RUHAGOYACU.com

Karekezi agejeje tariki ya 10 Ukuboza 2017 atararekurwa, yatakaza imirimo muri Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports Football Club imaze iminsi mu bibazo bitandukanye, aho umutoza wayo wungirije wanayibereye umukinnyi ukomeye Ndikumana Hamad Katauti mu minsi ishize yitaba Imana, naho umutoza mukuru w’iyi kipe Karekezi Olivier agatabwa muri yombi n’inzego z’umutekano za hano mu Rwanda.

Kugeza ubu iminsi imaze kuba 14 Karekezi Olivier ari mu maboko y’inzego z’umutekano hano mu Rwanda, aho ategerejwe kugeza imbere y’ubutabera, akamenyeshwa ibyaha aregwa.

Rayon Sports nyuma y’ibi bibazo yahuye nabyo, ikaba yarandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, isaba ko yaba ihagaritse imikino yayo kugeza byibura tariki ya 10 Ukuboza, igashaka uko yabona umutoza wungirije wo gusimbura Ndikumana Hamad Katauti, no kumenya aho ikibazo cya Karekezi Olivier cyerekeza.

JPEG - 693.8 kb
Ndikumana Hamad Katauti wari wazanye na Karekezi muri Rayon Sport, ibyumweru 2 biruzuye yitabye Imana

“ Kugeza ubu abakinnyi bari mu kiruhuko gito, barakomeza imyitozo mu minsi iri mbere, ariko ntiturafata icyemezo cyo gushaka umutoza mushya wo gusimbura Karekezi Olivier.” Itangishaka Bernard King umuvugizi wa Rayon Sports akaba n’umunyamabanga mukuru w’iyi kipe, aganira na RuhagoYacu.

RuhagoYacu yabajije uyu muyobozi niba Karekezi azakomeza kuba umutoza mukuru wa Rayon Sports kandi ari mu maboko y’inzego za leta, avuga ko bagitegereje kureba aho dosiye y’uyu mutoza yerekeza.

“ Karekezi Oliver aracyari umutoza mukuru wa Rayon Sports afite amasezerano tuzubaha, ariko biramutse birenze tariki ya 10 Ukuboza 2017, byashoboka ko twatangira gushaka umutoza wamusimbura.”

Itangishaka Bernard King yabwiye RuhagoYacu ko nta mutoza n’umwe kugeza ubu uri mu biganiro n’ikipe ya Rayon Sports, kuko bagifata Karekezi nk’umutoza mukuru w’iyi kipe.

JPEG - 57.7 kb
Karekezi yabaye umukinnyi ukomeye mu ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC-Akaba ari we mukinnyi watsindiye u Rwanda ibitego byinshi

“ Nta mutoza n’umwe uri mu biganiro na Rayon Sports, kuko nakubwiye ko Karekezi Olivier akiri umutoza wa Rayon Sports. Umunsi mwabonye itangazo rya Rayon Sports ko ishaka umutoza mushya, ni bwo tuzaba tumukeneye, kandi nabyo tuzabimenya, bitewe n’uko tuzabona dosiye ya Karekezi yagenze.”

Karekezi Olivier wakiniye cyane ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’ikipe ya APR FC hano mu Rwanda, yari yatangiye neza mu ikipe ya Rayon Sports we na Ndikumana Hamad Katauti, batwara ibikombe 2 mu ntangiriro zabo, mu mikino yo kwitegura shampiyona ya 2017/2018, bakaba bari bamaze gutsinda imikino 2 mu mikino 4 bari bamaze gutoza iyi kipe muri shampiyona, banganya 1, batakaza undi mukino.

Karekezi Olivier aracyari mu maboko y’abashinzwe umutekano hano mu Rwanda.

JPEG - 63.6 kb
Yannick na Rutanga batawe muri yombi babazwa Amavubi, nyuma baza kurekurwa
JPEG - 91.9 kb
Ubu Rutanga na Yannick basubiye mu myitozo mu ikipe y’igihugu

Umwe mu banyamategeko yabwiye RuhagoYacu ko iminsi 5, ushinjwa aba agomba kugezwa imbere y’ubutabera akamenyeshwa ibyo aregwa.

RuhagoYacu yaganiriye n’umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu cyumweru gishize ACP Theos Badege, ubwo iminsi 5 yo gushyikirizwa umushinjacyaha yari ishize, avuga ko atari yamenya niba uyu mutoza yashyikirijwe ubutabera, ko araza kutubwira nyuma.

Kuva uwo munsi RuhagoYacu imaze iminsi igerageza kuvugisha umuvugizi wa Police y’u Rwanda, ntaboneke ku murongo wa telefoni.

JPEG - 311.6 kb
Umufasha wa Karekezi ari mu bamuburanira

Ubwo yatabwarwa muri yombi, Police y’u Rwanda yabwiye abanyamakuru ko uyu mutoza akurikiranyweho ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. karekezi silas

    Kuya 5-12-2017 saa 05:01'

    nukuri imbuto yumugisha isoromwa kugiti cyumuruho karekezi we nyuma yibi bibazo tuzanezerwa naho abavuga bareke bavuge kuko uvuga aba atarabona kndi iyo abonye arahora gusa aba rayon mureke twihanganire ibirimo kutubaho murakoze

  2. theos

    Kuya 30-11-2017 saa 08:51'

    mwihangane ba rayon nubwo ndumufana Wa Apr gusa ubwo candidature zamaze gutagwa azarekurwa

  3. Ubukombe

    Kuya 29-11-2017 saa 22:26'

    Ngo Apr itunzwe n’imisoro ya Rubunda, na rayon itunzwe n’imisoro ya Rubunda kuko akarere ka Nyanza kayitunze igihe kitari gito, niba kandi mubona aya karere mwarayamaze nimushake ikindi kigo cya Leta kibafashe, ngo team zitabaka urutoboye, wowe niba ufite ikibazo cyabakwaka urutoboye waje ugafana izitakwaka urutoboye!! ba rayon muransetsa cyanee

  4. Jean

    Kuya 29-11-2017 saa 19:18'

    icecekere wowe se uravuga ngo barasabiriza !!! abakatwa mafaranga yo guha igikona wagizengo twese turagifana!!!!! Hari se nurutoboye ujya utanga!!

  5. Jean Bosco TUYIZERE

    Kuya 29-11-2017 saa 16:09'

    So stupid one!

  6. general

    Kuya 29-11-2017 saa 10:35'

    amaherezo yinzira ni munzu, kdi ukuri kuzagaragara, gusa ndasaba abarayon Bose muze tujye inyuma yumutoza wacu wadukijije agasuzuguro kibikona

  7. H

    Kuya 29-11-2017 saa 10:28'

    @Ruhago. Ibyo wanditse ubivuganye kwishongora no guhubuka kwinshi. iyo equipe yawe uvuga ko ifite ubushobozi idasabiriza ifite uruganda rucura amafaranga? wirengagije ko itunzwe n’ imisoro y’ abaturage kuva yashingwa.

    Iyaba basi wavugaga miroplast niyo yindi wibasiye ko arizo zirya zikimara kuri buri cyose abakunzi bazo babigizemo uruhare.

    ubu uwakubaza uruhare wagize muri ibyo bigwi warondoye mu buryo bw’amafaranga wasubiza iki ko wasanga utanasora ngo Wenda tuvuge ko indirectly umusanzu wawe wafashije equipe ufana ..

    mureke police ikore akazi kayo. ibyo Karekezi akurikiranywehi bizatangazwa kuko kugeza ubu nt’amakuru yuZuye aratangazwa yibyo byaha by ikoranabuhanga yakoze ari gushinjwa .

    icyo twamwufuriza ni uko yabirokoka akaz a agatangs umusanzu we kuri ruhago y u Rwanda

  8. pazos

    Kuya 29-11-2017 saa 09:34'

    ariko abantu bavuga ngo rayon irasabiriza biyibagije ko bo batunzwe n imisoro ya rubanda mujye mubanza mutekereze kabisa, gusaba se bikuryahe harubwo bigeze bagusaba

  9. RUHAGO

    Kuya 29-11-2017 saa 07:10'

    Wowe John uvuga ngo ntukange umuntu yuko agutsinda, iyo ugiye mumikino yaduhuje usanga ari mwe mwatsinze myinshi????
    ese iyo urebye ibitego amakipe yatsindanye usanga ari mwe mwatsinze byinshi?? mbwira ahantu nahamwe nibura mwavuga muti turi hejuru yanyu, guhemba abakinnyi neza c ??? iki muvugiraho koko, ubukene no kwirirwa musabiriza inkunga mubaturage ngo ikipe yabo, yabande c abanyarwanda twese wibwira ko twajya inyuma yiyo kipe yanyu yananiwe kwigira yirirwa isabiriza inkunga, ese ntijya yunguka ngo ishimire abayiteye inkunga icike kugusabiriza, ahubwo ubujiji bwanyu butuma nayo mutanga abayakoresha bayishyirira mumifuka mugakomeza kwirirwa muririmba ngo ikipe yanyu!!!!!

  10. Niyokwiringirwa Emmanuel

    Kuya 28-11-2017 saa 21:19'

    urucira mukaso rugatwara nyoko! umva bavandi ibi ntawe bitabaho rero ahubwo ibyiza nuko mwakifurizanya ineza

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru