RUHAGOYACU.com

Karekezi atewe ishema n’ubusatirizi bwa Rayon Sports

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports; Karekezi Olivier yishimiye uburyo ubusatirizi bw’ikipe ya Rayon Sports bukomeje kwitwara. Ni nyuma y’aho iyi kipe ibashije gukura intsinzi i Muhanga,itsinda AS Muhanga ibitego 6-0 mu mukino wa gicuti.

Manishimwe Djabel, Mugisha Gilbert, Nahimana Shassir, Bimenyimana Bonfils Caleb, Nova Bayama na Tidiane Kone ni bo batsindiye iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Rayon Sports yatsinze AS Muhanga 6-0 kuri uyu wa GatanuRayon Sports yatsinze AS Muhanga 6-0 kuri uyu wa Gatanu


“Muhanga yatangiye neza mu minota 20 y’igice cya mbere, ariko uko twagendaga dukina, ni ko twagendaga twinjira mu mukino.”-
Karekezi Olivier mu kiganiro n’abanyamakuru.

“Dufite ubusatirizi bwiza, ngira ngo namwe mwabibonye, dufite abanyura ku mpande.. ngira ngo ni cyo cyabanje kugora Muhanga kuko bari babanje gufata ba rutahizamu bacu, ariko impande zombi zakoraga tubasha kubona ibitego bitandatu. Caleb naramara kumenyarana na Shassir tuzarushaho kubona ibitego byinshi.”

Karekezi asanga Caleb namara kumenyerana na Shassir bazatsinda ibitego byinshiKarekezi asanga Caleb namara kumenyerana na Shassir bazatsinda ibitego byinshi

Rayon Sports ni ikipe Nziza

“Ikipe ya Rayon Sports ni ikipe nziza yaba ubu cyangwa mu mwaka washize, ifite hagati heza, ikagira n’ubusatirizi; Caleb yaraje na Shassir barahari, n’abanya-Mali, ngira ngo mwababonye; na Kone ntabwo ari mubi, turimo gushaka uburyo twafasha Tamboura na we akinjira mu mukino. Uko tuzagenda dukina, niko tuzagenda tumenyerana.”- Karekezi Olivier.

Alhassane Tamboura ni umwe mu batarafatisha muri Rayon SportsAlhassane Tamboura ni umwe mu batarafatisha muri Rayon Sports

Ku ruhande rw’umutoza w’ikipe ya AS Muhanga; Abdou Mbarushimana yatangaje ko bahuye n’ikipe ikomeye imaze no kumenyerana.

“Wari umukino mwiza. Twahuye n’ikipe ikomeye imaze iminsi yitegura. Ivuye Dar es Salaam, twe navuga ko aribwo tukiri mu ntangiriro, abakinnyi benshi bashya bari mu igeragezwa, n’igihe gito cy’imyitozo kuko twatangiye kuwa Mbere."

Abdou akaba yaramaze kwemeranywa na AS Muhanga kuyigumamo mu gihe cy’umwaka umwe, aho intego n’ubundi ari imwe; kuyigarura muri shampiyona y’icyiciro cya mbere iherukamo mu mwaka w’imikino 2015/16.

Iyi kipe yashoboraga kuzamuka mu cyiciro cya mbere nyuma yo gusezera ku Isonga bari barahuriye mu cyiciro cya kabiri, Kiyovu Sports iba ariyo ihabwa ayo mahirwe.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. karenzi

    Kuya 26-08-2017 saa 13:14'

    Iriya nkuru ya karenzi mwayiciyemo, ninurebe uko muyishyiraho yose uko yakabaye. Murakoze

  2. karenzi

    Kuya 26-08-2017 saa 10:31'

    Uyu mukino wahuje Rayon SFC na AS Muhanga nawukurikiye wose. Byagaragaye ko rayon SFC ifite abakinnyi beza benshi, staf technic ifite akazi gakomeye ko guhitamo equipe ibanza, ariko byose bizajya biterwa na system bahisemo gukoresha bitewe na equipe bagiye gukina. Ndagirango ngire inama ubuyobozi bwa rayon SFC(staf technique na staf administrative): (1) Nimureke Niyonzima Ally ye kugumya kudutesha umutwe, kuko biragaragara ko atari professional urebye ibimeze nk’ikinamico arimo. (2) Nihatekerezwe uburyo rayon SFC yagarura amafaranga yatanzwe kuri Niyonzima Ally. Rwose byari ngonbwa kuyamutangaho, ariko uriya muhungu yibitseho izindi qualities zitari professionals. (3) Karekezi na team ye nabagira inama ya equipe ibanzamo mugihe bakoresha 433 System: Bakame(GK

  3. Nzabonimpa Simon

    Kuya 26-08-2017 saa 05:32'

    Musore Komeza W’itegure Neza, Gusa Byarushaho Kuba Byiza Ukinnye N’amakipe Akomeye N’ibwo Wabona Ishyusho Yanyayo, Icyo Nasaba Abanyamakuru Ba Ruhagoyacu.Com Mutubarize Muri Rayonspors Aho Imvune Ya Rwatubya Igeze, Ese Yaba Yarabazwe? Nonese Azagaruka Mukibuga Ryari? Mubidukore Mwaba Mukoze Cyane!!!

  4. Nsabimana Paul

    Kuya 26-08-2017 saa 04:38'

    Bravo kuri Gikundiro ! Bravo! Bravo! Ariko rero umufaransa yagize, ati: ’’iyo ushaka kwimenya wipima ku bikomeye’’ (celui qui veut se connaitre se mesure a l’obstacle). Mudushakire n’andi makipe akomeye muyahondagure. Biryo tuzamenya neza uko Rayon ihagaze. Ku wa 02/09/2017, Villa yo muri Uganda ntikabacike


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru