RUHAGOYACU.com

Karekezi Olivier yarekuwe ataburanye nyuma y’ibyumweru birenga 2 afunzwe

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier yamaze kurekurwa n’inzego z’umutekano hano mu Rwanda nyuma y’ibyumweru 2 akurikiranyweho ibyaha byo gushaka kugambanira ikipe y’igihugu.

Uyu mugabo wahoze ari umwe mu bakinnyi bakomeye b’ikipe y’igihugu byavuzwe ko ashobora kuba yarashatse kugambanira ikipe y’igihugu ku mukino wahuje u Rwanda na Ethiopia yifuza ko Amavubi yatsindwa.

Atabwa muri yombi na Police y’u Rwanda, ACP Badege yavuze ko uyu mutoza akurikiranyweho ibyaha byakoreshejwe ikoranabuhanga.

Olivier Karekezi yafashwe ku munsi w’urupfu rw’inshuti ye magara Ndikumana Hamad Katauti. Mu minsi 17 yari amaze muri gereza ntabwo yigeze agezwa imbere y’Ubutabera ngo habe hamenyekana icyo yaba yarakoze cyatumye uyu mugabo afungwa.

JPEG - 105.6 kb
Karekezi Olivier yatawe muri yombi, ku munsi w’urupf rwa Ndikumana Hamad Katauti wari umwungirije

RuhagoYacu yagerageje kuvugisha kenshi umuvugizi wa Police y’u Rwanda, ariko ntiyitaba telefoni ye ngendanwa, n’ubutumwa bugufi ntabusubize nk’uko byagenze kuri uyu wa gatandatu ubwo twifuzaga kumubaza niba Karekezi koko yarekuwe.

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports utifuje ko dutangaza amazina ye waganiriye na RuhagoYacu yemeje ko umutoza Olivier Karekezi yarekuwe ariko atamenya niba yabaye umwere burundu.

" Ni byo Karekezi yarekuwe ubu ari mu rugo rwe mu Kagarama hamwe n’umuryango we."

" Ni inkuru nziza kugeza kuri ubu kuba yarekuwe, ariko ntabwo ndamenya ko yaba yabaye umwere burundu, gusa ni intambwe ikomeye kuba abaye ari mu rugo."

" Ni umutoza wa Rayon Sports kugeza kuri ubu, ibindi muzabimenya mu gihe kiri imbere."

JPEG - 83.4 kb
Mukunzi Yannick na Rutanga bitabye Police y’u Rwanda kuri iki kibazo cy’uwari umutoza mukuru wabo

Bivugwa ko Olivier ashobora kuba yarashatse kuroga Amavubi ngo atsindwe n’ikipe ya Ethiopia, ariko ibi byose nta gihamya yabyo kuko uyu mutoza atigeze agezwa imbere y’Ubutabera ngo bibe byamenyekana.

RuhagoYacu yamenye andi makuru ko hari abagabo 2 bafunzwe bari muri iyi dosiye ya Karekezi, ariko nayo yifuje kuyabaza umuvugizi wa Police y’u Rwanda ntiyagira icyo ayavugaho.

JPEG - 220.1 kb
Kit Manager wa Rayon Sports ari mu bitabye Police ku kibazo cya Karekezi

Karekezi Olivier ni izina rikomeye mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda. Ari mu bakinnyi bajyanye Amavubi mu gikombe cy’Africa rukumbi yitabiriye muri 2004.

Olivier Karekezi yabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, akaba ari nawe mukinnyi watsindiye u Rwanda ibitego byinshi kugeza kuri ubu.

Yakunze kugaragaza mu myaka ya vuba ko adahuza n’umuyobozi wa FEWAFA mu byemezo bimwe na bimwe.

Ubwo yabazwaga n’itangazamakuru icyo avuga ku ifungwa rya Karekezi, Nzamwita Vincent De Gaulle yavuze ko nta byinshi yabivugaho kuko atajya avuga ku bintu bikiri mu butabera.

Olivier yasinye amasezerano yo gutoza Rayon Sports imyaka 2 muri Nyakanga uyu mwaka, akaba yaraje gutoza iyi kipe avuye muri Sweden ku mugabane w’i Burayi.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. bosco

    Kuya 4-12-2017 saa 15:50'

    Biratangaje kuba umuntu afungurwa nta cyaha kigaragajwe ko yakoze! bavandi umupira wo mu Rwanda ntushobora gutera imbere harimo ubugambanyi bungana gutya! ubuse koko Krekezi yazize iki? nonese ko yarari kuzamura umupira w’abana b’igihugu murabona bataramubihirije? gusa twe abakunzi ba football biratubabaje ariko bisige isomo ku banyarwanda. naho iyi mpano y’u Rwanda mu gutoza batangiye guca intege nonaha ndahamyako hari ababyihishe inyuma! naho muvandimwe wacu karekezi wihangane ku isi niko bimera, nubona urwanda rukunaniye uzigendere. Gusa twese aba Rayon tuzagusabira kuko aho wari utuegejeje ni heza. Abo bayobozi bacu bafata ibyemezo bihubutse bitonde bashishoze kuko ibi byihishemo byinshi! twishimiye kurekurwa k’umtoza wacu.

  2. ukuri

    Kuya 4-12-2017 saa 10:29'

    wowe Sulyay uvugai byo utazi. abo uvuga bose se bakurikiranwaga bafunze!? Karekezi we yarafunzwe, mu rwego rwo kurengera inyungu z’ikipe hafatwa icyemezo cy’agateganyo cyo kuba karekezi ahagaritswe(Suspension of contract) kandi ibi biteganywa n’amategeko agenga umurimo mu Rwanda. hera ku ngingo ya 25-26 z’itegeko rigengau murimo mu Rwanda urabisobanukirwa neza. Uramenya ni ryari umukozi ashobora kuba ahagarikiwe amasezerano ye y’umurimo.

  3. ukuri

    Kuya 4-12-2017 saa 10:29'

    wowe Sulyay uvugai byo utazi. abo uvuga bose se bakurikiranwaga bafunze!? Karekezi we yarafunzwe, mu rwego rwo kurengera inyungu z’ikipe hafatwa icyemezo cy’agateganyo cyo kuba karekezi ahagaritswe(Suspension of contract) kandi ibi biteganywa n’amategeko agenga umurimo mu Rwanda. hera ku ngingo ya 25-26 z’itegeko rigengau murimo mu Rwanda urabisobanukirwa neza. Uramenya ni ryari umukozi ashobora kuba ahagarikiwe amasezerano ye y’umurimo.

  4. Lewis

    Kuya 4-12-2017 saa 07:09'

    Cyakora ndatunguwe nonese kuba akurikiranwe ho icyaha namakosa ikindi police na ferwafa biratandukanye mujye mugabanya amaranga mutima kdi umwanzi wumuntu ntamuba kure nubwo karekezi yakiniye amavubi ntibyamubuza kuyagambanira numwana yica umubyeyi kanswe kugambanira ikipe yigihugu ikindi nuko umuntu Ari inyamaswa mbi cyane rero mwikwitwaza degaule kuko na karekezi murengera nawe yakora amakosa kuko yanakurikiranwa kdi ntanduru ivugira ubusa kumusozi

  5. Fazir

    Kuya 3-12-2017 saa 11:16'

    Reka aka ni akarengane nashake yisubirire iburayi.

  6. Cazy

    Kuya 3-12-2017 saa 09:46'

    Amen. Nukuri turishimye gusa degaule ni danger.

  7. Sulay

    Kuya 3-12-2017 saa 09:42'

    Ndi umu Rayon aliko ngomba kugaya Uburyo ubuyobozi bwa Rayon bwitwaye muri iki kibazo cya Karekezi. Ishingiro ry’ibanze ry’itegeko nuko umuntu aba ari umwere kugeza abihamijwe n’urukiko. Kuba Rayon Sport yarihutiye guhagarika Umutoza iperereza rigikorwa ni ubuswa bukomeye cyane. Ese ba Benzema, ba Ribery, ba Morinho, ba Messi ntibakurikiranwa n’ubutabera.wa mukinnyi wa stock city waje no guhamwa n’icyaha cyo guryamana n’umwana ukiri muto equipe ye yamuryamyeho kugeza icyaha kimuhamye. Naho Rayon iti turaguhagaritse ukiri mu perereza Koko. Usibye ko naryo ryatwaye igihe kirenze. Birababajeeeeee

  8. tiff

    Kuya 3-12-2017 saa 08:50'

    imana yumvise isengesho ryange Olivier humura kandi courage ukomere kumurimo ndi umufana wa Apr arko nzirikana byinshi byiza wakoze mumupira wacu kandi nubu aho uziye rwose bigaragara ko umaze kuzamura urwego rwabakinnyi nkubu iyo utaza rutanga yararangiye

  9. muhanuzi

    Kuya 3-12-2017 saa 06:48'

    uwafungishije Karekezi azapfa yishimisha urujyo,uruhu rwe rwaraboze. mwana wa mama nubona kuguma hano byanze uzisubirire iburayi gusa aba rayon twagukundaga cyane. niwowe twari twitezeho kuzamura umupira w’urwagasabo none biranze ihangane ntakundi.

  10. jean pierre

    Kuya 2-12-2017 saa 22:31'

    degore nidanje!

  11. 1 | 2 | 3 | 4 | 5


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru