RUHAGOYACU.com

Karekezi yanenze Tamboura na Kone, ashimangira ko yifuza undi rutahizamu

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports; Karekezi Olivier yongeye kwemeza ko akeneye rutahizamu wundi uza gufasha bamwe mu bo asanganywe mu gihe atabara Alhassane Tamboura mu bo azakenera ndetse akanakemanga ubuhanga bwa mugenzi we w’umunya-Mali; Tidiane Kone.

Karekezi Olivier yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’umukino wa gicuti batsinzwemo n’Amagaju FC ibitego 2-1 kuri Stade ya Huye.

"Kuba dutsinzwe nta gitangaza kirimo, ni imyitozo turimo kureba ikipe tuzabadufite, ariko hakagombye kuba hari abandi bakinnyi barimo; ba Bakame, ba Manzi Thierry,... (hari abakinnyi twasize i Kigali bafite imvune)....Nababwiye yuko iyi mikino ibiri ariyo igomba kunyereka abakinnyi ngomba gukinisha."

"Nimba uri rutahizamu, ugakina iminota 70 wagera imbere y’izamu ugahusha ibitego, mwabonye ibitego Kone [Tidiane] yagiye ahusha, nibaza ko ari ibintu bigenda bidusigira isomo mu buryo tuzitwara muri shampiyona."

Karekezi Olivier asanga imikino ya gicuti hari isomo iri kumusigiraKarekezi Olivier asanga imikino ya gicuti hari isomo iri kumusigira

"Turateganya gushaka undi rutahizamu UMWE uzaza kudufasha, ariko Caleb arahari. Ni uko yari avuye i Burundi, aza ananiwe, imyitozo ye yari mikeya, ntabwo yagombaga gukina imikino ibiri yikurikiranya ni yo mpamvu namubanje hanze."

"Tamboura simbizi, aracyari mu igeragezwa, ubwo ni abayobozi bazaganira, hari n’undi mukino wa Villa SC tuzakina, nibaza ko ari wo mukino wa nyuma, umuntu akazareba, abayobozi bakabona uko bafata ibyemezo."

"Tamboura ni rutahizamu... sinzi ikibazo afite kuko iyo umuntu adashoboye no gutera mu izamu cyangwa ngo abashe kugerageza mu izamu, ni muremure, afite taille nziza, n’imipira abonye ku mutwe rimwe na rimwe arayiswata, ariko nibaza ko muri ba rutahizamu nkeneye ntabwo ndimo kumubaramo cyane."

Tidiane Kone yabanje mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu, abona uburyo butatu bwashoboraga kuvamo igitego mu gice cya mbere, ariko uyu mukinnyi wageze muri Rayon Sports avuye muri Mali mu mwaka ushize w’imikino, ananirwa kububyaza umusaruro.

Tidiane Kone yishyushya, mbere y'umukino Amagaju yatsinzemo Rayon SportsTidiane Kone yishyushya, mbere y’umukino Amagaju yatsinzemo Rayon Sports
Tidiane Kone ashimira Djabel wafunguye amazamu, nyamara we yari amaze guhusha uburyo bubiri bwari bwabazweTidiane Kone ashimira Djabel wafunguye amazamu, nyamara we yari amaze guhusha uburyo bubiri bwari bwabazwe

Uyu, yasimbuwe na Bimenyimana Bonfils Caleb mu gice cya kabiri cy’umukino, ni nako kandi aba bombi, bari bahanye umwanya kuwa Gatanu i Muhanga, maze nyuma y’umunota umwe n’igice asimbuye Caleb, Tidiane Kone afungura amazamu ku munota wa 61 w’umukino.

Alhassane Tamboura yabanje ku ntebe y’abasimbura , akinira mu kibuga mu minota 20 ya nyuma mu mikino yombi Rayon Sports yahuyemo na AS Muhanga ndetse n’Amagaju FC, gusa nta buryo bugaragara yigeze abona cyangwa ngo ateze imbere y’izamu ry’ikipe bari bahanganye.

Alhassane Tamboura (iburyo), Karekezi ntamubara mu bakinnyi ashobora kuzifashishaAlhassane Tamboura (iburyo), Karekezi ntamubara mu bakinnyi ashobora kuzifashisha

Nta gitutu Karekezi afite

"Oya, nta gitutu mfite kuko iyi yari imikino ya gicuti, nkeka ko n’abandi batoza, utsinzwe umukino muri shampiyona ushobora kugira igitutu, ariko mu byo nteganya ntabwo nshaka gutsindwa."

Abafana b’ikipe ya Rayon Sports biyemeje gufatanya n’ubuyobozi bw’ikipe, bagashaka uburyo bagarura rutahizamu w’umunya-Mali wanyuze muri iyi kipe mu mwaka ushize wa 2016; Ismaila Diarra wagurishijwe muri DCMP muri Congo Kinshasa.

Ismaila Diarra ni we witezwe kugaruka muri Rayon Sports Ismaila Diarra ni we witezwe kugaruka muri Rayon Sports

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Tigana

    Kuya 29-08-2017 saa 02:24'

    Frw baha kone na tamboula yahemba Diarra kandi Diarra atanga umusaruro uruta uwabo bombi
    Hakanaboneka umwanya wazajyamo umukinnyi waba ukenewe cyane bibaye ngombwa
    Mali ni isoko ryiza ubu kuko bahagaritswe na CAF noyo bajya gushaka Semaseku wari wazonze Rayon cyane
    Byadufasha mu mikino y’Africa tukareka kwandagazwa n’Amagaju cg niba byanze bashake Wayi Yeka


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru