RUHAGOYACU.com

Karekezi yasabye Minispoc kugurira Amavubi ba rutahizamu 2 b’Abanyamahanga

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports; Karekezi Olivier asanga abashinzwe ikipe y’igihugu muri Minisiteri y’Umuco na Siporo (Minispoc) bakwiye kuyishakira abakinnyi babiri bashaka ibitego bavuye hanze kugira ngo abana b’abanyarwanda babigireho.

Karekezi Olivier wabaye rutahizamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi, akayitsindira ibitego byinshi kurusha abandi, byongeye kandi akanayibera kapiteni, yabitangaje ko mu kiganiro yagiranye na RuhagoYacu n’abandi banyamakuru kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’umukino Rayon Sports yari imaze kunyagiramo Police FC ibitego 4-0 mu irushanwa ry’Intwali.

Ubwo yari asabwe n’abanyamakuru kugira icyo avuga ku ikipe y’igihugu iherutse muri CHAN ndetse n’uburyo habonekamo umuti w’ikibazo cy aba rutahizamu mu ikipe y’igihugu dore ko yavuye muri iri rushanwa itsinze igitego kimwe na cyo cya myugariro Manzi Thierry, Karekezi yavuze ko biterwa no kuba nta bakinnyi bo kwigiraho bahari.

Karezi Olivier kuri ubu utoza Rayon Sports, yabaye rutahizamu ukomeye mu ikipe y'igihugu AmavubiKarezi Olivier kuri ubu utoza Rayon Sports, yabaye rutahizamu ukomeye mu ikipe y’igihugu Amavubi
Ibihe bya ba rutahizamu beza biheruka ku bwa ba Karekezi , Mulisa, Gatete....Ibihe bya ba rutahizamu beza biheruka ku bwa ba Karekezi , Mulisa, Gatete....

Uyu mugabo wakiniye APR FC, agakina muri Sweden, Norvege na Tunisia, yatangaje ko kuba mu gihe cyabo nta kibazo cy’abakinnyi bataha izamu cyari gihari byatewe n’uko bari bafite abo bigiraho.

“Ntabwo byoroshye. Shampiyona yo mu Rwanda ngira ngo urwego ni rumwe. Umukinnyi nka Mubumbyi sinzi uwo ashobora kwigira mu ikipe nka Bugesera, utsinda ibitego akavuga ati uyu rutahizamu ndabona ari umuhanga ndamwigiraho ibi ngibi… waza mu ikipe nka Police, waza mu ikipe ya AS Kigali urwego ni rumwe, abataha izamu ni bamwe.”


“Kera wajyaga ureba uburyo ba Jean Marie batsindaga ibitego, ba Ndagano, ba Milly Hassan, ukaba wagira icyo ubigiraho kuko umupira ni ukwiga, igihe cyose, haba no ku ruhande rwacu nk’abatoza duhora twiga tureba ko twatera imbere.”

“Ariko niba umukinnyi yinjiye mu ikipe nka Sunrise, acenze umukinnyi mu mukino wa mbere, acenze nanone umufana akomye mu mashyi, uhise umuhamagara mu ikipe y’igihugu, na twe bizatugora igihe tuzaba tugiye guhura n’ikipe zikomeye kuko twe kugira ngo bagufate mu ikipe y’igihugu wabaga ubikwiye. Ntabwo ari ibintu byo kuvuga ngo kuko ndi umunyarwanda…wenda wakinnye na shampiyona, ufite ibitego bine mu bahamagarwa ugomba kuba urimo, ni ukuvuga ngo twabuze uko tugira.”

Amavubi yavuye muri CHAN atsinze igitego kimwe mu mikino itatuAmavubi yavuye muri CHAN atsinze igitego kimwe mu mikino itatu

Nk’igisubizo kuri ibi, Karekezi Olivier asanga ababishinzwe bakwiye kudohora, bagashakira ikipe y’igihugu abainnyi nka babiri bashobora kubera indorerwamo abana b’abanyarwanda.

“Ikindi navuga ni uko igihe cyose mpora mbivuga, nasaba abayobozi babishinzwe, muri Minispoc, bagerageze nibura, koko turabyishimiye ko abana b’abanyarwanda bakina; mu bwugarizi turabafite, hagati turabafite, ariko bagerageze mu ikipe y’igihugu bavuga bati nibura reka tworoshye tuvuge ko tuguze ba rutahizamu babiri batsinda ibitego noneho na ba bana b’abanyarwanda barebe icyo babigiraho.”

“Kuko niba ari uku bimeze, abafana b’ikipe y’igihugu bazajya bategereza ibyishimo babibure kuko igihe ufashe umkinnyi nka Mubumbyi ukamukinisha iminota 80 nta shoti aratera byibuze ngo agerageze umunyezamu….. Ndumva ari icyo navuga kuko natwe ni ihurizo bazaba baduhaye nk’abatoza.”

Ariko byahozeho mu Amavubi….

Yego, gusezererwa kw’ikipe y’igihugu mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2015, kubera gukinisha Etekiama Agiti (Daddy) Birori wakiniraga ku byangombwa bibiri nubwo u Rwanda rwari rumaze gusezerera Congo Brazzaville, byahise bishyira iherezo ku cyitwa umunyamahanga mu ikipe y’igihugu ndetse n’abari bagizwe abanyarwanda kubera gukinira ikipe y’igihugu bamburwa ubwenegihugu.

Umunyekongo Taddy Etekiama wahimbwe Birori Daddy, yatumye u Rwanda rusezererwa na Congo Brazzaville ku maherereUmunyekongo Taddy Etekiama wahimbwe Birori Daddy, yatumye u Rwanda rusezererwa na Congo Brazzaville ku maherere

Ahandi babigenza gute?

Gukinira ikipe y’igihugu runaka ni uburenganzira bw’umukinnyi, bikaba agahebuzo iyo igihugu yifuza gukinira na cyo cyifuza kumukinisha atari nk’uko u Rwanda rwifuje gukinisha Kevin Monne-Paquet utabishaka.

Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa iri mu makipe akomeye ku Isi akinamo abakinnyi benshi b’abanyamahanga nubwo baba bafite ubwenegihugu bw’ubufaransa. Nabil Fekil wanze gukinira Algeria, Ngolo Kante wanze gukinira Mali ni bamwe mu bakinnyi bahamagawe muri Les Bleus mu gihe cya vuba.

Kevin Monne-Paquet w'umunyarwanda (uyu uhanganye na Ashley Young wa Manchester United) yanze kurukiniraKevin Monne-Paquet w’umunyarwanda (uyu uhanganye na Ashley Young wa Manchester United) yanze kurukinira
Quintin Rushenguziminega ufite ubwenegihugu bw'Ubusuwisi n'ubw'u Rwanda yatangiye gukinira Amavubi mu 2015Quintin Rushenguziminega ufite ubwenegihugu bw’Ubusuwisi n’ubw’u Rwanda yatangiye gukinira Amavubi mu 2015

Nabil Fekir yakiniye Algeria ari muto, mu 2015 bamuhamagaye aranga, ahitamo gukinira UbufaransaNabil Fekir yakiniye Algeria ari muto, mu 2015 bamuhamagaye aranga, ahitamo gukinira Ubufaransa
Ngolo Kante yanze gukinira Mali (ababyeyi be bavukamo) muri CAN 2015, ategereza gukinira Ubufaransa bwa mbere hafi muri Euro 2016, bagiye gukina n'Ubuholandi muri Werurwe 2016Ngolo Kante yanze gukinira Mali (ababyeyi be bavukamo) muri CAN 2015, ategereza gukinira Ubufaransa bwa mbere hafi muri Euro 2016, bagiye gukina n’Ubuholandi muri Werurwe 2016
Diego Costa ukomoka muri Brazil yakiniye inshuro 2 mu 2013, yifuje gukinira na Espagne yemera ko ayikinira guhera mu 2014- Banamujyana mu gikombe cy'Isi cyabereye muri Brazil avukamoDiego Costa ukomoka muri Brazil yakiniye inshuro 2 mu 2013, yifuje gukinira na Espagne yemera ko ayikinira guhera mu 2014- Banamujyana mu gikombe cy’Isi cyabereye muri Brazil avukamo

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Dushimimana king Eric

    Kuya 29-01-2018 saa 13:56'

    Ego ibyo nukuri mudushacyire babiri turebereho kata banyuramo kujyirango nejo natwe tuzagire icyo twikorera mugihe bataboneste.

  2. moya

    Kuya 29-01-2018 saa 11:40'

    Mana yajye mushake abana babanyarwanda bashoboye mubajyane mumashuri kuko ntabyishimo wahawe numunyamahanga nanone baje bikabananira twatajyira kuryana reka barahari bashoboye mureke bariya bahaze

  3. mwamikazi

    Kuya 29-01-2018 saa 11:37'

    yego, byose bikorwe, ariko igikuru ni ugutegeka ababyara bakabyara abazi gutaha amazamu! bagize neza rwose babyara abanyezamu beza cyane, ba myugariro bugarira ntihagire uwugurura n’abo hagati bahagama abo bahanganye. ababyara bakomreze aho ariko bongereho ba rutahamazamu. ibi nibyubahirizwa tuzitzbira igikombe cy’isi mu mwaka w’2038 dufite ikipe ikomeye cyane bitarabaho!

  4. Frank

    Kuya 29-01-2018 saa 06:51'

    Wowe wiyise Karekezi, niba umuntu atanze opinion ye ngo ni uko idahuye na policy ya gouvernement igisubizo ni gereza?Ubuse wowe umuti utanze ni uwuhe? Football yamaze kurenga ibyo mwita policy iyo urebye ibihugu bikomeye mu isi ya Ruhago ni ibyarenze imbibi z’iyo mitekerereze. Reba FIFA ranking ibihugu 10 bya mbere byose barenze iyo mitekerereze. Ubuse ko USA, France, Ubwongereza banemera bakanabashyira mu gisirikare ari narwo rwego twubaha nkanswe football? Ikimbabaje ni uko bizakorwa nyuma mwaratubujije ibyishimo!

  5. karenzi

    Kuya 28-01-2018 saa 21:49'

    Karekezi ndemeranya nawe 100%, ahubwo nibamuhe amavubi ayatoze, banamuhe mission yo gushaka abo ba rutahizamu 2 yavugaga. Nizere ko uwambere ari Diarra. Murakize

  6. Kanjenje

    Kuya 28-01-2018 saa 21:28'

    Olivier Karekezi turikumwe 100% umunyamahanga ukora ikinyuranyo arakenewe mumavubi,nkuko nomuzindi nzego za leta barimo cfr UR,BK,etc... bituma abanyarwanda bakora cyane ngo batahura umwanya cg nabo bakazamura urwego rwabo. ba 2 bataha izamu barakenewe bapfa kuba babyemera atari ukubinginga nka Dady birori.

  7. gasore

    Kuya 28-01-2018 saa 21:08'

    ahubwo ndumva karekezi ashaka ko bamuha amavubi ngo ayatoze??????

  8. modeste

    Kuya 28-01-2018 saa 20:35'

    ariko emmy ninde urusha ibikona umunwa gusa bavuga ibigoramye imihoro ikarakara karecyezi avuze uko abyumva nawe vuga kuko ubyumva naho turamenyereye ko ibikona mutinya ukuri utirengagije ukuri namwe muheruka kwishima mufite abanyamahanga mubanyarwanda uvuga ninde warushize ntaganda saidi manamana mafisango ..... kwitanga uziko bavugaganga igikona vs Gikundiro bacyinguraga sitade saa10h00 saa13h00 ikaba yuzuye none ubu nshuti vs djebel nibobakuzuza sitade ntibishoboka ukobyumva bongere abanyamaha nibura babe 6 icyipe hose bayitegeke kugira jiniyoro zicyine mbere umunyamahanga ushoboye ubishaka aducyinire nahubundi abanyarwanda twambuwe ibyishimo by a ruhago nabayiyoboye murakoze

  9. Kazungu

    Kuya 28-01-2018 saa 17:33'

    ibyo Karekezi avuga ni ukuri kuzuye ahandi umukinnyi babona akenewe bamuha Nationalite, amavubi ahantu hose aradadiye usibye ubusatirizi. Karekezi azi iby’umupira ntashakisha kuko nibyo akura mumuryango wiwabo. buriya byose aba abona aho bipfira, ikindi nuko umupira bakarekezi bakinaga bawigiraga mumihanda utadukanye nuyu wa none bigira mumacademies. abanyarwanda benshi bashyigikiye iki gitekerezo. igihe Ferwafa izayoborwa n’abazi iby’umupira nibwo umunezero uva Ku Mavubi uzingera kuboneka. niba Espagne izana Diego Costa Urwanda ntiruri mw’isi yarwo rwonyine ubwenge burarahurwa. kandi nongere Nshimire Karekezi wemeye kugaruka murwamubyaye yirengagije ibibazo yahaboneye kuk byatweretse ko akunda igihugu cye, kuko hari benshi bana komeye muri leta bahura nakabazo gato bagira amahirwe yo kurenga umupaka ntibagaruke. yatanze isomo rikomeye cyane.

  10. vicent degoulle

    Kuya 28-01-2018 saa 15:29'

    karekezi ndemeranya nawe raise ahubwo bamuhe national ayibyimbe kuko yerekanye ko ashoye ikindi azinikibazo ahokiri yaba muganga mwiza wakivura.murakoze

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru