RUHAGOYACU.com

Karekezi Olivier yanenze umusaruro wa Diarra mu mukino Rayon Sports yanganyijemo na LLBS4A

Nyuma yo kunganya na LLB S4 Academique y’i Burundi, Umutoza wa Rayon Sports, Karekezi Olivier ntiyanyuzwe n’umusaruo wa rutahizamu Ismailla Diarra utarashyize igitutu kuri ba myugariro bari bahanganye, ndetse ngo imikinire ye ni icy’ibanze agomba guhindura mu mukino wo kwishyura.

“Mwarabibonye ku mukino twakinnye na APR FC wabonaga ko adashaka gukurikira, n’umupira bateye mu gace aherereyemo uba ubona ameze nk’uwifitemo umunaniro, gusa Diarra sinamutindaho, kuko nk’amakipe y’ino, uhuye na Police FC ukayitsinda ibitego 3 ntabwo ari igitangaza.”

“LLB yo ifite abakinnyi bazi ubwenge nabitegereje mu kibuga, rutahizamu nka Diarra rero udashaka kotsa igitutu ba myugariro bayo, ni ikibazo kuri twe, ni yo mpamvu nafashe icyemezo cyo kumukuramo nkahashyira Tchabalala nkanazanamo Kevin. Nyuma yo gusimbuza twabaye nk’abahinduye umukino kandi byatanze umusaruro kuko ni bwo twabonye igitego.”

Ismailla Diarra ni we rutahizamu witezweho gucungura Rayon Sports ariko mu mukino ubanza ngo yatengushye umutozaIsmailla Diarra ni we rutahizamu witezweho gucungura Rayon Sports ariko mu mukino ubanza ngo yatengushye umutoza

Yakomeje avuga ko imikinire ya Diarra ari cyo cy’ibanze azahindura mu gutegura umukino wo kwishyura uzabera i Bujumbura mu mpera z’iki cyumweru.

Ati “Mbere na mbere icyo navuga nzahindura ni imikinire ya Diarra, kuko ntabwo arimo gukurikira, ndibugeragze kumwegera menye neza ikibazo afite. Dukina na APR FC yavugaga ko afite ikibazo cy’imvune ariko uyu munsi ni yo mpamvu mwabonye ko namukuyemo.”

Uwo mukino Diarra anengwamo imyitwarire wari ubanza w’ijonjora ry’ibanze (1/32) mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika (CAF Champions League).

Diarra amaze iminsi atarasubira mu bihe bye byiza n'ubwo yatsinze Police FC ibitego 3 wenyine mu irushanwa ry'Umunsi w'IntwariDiarra amaze iminsi atarasubira mu bihe bye byiza n’ubwo yatsinze Police FC ibitego 3 wenyine mu irushanwa ry’Umunsi w’Intwari

Muri uwo mukino, Jamali Bazunza winjiye mu kibuga asimbuye, yafunguye amazamu ku ruhande rwa LLB muri uyu mukino, ku gitego kinjiye ku munota wa 75 w’umukino, ubwo yahabwaga umupira mwiza na Sefu Ndizeye wabanje gucenga ba myugariro ba Rayon Sports, igitego cyishyuwe na Shaban Hussein ’Tchabalala’ nyuma y’iminota umunani gusa.

Nyuma y’ikiruhuko kigufi ikipe ya Rayon Sports yari yahaye abakinnyi, kuri uyu wa mbere irasubukura umwiherero igomba gukorera i Muhanga yitegura umukino wo kwishyura izakina na LLB kuri Stade Prince Louis i Bujumbura.

Umutoza Karekezi Olivier avuga ko agiye kwita cyane ku gusatira mu myitozo agiye gukoresha abakinnyi be, kuko ngo azajya i Burundi ari cyo kimujyanye aho kujya kugarira.

Shaban Hussein Thcabalala ni we ujya akora ibyananiye DiarraShaban Hussein Thcabalala ni we ujya akora ibyananiye Diarra

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. j claude

    Kuya 13-02-2018 saa 21:53'

    rayon ntizajye I Burundi igiye guÄ·ina, ahubwo izagende igiye guhiganwa

  2. fiston

    Kuya 13-02-2018 saa 20:27'

    azakomeze ubusatirizi

  3. Papy

    Kuya 13-02-2018 saa 13:02'

    Uwiyita Kayisire Emmanuel nagirango mubaze akora iki mu buzima ku buryo atuka abantu bose? Abo wits interahamwe se buriya uwagukurikirana neza yasanga uri miseke igoroye? Birababaje!

  4. kar

    Kuya 13-02-2018 saa 11:40'

    Karekezi nti yikome abakinnyi, ibyo absaba yakagombye kubibaha mu myitozo, ariko imyitozo uba ubona atayikorana imbaraga, ntago wasaba umukinnyi gukoresha imbaraga utabimukoresheje mu myitozo ikindi abakinnyi bashya ntacyo bamara utabashije kubashyira hamwe n’abandi

  5. kalisa

    Kuya 13-02-2018 saa 10:42'

    Ntabwo barinze izamu bananiwe gutsinda baratakaga twarawirebeye

  6. kadogo

    Kuya 13-02-2018 saa 10:26'

    ubushize ikibazo cyari Tidiane kone na Tamboula. ubu ni Diarra!

  7. inyanza

    Kuya 13-02-2018 saa 10:12'

    hhhhhhh. gasenyi batangiye gusubiranamo da. mwapfa gitinyiro sha. erega abahashyi na bahashyi nyine

  8. Tuyiringire Jean Damascen

    Kuya 13-02-2018 saa 09:04'

    Karekezi Niyegere Abakinnyi be nabayobozi baze babaganirize.kuko bashobora kuba batararebye,vidio cg imikinire ya LLb.ndatekerezako karekezi nawe yitegereje akayimenya.nkurikije uko ndimo kubona rayon muri iyi minsi tchabalala niwe uyihetse,ntabwo nakumva ange jimy yamanza mo,kandi atamenyeranye na fostin manzi muri rusange.gusa nigenda nyifurije intsinzi ariko umurundi nabonye hariya sinzi niba izava p.lou ois rwagasore.arinjye cg anyumva yagapanze ekipe atya; BAKAME1 RUTANGA3 MANZI5 FAUSTIN4 SADAAM2 YANNICK6 ROONY7 PIERROT8 DJABELL10 DIALLA9 TCHABALALA 11.rutanga akajya azamuka cyane.defance igasigarana manzi,fauste,sadaam.yannick na djabele na pierrot ndetse na rutanga wajya aranyaruka bakaba4 hagati maze diala,roony na tchabalala. bakataka izamu kuko imipira bayibonye babikora kabisa kuko,abafite amahirwe yuko uwariwe wese uri muriyikipe yatsinda igitego.

  9. Habibu

    Kuya 13-02-2018 saa 07:40'

    Karekezi sinzi niba arugupanga ikipe byamuyobeye inama namugira nareke kugendera kumazina ashyiremo abana banyaruka.example ba yannick ntakintu bariho bagaragaza na diarra babanze kugatebe

  10. pazos

    Kuya 13-02-2018 saa 07:34'

    wowe wiyise kayisire emmanuel utuka abantu ngo ni ababoyi ngo bameze nk interahamwe wunva uriki wowe ? utuka abantu kandi wasanga nawe ntakintu ufite wirirwa utuka abntu ukwiye gukurikiranwa mu nkiko kuko ufite ingengabitekerezo y ubugome , n ubutindi wita abantu interahamwe ushingiye kukI? KO UMUTIMA MUBI UZAGUHITANA

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru