RUHAGOYACU.com

Karekezi Olivier agiye gusezerana agahinda muri Rayon Sports

N’agahinda kenshi ko kuba atarakina n’umukeba muri Azam Rwanda Premier League, Karekezi Olivier agiye kwegura ku mirimo ye nk’umutoza wa Rayon Sports bitewe n’ibyo yita ko ubwo yari afunze yasuzuguwe n’umuyobozi mukuru w’ikipe atoza.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Karekezi Olivier ubwo yari afunzwe n’Ishami ry’Ubugenzacyaha bwa Polisi y’u Rwanda, yazaniwe ibaruwa imuhagarika ku kazi by’agateganyo. Ngo ategekwa gusinyira ko naramuka arengeje iminsi 15 afunze, bizafatwa nk’aho yataye akazi, bityo agahita yirukanwa.

Karekezi yari yakiriwe neza n'abakinnyi ubwo yakoreshaga imyitozo ya mbere nyuma yo kuva kuri PoliceKarekezi yari yakiriwe neza n’abakinnyi ubwo yakoreshaga imyitozo ya mbere nyuma yo kuva kuri Police

Icyatangajwe kandi kidashidikanywaho, ni uko koko iyo baruwa imuhagarika ku kazi by’agateganyo yayandikiwe, ariko ngo byaramutunguye kuko nta biteganyijwe mu masezerano afitanye na Rayon Sports nk’uko yabitangaje kuwa mbere tariki ya 11 Ukuboza, ubwo yari amaze gusubukura akazi ke nk’umutoza.

Icyo gihe Karekezi yagize ati “ Iriya baruwa nayibonye kuriya ariko amasezerano ntabwo ariko bivuga. Ababikoze hari ibyo bibeshyeho kuko ntabwo ariko amasezerano yange avuga. Nyuma y’iminsi ibiri bahise babikora, gusa nyuma twaravuganye.

Karekezi Olivier yafashije Rayon gutsinda ibirarane bya Police n'AmagajuKarekezi Olivier yafashije Rayon gutsinda ibirarane bya Police n’Amagaju

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Karekezi Olivier yababajwe cyane n’ibyakozwe n’umuyobozi wa Rayon Sports Muvunyi aho byaje kuba intandaro yo kuba yatandukana n’iyi kipe yari agifitemo amasezerano, kuko kugeza n’uyu munsi batari bavugana ngo babe bakemura iki kibazo.

Kuva hambere, hari itsinda ry’abayobozi muri Rayon Sports nubundi batifuzaga ko Karekezi yerekeza muri Rayon Sports, aho byaje kongera kugaruka ubwo uyu yatabwaga muri yombi agahita yandikirwa ibaruwa imuhagarika nyuma y’iminsi ibiri gusa.

Agiye gusezera mu gahinda kenshi...

Bimwe mu byari bishishikaje Karekezi Olivier, ni ugutsinda APR FC mu mukino ubanza wa shampiyona wari uteganyijwe kuba kuwa 26 Ukuboza 2017, ariko uyu mukino wavanyweho, wimurirwa mu mwaka utaha, ndetse ushobora no kuzakinwa nyuma ya CHAN 2018.

Kwimura uwo mukino, byababaje cyane Karekezi Olivier washakaga gushimisha abafana akabatsindira Umukeba, agahita yandika yegura, bityo agakomeza kwigarurira imitima y’Aba-Rayons, ariko n’aba APR FC na bo akabasigara mu mutwe nk’isereri.

Karekezi yifuzaga gusiga atsinze APR FC bwa gatatuKarekezi yifuzaga gusiga atsinze APR FC bwa gatatu

Karekezi yari yatangarije itangazamakuru ko azagira icyo avuga kubijyanye n’umutoza wungirije nyuma y’umukino wa gatatu aho uyu wagombaga kuba uwa APR FC. Kuri ubu ni uwa Etincelles.

Igihari, amakuru yizewe atugeraho avuga ko nubundi Danger Man nkuko abagande bamuhimba ngo ashobora kuzarangiza umwaka yamaze gusezera iyi kipe yambara ubururu n’umweru ndetse akaba atazagenda wenyine, dore ko bivugwa ko azajyana na Kanyamayayi wa Rayon Sports Ntwari Ibrahim uzwi nka Djemba, bakazurirana indege bajyana muri Sweden.

Karekezi ngo ashobora kuzajyana na DjembaKarekezi ngo ashobora kuzajyana na Djemba

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. philbinho

    Kuya 21-12-2017 saa 06:56'

    ark Se iri tangazamakuru ryacu ntabwo urinyamwuga kbs abanyamakuru barananiwe

  2. -####-

    Kuya 20-12-2017 saa 15:20'

    ewana ntimugace intege ababakurikiye muravuga NGO karekezi agiye gusezersna agahinda mumujyany
    e he he?

  3. Jean de Dieu

    Kuya 20-12-2017 saa 12:07'

    Ariko se mwajya mwandika inkuru mwabanje kuvugana na.nyirubwite? Namwe musigaye muducanga kabisa. Iyi nkuru muzayisabire imbabazi aba.rayons ndatse na KAREKEZI.

  4. pros

    Kuya 19-12-2017 saa 10:34'

    twizereko iyinkuru ari ibihuha noneho rero ndikumva karekezi we yarumara impungenge kuko turi mugihirahiro nti tuzi ukuri nyako

  5. knc

    Kuya 19-12-2017 saa 10:33'

    Njyewe mbona naramaze kubabarira uwiyita Aimable ! ibitekerezo bye biri hasi hafi ya zero, wumva ari umuntu watwawe n’ amarozi ,mbese wagirango nibyo biryo bye ! ariko namugira inama yuko yava muri group imufavoriza kubaho atyo kuko iramwica pe!

  6. Imran

    Kuya 19-12-2017 saa 09:46'

    Murabeshya mura karibwa ningona mujye mutangaza amakuru ariyo ingegera gusa

  7. alezia shemai

    Kuya 19-12-2017 saa 09:25'

    inkuru ibabaje cyane kubakunzi ba rayon sports gusa nanone ntagitangaza kuko ntabuyobozi bukorera rayon sports buyikunze igira ntawamenya abo bukorera ariko buhoramo udukoryo . muvunyi nka president sindumva ikiza yakoreye rayon sports kuko nkaburiya yarahubutse bisa nkaho yari aditanye isiri nuwa hambaniye karekezi. nanjye ndi karekezi uwo muntu ntiyazongera kunkoresha ahubwo namuhungira kure kuko nikindi gihe ibyo yazankorera ntibyaba ari ibitagatifu.

  8. alezia shemai

    Kuya 19-12-2017 saa 09:23'

    inkuru ibabaje cyane kubakunzi ba rayon sports gusa nanone ntagitangaza kuko ntabuyobozi bukorera rayon sports buyikunze igira ntawamenya abo bukorera ariko buhoramo udukoryo . muvunyi nka president sindumva ikiza yakoreye rayon sports kuko nkaburiya yarahubutse bisa nkaho yari aditanye isiri nuwa hambaniye karekezi. nanjye ndi karekezi uwo muntu ntiyazongera kunkoresha ahubwo namuhungira kure kuko nikindi gihe ibyo yazankorera ntibyaba ari ibitagatifu.

  9. Claudio

    Kuya 19-12-2017 saa 08:48'

    HHHHHHHHHHHHHH!!!
    Umutoza Olivier Karekezi yaraye yandikiye ibaruwa ubuyobozi bwa Rayon sports bubishinzwe ko bamureka Lomami akaba ariwe umwungiriza nkuko bamusabye kugira uruhari kumutoza ugomba kumwungiriza!

    Ruhagoyacu iyo baruwa ntimurayibona cg harindi mufite iyivuguruza?

  10. pazos

    Kuya 19-12-2017 saa 07:50'

    AIMABLE UFITE IKIBAZO mu mitekerereze ibitambo uvuga ni ibihe urajyaho ugahuragura ibigambo gusa ibi bigaragaza ko ubwenge bwawe bungana peee, uri umuswa cyane

  11. 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru