RUHAGOYACU.com

Karekezi, Katauti na Nkunzigoma ni bo batoza bashya ba Rayon Sports FC

Abatoza batatu bahoze bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Karekezi Olivier, Ndikumana Hamad Katauti na Nkunzingoma Ramadhan bumvikanye n’ikipe ya Rayon Sports kuyitoza mu mwaka utaha w’imikino.

Amakuru yizewe agera kuri RuhagoYacu avuye ku bayobozi ba Rayon Sports atangaza ko aba batoza bombi bamaze kumvikana na Rayon Sports kuyitoza mu mwaka utaha.

Umwe mu baganiriye na RuhagoYacu, yatangaje ko Karekezi bunvikanye ku wa 5 w’icyumweru gishize, bakaba baranze guhita babitangaza ku mugaragaro, kuko Karekezi agomba kugera mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru, avuye mu gihugu cya Sweden, aho yari amaze igihe akorera.

"Karekezi kumvikana byamaze kurangira, ndetse n’abatoza bamwungiriza byarangiye kuri uyu wa mbere." Uyu waganiriye na RuhagoYacu utashatse ko amazina ye atangazwa.

"Kimwe mu byo Karekezi yasabye gikomeye kugira ngo yemere kuza gutoza Rayon Sports harimo ko Katauti na Nkunzingoma Ramadhan bagomba kuba mu batoza bamwungirije, kandi ibyo byamaze gukorwa byarangiye."

Karekezi afite impanyabushobozi ya Licence A ya UEFA yakoreye muri SwedenKarekezi afite impanyabushobozi ya Licence A ya UEFA yakoreye muri Sweden

Karekezi Olivier yari umutoza ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cya Sweden aho yatozaga amakipe y’abato.

RuhagoYacu yavugishije abayobozi ba Rayon Sports bavuga ko mu buryo bweruye umutoza aramenyekana iki cyumweru ku wa 3, kuko ikipe izatangira imyitozo ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.

Andi makuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Karekezi Olivier azahembwa amafaranga y’u Rwanda 1,500,000 akazagenerwa n’agahimbazamusyi kari hejuru cyane, ugereranije n’ako bari basanzwe batanga mu rwego rwo gushaka uko babona intsinzi nyinshi.

Nkunzigoma Ramadhan yageze mu Rwanda kuri iki cyumweru, akaba acumbitse mu mujyi wa Kigali, naho Katauti wari umutoza wungirije wa Musanze FC n’ubwo ikipe ye yashatse kumwongerera amafaranga menshi, ntiyemeye kongera amasezerano akaba yahisemo gusubira mu ikipe yamugize igihangange hano mu Rwanda.

"Danger Man" nk’uko bamwitaga mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, ari mu bakinnyi bamamaye cyane mu ntangiriro ya za 2000 ari kizigenza mu ikipe ya APR FC, mbere yo kuyivamo akerekeza ku mugabane w’i Burayi.

Katauti wari umwungiriza muri Musanze FC, ni we ugiye kungiriza Karekezi muri Rayon SportsKatauti wari umwungiriza muri Musanze FC, ni we ugiye kungiriza Karekezi muri Rayon Sports

Nkunzigoma Ramadhan araba ashinzwe Bakame na bagenzi beNkunzigoma Ramadhan araba ashinzwe Bakame na bagenzi be

Olivier akaba yari yavuzwe mu makipe atandukanye arimo APR FC yabayemo igihangange na Police FC, ariko bikaba birangiye ahereye mu ikipe mukeba yahanganye na yo mu myaka myinshi yakinnye hano mu Rwanda.

Bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bumvaga ikipe batayiha uyu mutoza, ariko nyuma yo kwicara bakabiganiraho igihe kirekire, byarangiye basanze Karekezi na Katauti baba abasimbura beza ba Masudi na Maso muri iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona giheruka.

Karekezi azagera mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu (Tariki ya 22 Nyakanga) yerekwe abakinnyi be ku wa mbere tariki ya 24 Nyakanga, atangire imyitozo ku wa kabiri tariki ya 25 Nyakanga.

Aba bagabo babanye igihe kinini ari abakinnyi b'Amavubi, basanzwe ari inshuti magaraAba bagabo babanye igihe kinini ari abakinnyi b’Amavubi, basanzwe ari inshuti magara

Undi mutoza wari mu biganiro na Rayon Sports binageze kure, ni Andre Cassa Mbugo, ariko yaje kudatoranywa imbere ya Karekezi.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Karori

    Kuya 20-07-2017 saa 16:37'

    Ariko hari Abarayons bafana izina gusa batazi na football ngo niki!ubwo se Karekezi muri kuvuga ngo azabagambanira,yize gutoza kugira ngo azatoze A.P.R?Ubwo se A.P.R iruta career ye cg ubuzima bwe n’ibigwi ashaka?Ubwo se Mourinho ninde uyobewe ko yakundaga Chelsea numutima we wose?agambanira Man U se?ntiyagambaniye Chelsea ahubwo akabatwara Lukaku!Mujye mumenya ubwenge mube professionals apana gufana nkimbwa ikurikiye shebuja!

  2. Bucye Samuson

    Kuya 19-07-2017 saa 16:25'

    Samuson Bucye Egoko Reyo Yakaze Muyitege Mumwakutaha Kukondabonibikozepeee

  3. rene

    Kuya 19-07-2017 saa 12:33'

    welcome katauti ndishimye cyane naho karekezi ntawe dushaka kbs

  4. clement

    Kuya 18-07-2017 saa 19:42'

    nibyiza sana

  5. Cedrick

    Kuya 18-07-2017 saa 17:57'

    Katauti Muri rayon Ahwiiiiiii Nbegabyizaaa Tukwifurije Ikaze. Dorekojye Ntashidikanyako Unayikunda Ureke Banyamwangiyobyavuye Wimyuwamuhaye Ngurumunyamahanga Terimbere Katauti Wacu.

  6. buffon

    Kuya 18-07-2017 saa 12:20'

    Iyo bareka nshimiyimana Maurice (maso )akagumana equipe nkuko byagenze kuri masudi

  7. JAPHET

    Kuya 18-07-2017 saa 11:38'

    TWISHIMIYEABATOZA RAYON SPORT IZANYE BARAYIKWIRIYE TWIZEYEKOBAZATANGUMUSARURO.

  8. paul

    Kuya 18-07-2017 saa 11:32'

    ubu c koko azatwubakira ikipe nka masoud nagerageze turebe gusa ntazazane amaranga mutima turabizi ko ari mwene wabo na apr

  9. ujeneza

    Kuya 18-07-2017 saa 10:20'

    Nta karekezi muri rayon.
    Gute c Umu legend wa APR F.C yazatugirira akamaro?
    Ubundi c kuki rayon ihitamo abatoza b’abatangizi? reka azatubere nka Jimmy Mulisa.

  10. kamashini

    Kuya 18-07-2017 saa 09:04'

    jye muri ino minsi ndimo gukunda ibintu rayon irigukora, niyo yeretse FERWAFA uko batora neza, niyo irikugarura aba legandes bacu mumupira wo muRwanda. ibi birimo kudushimisha cyane.

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru