RUHAGOYACU.com

Karekezi yageze mu Rwanda aho aje gutoza ikipe ya Rayon Sports mu myaka 2 iri mbere

Karekezi Olivier yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu, aho gutangira imirimo mishya yo gutoza ikipe ya Rayon Sports avuye mu gihugu cya Sweden.

Saa 02h00 zuzuye Olivier Karekezi aherekejwe n’umuryango we (Umufasha we n’abana 2) ni bwo yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Kanombe, ahari bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports barangajwe imbere na Gakwaya Olivier (umunyamabanga mukuru w’iyi kipe) ndetse n’abo mu muryango we, bari baje kumwakira.

Karekezi Olivier wabaye umukinnyi ukomeye w’ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, akaba yahise abwira itangazamakuru ko agarutse mu gihugu cy’amavuko gutoza ikipe ya Rayon Sports.

"Ndishimye cyane kugaruka mu rugo, n’abanyarwanda bene wacu nari mbakumbuye. Nje aha gutangira imirimo mishya yo gutoza ikipe ya Rayon Sports." Olivier Karekezi, aganira n’itangazamakuru.

Karekezi yasinye amasezerano y'imyaka 2 mu ikipe ya Rayon SportsKarekezi yasinye amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya Rayon Sports

"Namaze kumvikana na Rayon Sports kuyitoza mu gihe cy’imyaka 2, ndishimye cyane. Nje gufasha iyi kipe gukomeza kwitwara neza, ariko igikuru ni ugutwara ibikombe."

Mu baje kumwakira harimo abo mu muryango we, barangajwe imbere na Afande Ceaser KayizariMu baje kumwakira harimo abo mu muryango we, barangajwe imbere na Afande Ceaser Kayizari

Indege ya Karekezi yatinze amasaha 2, Mudaheranwa Chaffy yarebaga niba butamukereyehoIndege ya Karekezi yatinze amasaha 2, Mudaheranwa Chaffy yarebaga niba butamukereyeho

Karekezi Olivier yari amaze imyaka 2 ari umutoza ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cya Sweden aho akuye Licence A ya UEFA. Yatozaga amakipe y’abato muri Sweden y’abatarengeje imyaka 17.

"Umupira wo mu Rwanda nawukurikiranaga umunsi ku munsi. Ku mugabane w’u Burayi natozaga ikipe y’abatarengeje imyaka 17, aho mu mwaka ushize nanatowe nk’umutoza mwiza mu bato muri Sweden," Karekezi Olivier i Kanombe, akomeza kuganira n’itangazamakuru.

"Rayon Sports narayikurikiranye muri iyi myaka itambutse. Ikipe ihari kuri ubu ni nziza, yanabashije kwegukana igikombe cya shampiyona, hari ibyo naganiriye n’abungiriza banjye, ni ukureba ibikenewe byose tugatangira kwitwara neza."

JPEG - 290.9 kb
Umufasha wa Karekezi Niwin Sorlu Karekezi n’abana babo 2, bazanye gutura mu Rwanda ku nshuro ya mbere
JPEG - 320.9 kb
Muhawenimana Claude uyobora abafana ba Rayon Sports yaje kwakira umutoza mushya w’ikipe yabo
JPEG - 347.6 kb
Kit Manager wa Rayon Sports na we yaje kwakira umutoza mushya w’iyi kipe

Karekezi yakomeje abwira abanyamakuru ko nta kindi yifuza uretse guhesha iyi kipe ibikombe bitandukanye.

"Nkiri umukinnyi wa ruhago naharaniraga kubona intsinzi. Njye na bagenzi banjye nta kindi kituzanye muri Rayon Sports uretse gushaka intsinzi, kandi nizeye ko tuzabigeraho."

Abo muri Rayon Sports bari bategereje KarekeziAbo muri Rayon Sports bari bategereje Karekezi

Katauti uzungiriza Karekezi yari yaje kumwakira i KanombeKatauti uzungiriza Karekezi yari yaje kumwakira i Kanombe

Karekezi Olivier yakiriwe mu muryango Rayon Sports n'ubwo yavukiye cyangwa yakuriye mu wa APR FCKarekezi Olivier yakiriwe mu muryango Rayon Sports n’ubwo yavukiye cyangwa yakuriye mu wa APR FC

Olivier Karekezi ni we mukinnyi w’umunyarwanda watsindiye ikipe y’igihugu ibitego byinshi kurusha abandi bose.

Karekezi w’imyaka 33 yakiniye APR FC kuva mu mwaka wa 1998 kugera muri 2004 aho yaje kwerekeza muri Suwede muri Helsinborg, ahava aca mu yandi makipe atandukanye arimo Hamarkameratene na Östers IF agaruka muri APR FC (2011-2012).

Nyuma Karekezi yerekeje muri CA Bizertin yo muri Tunisia, ayivamo ajya muri Trelleborgs FF mu cyiciro cya 2 muri Sweden, ayivuyemo yerekeza muri Råå IF yaje gusorezamo ruhago mu myaka 2 ishize.

Karekezi yanakiniye Amavubi kuva mu 2000 kugeza muri 2013 aho yakinnye imikino 55 atsinda ibitego 25.

Amafoto: Halidi Uwihanganye

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ngirurien

    Kuya 28-07-2017 saa 20:42'

    i Mana izabimufashemo

  2. Gikundiro Emmy

    Kuya 28-07-2017 saa 16:45'

    Peter Welcome Mubafana Bagikundiro!

  3. Sebastien

    Kuya 28-07-2017 saa 13:50'

    danger Man vraiment tu est un entraîneur de profession est integre courage est soyez les bien
    venue dans l’équipe que beaucoup des Rwandais
    aiment que le Bon DIEU te protege toi est ta famille,je te souhaite toujours des victoires

  4. Peter

    Kuya 28-07-2017 saa 13:45'

    Mwiriwe ndi umufana wa APR ariko ndifuza guhinduka nkaba umu rayon nkajya nsangira ibyishimo naba rayon kuko hano ntabihaba ni ukwipfumbata gusa ngo dutegereje ibyo dupangirwa gusa ra. Ntimubingayire namwe byababaho.

  5. sean

    Kuya 28-07-2017 saa 12:46'

    Welcome mu ikip ikunzwe kurush izindi tukwifurije amahirwe masa birumvikana ibikombe wadutway uhawe akazi ko kubigarura nkwifurije urugendo rwiza muri ginundiro welcome

  6. claude

    Kuya 28-07-2017 saa 11:36'

    twubake gikundiro gusa nawe amanze ahuze urukundo kd Abe hafi abakinyi bajye inama

  7. gakwererej

    Kuya 28-07-2017 saa 09:53'

    turamwishimiye karekezi kbx

  8. Jado

    Kuya 28-07-2017 saa 09:47'

    Karibu kumutoza musha twungutse tumwifurije kugera kuntego ze tumurinyuma

  9. seba

    Kuya 28-07-2017 saa 08:29'

    banyamakuru nibababeshya natwe ntikatubeshye oya nonese karakezi dukurikije ibyo muvuze yakiniye Apr yacu afite 14 ikinyoma Wenda niba afite mike ni 45

  10. Henz

    Kuya 28-07-2017 saa 08:23'

    You’re welcome!

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru