RUHAGOYACU.com

Karekezi Olivier yatawe muri yombi azira kugambanira igihugu

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Karekezi Olivier kuri ubu ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranyweho ibyaha birimo kugambanira igihugu nk’uko amakuru agera kuri RuhagoYacu abitangaza.

Karekezi Olivier wari wazindutse yumva inkuru y’incamugongo ko umutoza wari umwungirije Ndikumana Hamadi Katauti yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, yaje guhamagarwa kuri Police ishami rishinzwe ubugenzacyaha kuri uyu wa kabiri mu ma saha agana aya nyuma ya saa sita, ndetse ahita aguma mu maboko yayo.

Rayon Sports ishobora kubura abatoza bayo ku munsi umweRayon Sports ishobora kubura abatoza bayo ku munsi umwe

RuhagoYacu yavuganye n’Umuvugizi wa Rayon Sports Gakwaya Olivier ngo atubwire ku bw’iyi nkuru yo gufungwa kwa Karekezi, gusa atubwira ko nta makuru abifiteho, ko icyibaraje ishinga kuri ubu ari ikiriyo cyo guherekeza uwari umutoza wabo Ndikumana Hamadi Katauti.

Aganira na IGIHE ariko, Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, ACP Theos Badege, yabahamirije iby’amakuru y’ifungwa rya Karekezi.

ACP Badege yagize ati: Ni byo koko ubu tuvugana Olivier Karekezi ari mu maboko y’Ubugenzacyaha, aho ariho yisobanura ku bikorwa bigize icyaha, ahanini byakozwe hakoreshejwe itumanaho n’ikoranabuhanga".

Amakuru agera kuri RuhagoYacu, avuga ko Karekezi ndetse n’itsinda ry’abandi bantu, haba hari uburyo bahererejanyije ubutumwa kuri email, bashaka uburyo u Rwanda rwasezerererwa na Ethiopie mu mukino w’amajonjora yo kujya mu gikombe cya Afurika gikinwa n’abakina imbere mu gihugu.

Karekezi yari yatangiye neza muri Rayon SportsKarekezi yari yatangiye neza muri Rayon Sports

Ibi ngo bikaba bishobora kuba kimwe mu byo uyu mutoza wa Rayon Sports yaba arimo kuzizwa kugeza uyu munsi, aho bifatwa nko kugambanira igihugu, gusa nta ruhande rwari rwabyemeza.

Olivier Karekezi yari yatangiye neza mu ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kuyihabwa, aho yegukanye ibikombe bitatu yari amaze gukinira kugeza uyu munsi, ndetse akaba yari ku mwanya wa muri shampiyona.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. pastor

  Kuya 17-11-2017 saa 05:03'

  nuko niyihangane ntakundi ubuse tuvugeko gufungwa kwe ari ugusenyuka kwa rayon ? oya rwose
  niba ari akagambane kagamije gusenya rayon uwagakoze ntazi gusenya.
  rayon yanyuze muri byinshi byayi ciye amavi ntiya senyutse nubu iracyari ubukombe

  genocide yayitwaye abakinnyi ntiyasenyuka ,itwara abayobozi ntiyasenyuka itwara abatoza ntiyasenyuka iyitwara abafana batari bake ariko nubu iracyari kwisonga

  rero rwose mwihangane mwisakuza Karekezi nimumwihorere akurikiranwe ubutabera bukore igikwiye atahe cg afungwe ibi ndababwiza ukuri ko ntanagito bizatwara rayon.

  kandi abareyo in muzirikane aka

  UGENDANA UMUBABARO WEMYE, BIGACUMBAGIZA UWAKUBABAJE.

 2. Alphonse

  Kuya 16-11-2017 saa 21:23'

  Ni mureke turebe icyo iperereza rya police yacu ritangaza final kuko nzi neza ko police yacu ntanyungu ifite mu kumurenganya kuko na kizito mihigo twarituziko ari umwere ariko siko byaje kugaragara burya umuntu ngo ni mugari!

 3. Mugabe

  Kuya 16-11-2017 saa 18:45'

  Kadutegereze Icyo Ababishijwe Bazatangaza.

 4. pasi

  Kuya 16-11-2017 saa 16:54'

  fuite ukuri bro kuba yaba afana Éthiopie ntiyabizira p

 5. Musinga

  Kuya 16-11-2017 saa 12:49'

  Reka police ikore akazi kayo jye ndayizera kandi mbabwize ukuri police yurwanda ntirenga

 6. bosco

  Kuya 16-11-2017 saa 12:32'

  Bavandi tureke ubukeba kuko uyu musaza ararengana, naho iyo tugize ibyago usanga abakeba bavugako bungutse! so police nikore ariko ndabona rayon sport irimo ubugambanyi buteye ubwoba! abayobozi nibakurikirane iby’ikipe yacu kuko ndabona biteye ubwoba! Mutuyimana arapfuye , katauti arapfuye Olivier arafunze haaaa! musesengure murebe.

 7. Nzayituriki Varens VAVA

  Kuya 16-11-2017 saa 12:18'

  kugambanira IGIHUGU ni ICYAHA nibasanga abifitemo uruhare azahanwe by’intanga rugero murakoze
  .

 8. ukuriiii

  Kuya 16-11-2017 saa 09:59'

  Ni byiza gukora analyse ariko unazirikana ko nta makuru ahagije ufite. iyo analyse yawe ishingiye ku byiyumviro byawe kandi ukirengagiza ko umuntu ari mwinshi. Karekezi uramuvuga ugendeye k’uko umuzi ariko n’uwo babana mu nzu yabivuga yitonze. icyo tumwifuriza ni uko ibyaha bitamuhama. tureke abafite ibimenyetso bakore akazi

 9. Dutegereze

  Kuya 16-11-2017 saa 09:00'

  Ikigaragara hano harimo ibintu tutazi birimo gukinirwa inyuma ku ikipe ya Rayon Sport kuko ntibyumvikana ukuntu byahise byihuta cyane agafatwa atanaherekeje mugenzi we wari umaze kwitaba Imana. Ikindi kandi mwibuke gufana ikipe iyi niyi bitandukanye na Politics kuko ntacyambuza gufana ikipe ya handi nubwo yaba atari iy’gihugu cyange ubwo rero ibyo byose bavuga nk’ibyaha bizarangira bitabaye ibyaha ariko intego igamijwe yo izagerwaho. Ese ubundi tureke dukore analyse ntoya. Tuvuge ko Karekezi wenda yabikora kgo umutoza bamwirukane abe yamusimbura, ariko nanone twibaze tuti: Karekezi yari ameze neza muri Rayon arimo kwigaragaza ndetse acyubaka na career ye y’ubutoza ndetse binagaragara ko mu gihe kiri imbere iyo kipe yazayitoza ubwo rero ndumva nta mpamvu yo kugambanira ikipe kuko n’ubundi aracyiyubaka, ubwo rero ndumva ibyo atari byo. Ikindi Karekezi ni umuntu ukunda igihugu ku buryo kugambanira ikipe ndumva rero hari ibintu bitumvikana ni ugutegereza

 10. maso

  Kuya 16-11-2017 saa 08:25'

  None se niba hari abandi bahererekanyaga amakuru kuri icyo kibazo ,bo bari he?Kuki Karekezi afatwa wenyine?

 11. 1 | 2 | 3 | 4


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru