RUHAGOYACU.com

Kapiteni wa Police FC ntabara APR FC mu makipe bahanganiye igikombe

Twagizimana Fabrice bakunda kwita Ndikukazi, kapiteni w’ikipe ya ruhago y’abashinzwe umutekano imbere mu gihugu, ntabara ikipe ya APR FC ifite ibikombe byinshi bya shampiyona hano mu Rwanda, mu makipe bazahanganira igikombe uyu mwaka.

Uyu mukinnyi umaze imyaka myinshi mu ikipe ya Police FC akaba atarabasha guhesha iyi kipe igikombe cya shampiyona, avuga ko uyu mwaka arebye uko ikipe yabo ihagaze, asanga bafite amahirwe yo guhanganira igikombe bakaba banagitwara.

" Uyu mwaka ikipe yaguze abakinnyi beza, niera ko bazagira kinini bongera ku ikipe yacu, tukareba ko umwaka utaha twagira icyo dukora kigaragara." Twagizimana Fabrice, kapiteni wa Police aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri.

JPEG - 226.2 kb
Fabrice Twagizimana kapiteni w’ikipe ya Police FC

" Umwaka ushize twabashije kwitwara neza dufata umwanya wa 2, ubu ndizera ko nkurikije umwuka mwiza ndi kubona mu ikipe, bishoboka ko twarenzaho tugafata umwanya mwiza kurushaho."

" Police FC ni ikipe nziza, mu myaka igera ku i 9 nyimazemo nta kibazo cyo kudahembwa cyangwa ikindi cyose nigeze mpura nacyo, nanjye nkaba nunva ko mfite ideni ryo kugira icyo nayimarira."

Uyu myugariro avuga ko Rayon Sports ariyo kipe ya mbere asanga bazahanganira igikombe muri uyu mwaka.

JPEG - 113.3 kb
Police FC umwaka ushize yafashe umwanya wa 2

" Shampiyona y’uyu mwaka bigaragara ko izaba ikomeye cyane, kuko amakipe yose ubona ko ari kugerageza kugenda yiyubaka kurushaho, ku buryo mpamya ko izaba ikomeye cyane kurusha umwaka ushize," Ndikukazi wa Police FC.

" Gusa iyo ndebye neza nsanga Rayon Sports ariyo kipe ya mbere tuzahanganira igikombe ndetse na AS Kigali ubona ko imeze neza, ku buryo nayo izaduha akazi gakomeye. Umwaka ushize twarakubanye, n’ubu niko mbibona."

Police FC mu myaka irenga 14 mu cyiciro cya mbere hano mu Rwanda, igikombe rukumbi igira ni igikombe cy’amahoro yegukanye 2015 itozwa na Kassa Mbugo, ikaba nta kindi irakozaho imitwe y’intoki.

Iyi kipe kuri uyu wa kane yitabiriye imikino ihuza aba Police mu karere k’Africa y’iburasirazuba, igiye kubera Kampala mu gihugu cya Uganda.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Garagaza

    Kuya 24-08-2017 saa 19:36'

    Umugabo utagira umwanya ubanza mu Amavubi, udashobora no kwizera kuzawubona, uwo ubyina mbere ya muziki, uwo yaba azi ibyo avuga ? Mu myumvire ye, ngo kubera ko itigeze igaragara kw’isiko ry’igura n’igurishwa, ngo APR FC ntabgo ayibara mu ma teams ahatanira igikombe muli Season 2017-2018 ? Ko mw’igura n’igurisha, Apr Fc isigaye ikoresha aba Agents bayo babiri, uwo mugabo yaba azi Agents icyo bivuze ?

    Kuba APR FC itigeze itanga urutonde ntakuka rw’abakinyi ishobora kuzakoresha muli season 2017-2018 ( Nyuma ukumva ko bamwe mul’abo bakinyi, ntibigeze bumvinaka nabo, ahubwo ukumva ko bagiye kwigira mu yandi ma teams ; ubgo uwo mugabo yakwemeza ate ko APR FC itari mu ma Teams ahatanira igikombe 2017-2018 ?!

    Nibyo koko, APR FC ntiyiigeze igutekereza ho ku giti cyawe, ariko ntibivuze ko bamwe mu bakinyi wibwira ko bazaba bari kumwe nawe muli Police FC muli Season 2017-2018, bitazarangira berekeje muli Apr Fc !

  2. Rukara

    Kuya 24-08-2017 saa 15:10'

    Mr WQYF Comment zawe ntakuri kurimo pe kuko ntaho utaniye na Fabrice usibyeko nimba na Fabrice wende nk’umukinnnyi yemerewe kuvuba biriya byongeyeho Capiteni w’ikipe agomba guha abamuhaye akazi morale kdi yanabivuze neza " Umwaka ushize twabashije kwitwara neza dufata umwanya wa 2, ubu ndizera ko nkurikije umwuka mwiza ndi kubona mu ikipe, bishoboka ko twarenzaho tugafata umwanya mwiza kurushaho." nonese umwanya mwiza kurushaho nuwuhe nawe yanze guhiga umuhigo atazahigura atinye kuvugako baba abambere kuko aziko bikomeye kdi Fabrice izina APR FC rirakomeye muvandi byonyine niyo yashyiramo first 11 bavuye mu academy bakubirisha ibyuya reka turebe wabyina mbere yumuziki.

  3. WQYF

    Kuya 24-08-2017 saa 12:14'

    Nagirango nsubize twagizimana fabrice ko ibyo avuga niko kuri kugaragara umuntu wese atakwirengagiza, aliko yirengagije ko ikipe yitwa muteteri harya police akinira yitwa ngo ng’iki? mu myaka imaze ahubwo ubu nibwo izagitwara neza. kuko iyo Rayon Sport uvuga muzahanganira igikombe apr yarangije kuyicubya yoherazayo karekezi olivie ngo ayibashyirire aho kanamugire yashyize kiyovu, ubwo urumva imwe muzo muhangana idahari indi wita as kigali yo ni agashami ka apr gashinzwe kuyigurira abakinnyi, no kuyifasha gutesha amanota amakipe bihanganye, kuri ibyo ongeraho ko iyo bikomeye apr igenda yikiza amakipe amwe n’amwe ikoresheje ba arbtre bagaha adversaire amakarita y’umutuku n’imihondo bitabemerera gukina umukino ukurikiye cg bazahuramo ubundi shampiyona wavugaga igataha mu ntoki z’uwo utakekaga.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru