RUHAGOYACU.com

Karekezi Olivier yatsinze umukino wa mbere nk’umutoza wa Rayon Sports

Karekezi Olivier ukirimo kureba uko abakinnyi bashya bahagaze, yatsinze umukino we wa mbere ari umutoza wa Rayon Sports, Alassane Tamboula atsinda igitego cye cya mbere mu mukino akiniye ku butaka bw’u Rwanda.

Ibitego 2-0 ni byo Rayon Sports yatsinze ikipe y’aba ‘Volontaires’, ihuriwemo na bamwe mu bakina shampiyona y’u Rwanda n’abakina i Bukavu n’i Goma.

Eric Rutanga yari yajishe Murengezi RodrigueEric Rutanga yari yajishe Murengezi Rodrigue

Mugisha Gilbert ni we wafunguye amazamu ku mupira yari ahawe neza na Yusufu habimana bita ‘Fafana’, nyuma y’iminota mike Alassane Tamboula ahita atsinda igitego cya kabiri.

Nk’uko Umutoza Karekezi Olivier yabitangaje, wari umukino wo kwipima nyuma y’icyumweru Rayon Sports imaze itangiye imyitozo, ukaba wari n’umwanya mwiza wo kureba bamwe mu bakinnyi bashya kugirango anamenye abatazakomezanya n’iyi kipe.

Karekezi yagize ati “Iyo utoza abakinnyi ugomba kubabwira ko umukino uwo ari wo wose umutoza aba ashaka kuwutsinda, ariko ahanini mwabonye ko ikipe yabanjemo yari igizwe ahanini n’abakinnyi bashya benshi, ni cyo twashakaga kugirango bamenyerane, kandi nk’uko nabibonye bifuzaga gutsinda…”

Chimanga Papy wari wabujijwe uburyo na Faustin Usengimana ugihagaze neza n'ubwo ataherukaga gukinaChimanga Papy wari wabujijwe uburyo na Faustin Usengimana ugihagaze neza n’ubwo ataherukaga gukina

Uyu mukino kandi wari no mu rwego rwo kwitegura indi mikino Rayon Sports izajya gukinira muri Tanzania aho yatumiwe na Simba SC, Umutoza Karekezi akaba avuga ko ikipe ye igeze ku rwego rwiza mu myiteguro uretse ko n’iyo aba afite abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu byari kumubera byiza kurushaho.

Ati “Uretse ko tubura abari mu ikipe y’igihugu, iyo tubagira byari kuba byiza kurushaho, ariko umukinnyi afite umusimbura ku mwanya we, ndetse uyu wari n’umwanya wo kugirango nab o bigaragaze, ariko uriya mukino wa gicuti (wa Simba SC) tuzawufata nk’ukomeye, kandi nshaka kuwutsinda.”

Kwizera Pierrot ni we wari Kapiteni wa rayon SportsKwizera Pierrot ni we wari Kapiteni wa rayon Sports

Abakinnyi babanjemo:

Rayon Sports: Evaritse Mutuyimana, Nzayisenga Jean d’Amour ‘Mayor’, Rutanga Eric ‘Kamotera’, Usengimana Faustin ‘Vidic’, Mugabo Gabriel ‘Gaby’, Kwizera Pierre ‘Pierrot’ (C), Idrissa Nsengiyumva, Nova Bayama, Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel na Alassane Tamboula.

Volontaires: Nsanganira Djuma (Kirehe FC), Ombolenga Fitina (nta kipe afite), Ngandu Omar (AS Kigali), Makengo Frank (Bugesera FC), Junior wiyita ‘Kamananga’ (RDC), Ndarabu Hussein (Pepiniere FC), Papy (wahoze akinira Espoir FC), Nduwimana Michel, Ishimwe Kevin (AS Kigali), Murengezi Rodrigue (AS Kigali), Chimanga Papy (AS Kigali).

Eric Rutanga yari ahagaze neza n'ubwo imipira yahinduye(Crosses) zitari nyinshi nk'ibisanzwe Eric Rutanga yari ahagaze neza n’ubwo imipira yahinduye(Crosses) zitari nyinshi nk’ibisanzwe

Rutahizamu Tamboula byari byabanje kwanga mu gice cya mbereRutahizamu Tamboula byari byabanje kwanga mu gice cya mbere

Tamboura yabasumbaga ariko ashobora kuba atari umuhanga ku mipira yo gukinishwa umutweTamboura yabasumbaga ariko ashobora kuba atari umuhanga ku mipira yo gukinishwa umutwe

Abatoza ba Rayon Sports bakurikirana uburyo abakinnyi babo bakinaAbatoza ba Rayon Sports bakurikirana uburyo abakinnyi babo bakina

Lomami Frank ashobora kuba nta mwanya afite muri Rayon SportsLomami Frank ashobora kuba nta mwanya afite muri Rayon Sports

habyarimana Innocent bita Di Maria (wambaye ubururu) ngo aracyafite ibyo kwereka umutoza ngo bamuhe amasezeranohabyarimana Innocent bita Di Maria (wambaye ubururu) ngo aracyafite ibyo kwereka umutoza ngo bamuhe amasezerano

Ombolenga Fitina ahanganye na Mugisha GilbertOmbolenga Fitina ahanganye na Mugisha Gilbert

Alassane Tamboula, rutahizamu ukiri muto ariko w'umuhanga n'ubwo atihuta cyaneAlassane Tamboula, rutahizamu ukiri muto ariko w’umuhanga n’ubwo atihuta cyane

Tamboula yaje no kuhakomerekera kubera kugundagurana na Makengo Frank wari wamuziritseTamboula yaje no kuhakomerekera kubera kugundagurana na Makengo Frank wari wamuziritse

'Mayor' na we ntiyoroheye Chimanga wageze aho agahunga Faustin’Mayor’ na we ntiyoroheye Chimanga wageze aho agahunga Faustin

Nduwimana Michel, umwe mu bakiniye Amavubi U20 muri CAN mu 20009Nduwimana Michel, umwe mu bakiniye Amavubi U20 muri CAN mu 20009

Abatoza ba rayon Sports ngo baracyafite byinshi byo gukosoraAbatoza ba rayon Sports ngo baracyafite byinshi byo gukosora

Ndarabu Hussein yahawe ikarita y'umuhondo nyuma y'amakosa abiri yari amaze gukorera DjabelNdarabu Hussein yahawe ikarita y’umuhondo nyuma y’amakosa abiri yari amaze gukorera Djabel

'Reka nkenyere nkomeze, imihigo irakomeje'....(ni jye ubyivugiye ariko)’Reka nkenyere nkomeze, imihigo irakomeje’....(ni jye ubyivugiye ariko)

Reka mbakopeze mwa batoza mwe: Rayon Sports FC ni uku izajya ihagarara mu kibugaReka mbakopeze mwa batoza mwe: Rayon Sports FC ni uku izajya ihagarara mu kibuga

'Ibi bibuga kweli.....' - Tamboula ntiyorohewe, ndetse yahise anakomerekera ku Mumena’Ibi bibuga kweli.....’ - Tamboula ntiyorohewe, ndetse yahise anakomerekera ku Mumena

Mu barebye uyu mukino harimo n'Umutoza wa Etincelles, Ruremesha EmmanuelMu barebye uyu mukino harimo n’Umutoza wa Etincelles, Ruremesha Emmanuel

Mwiseneza Djamar yongeye kugaruka mu kibuga mu ikipe yakuriyemoMwiseneza Djamar yongeye kugaruka mu kibuga mu ikipe yakuriyemo

Bukuru Christophe wa Mukura VS yari mu ikipe y'aba VolontairesBukuru Christophe wa Mukura VS yari mu ikipe y’aba Volontaires

Umutoza Karekezi yashimye ko Alassane Tamboula yuzuza inshingano ze nka rutahizamu kuko atsindaUmutoza Karekezi yashimye ko Alassane Tamboula yuzuza inshingano ze nka rutahizamu kuko atsinda

Kwizera Pierrot ni we ikipe yubakiyehoKwizera Pierrot ni we ikipe yubakiyeho

"Umutoza wabonye bimeze gute se?" - Di Maria (ni ibyo nivugiye)"Umutoza wabonye bimeze gute se?" - Di Maria (ni ibyo nivugiye)

"Nyine uracyasabwa kutwemeza" - Katauti (n'ibi ni njye ubyivugiye)"Nyine uracyasabwa kutwemeza" - Katauti (n’ibi ni njye ubyivugiye)

Abatoza baganiriza abakinnyi nyukma y'imyitozo, babihanangiriza ku birebana n'ikinyabupfuraAbatoza baganiriza abakinnyi nyukma y’imyitozo, babihanangiriza ku birebana n’ikinyabupfura

Abatoza ba Rayon Sports ngo ntibazihanganira uzagaragaza ikinyabupfura gike Abatoza ba Rayon Sports ngo ntibazihanganira uzagaragaza ikinyabupfura gike

Abafana bashagaye ikipe yaboAbafana bashagaye ikipe yabo

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. gifaro

    Kuya 5-08-2017 saa 12:02'

    nibyiza kuba na kiyovu yaragaruste mu kiciro cya mbere ,ikindi uwo munya mali ndabona adashoboye

  2. Rukundo Jean de Dieu

    Kuya 4-08-2017 saa 21:55'

    umutoza karekezi, afite gahunda, abo bakinnyi bavuye muri Aper tubahaye karibu, gusa nongere sabe abayobozi ba Rayon ntibazongere kujya baturisha imitina bazana ibintu byo kutumvikana.murakoze

  3. jean

    Kuya 4-08-2017 saa 13:57'

    Ndabona list ya 11 igoye gusa
    1 Bakame
    2. Nyandwi
    3 rutanga
    4 . Manzi
    5 .foustion
    6. Sefu
    7 nova
    8 pierrot
    9. Muhire
    10. Shashir
    11. Jabel
    twagiye kugibuga kibi
    1, Bakame
    2 .nyadwi
    3 .eric
    4. Angel
    5.manzi
    6 .sefu
    7. Master
    8 pierrot

    9.Jabel
    10 .shashir
    11. Pepiere

  4. sean

    Kuya 4-08-2017 saa 09:39'

    Abo bakinnyi murikwang mwibuke ko batijyany ni equip yaritabagurishij so ndumva ntampamvu yo kwang abo bakinny

  5. Niyomugabo Emma

    Kuya 3-08-2017 saa 19:58'

    Reyo Yatangiye Neza Ariko Tuzabireba Kumukino Wa Simbafc Murakoze Ndumufana Wa Apr

  6. Rayon

    Kuya 3-08-2017 saa 17:36'

    Bashake undi mwataka ukomeye uriya munya Mali ntaho ataniye na Kone bagiye Uganda ariko kohariyo abataka

  7. sean

    Kuya 3-08-2017 saa 16:45'

    Ok nibyiza gsa haracyabura umukinnyi uduha umutekano usesuye nka savio but bimeze bit kur Apr fc Ko tutayumva igura Ngo tuzahanganire igikomb tungany imbarag

  8. Mile

    Kuya 3-08-2017 saa 15:50'

    Wau,uwo no umusogongero w’ibizaba uyu mwaka tugiye gutangira. Nishimiye ikipe yose ariko byumwihariko kuba Pierrot tukiri kumwe. Karekezi go ahead


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru