari mubapfumu n abakonikoni be...na twa dupfunyika twe ashyira mu izamu.ubu uziko is I yose iziko ruhago nyarwanda irimo amarozi kubera uriya mutype.na hariya Bamako Gikundiro igiye gukina barabizi...urumva rero yaduteye icyasha twese aba footballeurs.,..bo my Rwanda.ESE ko aroga akanga agatsindwa?!buriya rero ntiyiyizeye...ni umuswa ...ameze nk umugore utiyizera ushaka inzaratsi...ariko byanze bikunze biramugaruka....icyemezo Ivan yafashe cyo kumushyira Ku ruhande ni kizima pe!?football si amarozi,ni ubuhanga bwo gukina.

  8. gasore

    Kuya 9-03-2017 saa 22:36'

    ese konumva uyumutoza wa mukura abakinnyi bakuru bose yamaze kubahagarika? ubanza uyumutoza wamukura nawe adashobotse!? bayobozi bamukura mucungeneza ikipe yanyu idasenyuka

  9. nyumba

    Kuya 9-03-2017 saa 22:03'

    arko ubunarumiwe
    ibyuri yamuzungu
    bivuye kumusifuzi
    bijyiye kumuzamu
    ejo azabi shyira
    kubafana ahhhh

  10. Musesenguzi

    Kuya 9-03-2017 saa 21:27'

    Mukura kandi mwabona imanutse igasanga Gitikinyoni!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru