RUHAGOYACU.com

Karekezi Olivier muri Rayon Sports, abafana babigereranyije n’ikibwana cy’Intare mu isenga y’ingwe

Bamwe mu bafana basanga kubona Karekezi Olivier muri Rayon Sports ari nko kubona ikibwana cy’Intare mu isenga y’ingwe, ndetse bahita banabihimbamo indirimbo ubwo yari amaze gukoresha imyitozo ya mbere muri iyo kipe ifite igikombe cya shampiyona.

Karekezi Olivier yakiriwe mu muryango Rayon Sports n'ubwo yavukiye cyangwa yakuriye mu wa APR FCKarekezi Olivier yakiriwe mu muryango Rayon Sports n’ubwo yavukiye cyangwa yakuriye mu wa APR FC

Umufana witwa Sikubwabo Jean Bosco, wiyise “Rayon Sports Namba Wani” abandi bakamwita ‘No 1’ (Namba Wani), yatangarije RuhagoYacu ko kuri we ntako bisa kubona Karekezi muri Rayon Sports.

Ati “Kera badutwaraga abakinnyi beza barangiza bakaduhimbira indirimbo banavuga ngo ‘Ukurusha inyama agutwara imbwa’, nanjye ubu ndumva kubona muri Rayon Sports Karekezi Olivier wabaye umukinnyi w’umutarutwa muri APR, ni nko kubona ikibwana cy’Intare mu Isenga y’ingwe.”

N’ubwo zisangira ishyamba, ntibishoboka ko Intare n’Ingwe zasangira isenga, gusa igishoboka ni uko imwe yatesha indi umuhigo wenda bikitwa ko zasangiye inyama.

Karekezi Olivier yahise atangira gukoresha imyitozo ikipe yahoze ari Mukeba ukomeyeKarekezi Olivier yahise atangira gukoresha imyitozo ikipe yahoze ari Mukeba ukomeye

Nta washidikanya ko Karekezi Olivier ari umwana wa APR FC kuko ibihe byiza byose yagize mu mupira w’amaguru ni ho yabigiriye, ndetse amaze gukura ahita ajya ku mugabane udasa n’uwo dutuyeho ngo arebe uko bihagaze anashakisha uburyo yarushaho kuba umunyamwuga.

Kera kabaye yarakuze, ndetse ahinduka umugabo, yarahize, arahaha ndetse araronka, igihe kigeze ngo asubire mu Isenga yisanga muri Rayon Sports, umukeba ukomeye usangira na APR FC ibyo umwe atesheje undi ariko kikaba kizira kuba umwe yatamika undi igihe basangira ku meza amwe ari yo kibuga cy’umupira w’amaguru.

Abakinnyi ba Rayon Sports bakiranye ibyishimo umutoza mushyaAbakinnyi ba Rayon Sports bakiranye ibyishimo umutoza mushya

Icyakora Karekezi Olivier we kuba ari umutoza wa Rayon Sports ngo nta gitangaza abibonamo nk’uko yabitangaje akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe mu rukerera rw’uyu wa gatanu tariki ya 28 Nyakanga.

Ati “Kuba narakiniye APR FC nkaba natoza Rayon Sports nta gitangaza mbibonamo kuko mbere na mbere ndi umutoza w’umunyamwuga, bampaye aka kazi kuko babona hari icyo nafasha ikipe."

"Nakiniye APR ni byo nyivamo njya gukina hanze, kimwe n’uko APR FC yaguze Djamal na Mangwende cyangwa Rayon Sports ikagura Rwatubyaye na Rutanga, icyangombwa ni ugukora akazi kawe kandi ukagakora neza. Ubu ndi umutoza wa Rayon Sports."

Ubwo Mwiseneza Djamar yajyaga muri APR FC, 'uwakurushaga inyama yagutwaraga imbwa'. Ubu sinzi uko bimezeUbwo Mwiseneza Djamar yajyaga muri APR FC, ’uwakurushaga inyama yagutwaraga imbwa’. Ubu sinzi uko bimeze

Karekezi Olivier yatangiye gutoza Rayon Sports FC bagiranye amasezerano y’imyaka ibiri, intego ye n’abamwungirije ngo ikaba ari ugutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda ndetse no kugera mu matsinda (ubwo ni muri ¼ ) mi mikino y’igikombe cya Afurika gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

Gwiza Kuya 31-07-2017 saa 13:28'

Abarayons baraharara bagahararukwa. Mubahe ibyumweru bicye gusa.

Niyigena Kuya 31-07-2017 saa 11:20'

Hahahahahhah abafana ba Gasenyi mumeze nka vuvuzera Mwagiragango APR ifete abayikinnyemo bose bakora akazi kubutoza bajye bayitoza uko bangana uwabaroze ntiyakarabye ndabazi simbateze iminsi na KAYIRANGA Jean Baptiste wabakiniye ukunda na Rayon mwateye inkari

nsengimana Kuya 29-07-2017 saa 14:47'

APR.yacuntakibazo.ifite.muyihorere.izagura?abakinyinyuma

salim wumu rayon Kuya 29-07-2017 saa 10:50'

Apr we gendawaragowe ufitibibazo ufitibibazo karekezi arakumvutagurira,Ibinibiki kombona igikona wagadi international star a domicile izasoza championa irimwinegeka gusa birambabaje nkumukunzi wigisiga Apr.

sam Kuya 29-07-2017 saa 00:15'

Ariko Aba Rayon murashimisha kbsaaa Nonese APR izajya ibatwara abo muucyeneye namwe muze mutware abo idacyeneye hanyuma mubyine ngo mwatwaye umuntu wa APR FC ????? Karekezi nindi wari umucyeneye muri APR wa mubuze???????????? Cg aba bencheur mutwara namwe ngo mubyine ngo mwayitwaye umuntu imbyino nziza kbsaa

Edison Kuya 28-07-2017 saa 22:21'

natitwara neza bizatwereka uwo akorera uwo ariwe aba rayon twese tumuhanze amaso championa itinze gutangira kandi igikona kitwitege .

nshimiyimana Kuya 28-07-2017 saa 22:11'

Karekezi azabikora babisa bamuhe umwanya

cyusa Kuya 28-07-2017 saa 21:39'

noneho kabaye wamunyamakuru aranditse sinzi aho abivumbuye gusa ka tumubwire abere Sirius ka twifurize karekezi incuti yimana nde tse nabareyo gushyira hamwe muribyose abayobozi babidufashemo mwifurije ishya ni hirwe courage karekezi wacu tuzakurwa inyuma umwanzi Apr aganye


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!