RUHAGOYACU.com

Kigali: Abakina muri shampiyona ya Uganda bakubitiwe ahareba ku Kumena

Abakinnyi bakina muri shampiyona ya Uganda bafana Bayern Munichen barangajwe imbere na Sadam Djuma Ibrahim batsindiwe ibitego 3-2 ku Mumena, aho bakinaga n’abakina mu makipe atandukanye y’icyiciro cya mbere mu Rwanda bahakorera imyitozo.

Wari umukino wa gicuti hagati y’abo basore bitoranyije mu bakina mu cyiciro cya mbere muri Uganda ndetse n’abo bakina mu Rwanda bakorera imyitozo ku Mumena muri ibi bihe by’ikiruhuko, ukaba wari muri gahunda yo guhuza abafana ba Bayern Munichen yo mu Budage b’Abanyarwanda.

Wari umukino ukomeyeWari umukino ukomeye

Nyuma y’uwo mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Nyakanga, Sadam Djuma Ibrahim yatangaje ko ikibagenza mu Rwanda cya mbere ari guhura n’abafana ba Bayern Munichen bakanashyiraho itsinda ryabo (Fan Club), ariko ngo baje no kureba urwego abakina shampiyona y’u Rwanda bariho.

Ati “Umukino wari mwiza, wari ushamaje, twashakaga kureba uko abakina mu Rwanda bakina, ariko tunishimisha. U Rwanda ni igihugu cyiza, twakiriwe neza, nta gushidikanya ko tuzagaruka ino aha. Twaje nk’abafana ba Bayern kandi mwaduhaye buri kimwe cyose. Birababaje kuba tuzataha ejo, ariko ubutaha tuzagaruka tumare igihe kinini.”

“Icyatuzanye kwari ugushishikaza abafana ba Bayern Munichen. Twebwe abo muri Uganda twaje gusabana no kuganira n’abo mu Rwanda, no gufasha abandi kumenya Bayern Munichen.”

Abo muri Uganda bazanye abakinnyi 12: Sadam Ibrahim Juma (KCCA FC/C); Allan Kyambadde (SC Villa); Baker Lukooya (Soana FC); Noah Ssemakula (Express FC); Honest Kavuma (Nta kipe afite); Joram Nyombi (Nta kipe afite); Meddie Kibirige (Soana FC/GK); Mood Hassan (Express FC); Musa Mukasa (SC Villa); Farouk Matovu (Soana FC); Steven Kanyafa (Express FC); Sam Ssenkomi (Express FC)Abo muri Uganda bazanye abakinnyi 12: Sadam Ibrahim Juma (KCCA FC/C); Allan Kyambadde (SC Villa); Baker Lukooya (Soana FC); Noah Ssemakula (Express FC); Honest Kavuma (Nta kipe afite); Joram Nyombi (Nta kipe afite); Meddie Kibirige (Soana FC/GK); Mood Hassan (Express FC); Musa Mukasa (SC Villa); Farouk Matovu (Soana FC); Steven Kanyafa (Express FC); Sam Ssenkomi (Express FC)

Nyuma yo gusoza uru ruzinduko mu Rwanda, abo bafana barateganya gukomereza gahunda yabo i Nairobi muri Kenya, nyuma bakazerekeza muri Afurika y’epfo, dore ko ubuyobozi bukuru bwa Bayern Munichen basezeranye ko buzabafasha kugera nibura mu bihugu bitanu bya Afurika bahereye mu Rwanda.

Kimwe mu byo abo banya Uganda bavuga ko urwo ruzinduko ruzamara, ni uko hazagera mu bihugu bagezemo ikipe ya Bayern Munichen ikajya iza kuhareba abakinnyi bakajya kuyikinira.

Abakina mu Rwanda bitoreza ku Mumena barimo Omar Hitimana, Ndayegamiye Abou wa Mukura VS, Chimanga Papy wa AS Kigali, Blaise wa Kiyovu, Makengo Frank wa Bugesera n'abandiAbakina mu Rwanda bitoreza ku Mumena barimo Omar Hitimana, Ndayegamiye Abou wa Mukura VS, Chimanga Papy wa AS Kigali, Blaise wa Kiyovu, Makengo Frank wa Bugesera n’abandi

Chimanga ahatanira umupira na mugenzi we wo muri UgandaChimanga ahatanira umupira na mugenzi we wo muri Uganda

Amini Mwizerwa wa Police FC ku mupiraAmini Mwizerwa wa Police FC ku mupira

Wari umukino uhuza abakinnyi bitoranyije muri shampiyona ya Uganda n'iy'u RwandaWari umukino uhuza abakinnyi bitoranyije muri shampiyona ya Uganda n’iy’u Rwanda

Abakina mu Rwanda batsinze ibitego 3-2Abakina mu Rwanda batsinze ibitego 3-2

Abakina muri Uganda bagowe n'ubuke bw'abakinnyi bazanyeAbakina muri Uganda bagowe n’ubuke bw’abakinnyi bazanye

Chimanga Papy ushobora gusohoka muri AS Kigali ubu akorera imyitozo ku Mumena ngo ashakishe indi kipeChimanga Papy ushobora gusohoka muri AS Kigali ubu akorera imyitozo ku Mumena ngo ashakishe indi kipe

Abafana ba Bayern Munichen bakina muri Uganda bakina n'aba Volontaires bo ku MumenaAbafana ba Bayern Munichen bakina muri Uganda bakina n’aba Volontaires bo ku Mumena

Wari umukino wa gicutiWari umukino wa gicuti

Hari harimo ishyaka ritari iryo mu mukino wa gicuti arikoHari harimo ishyaka ritari iryo mu mukino wa gicuti ariko

Abakina mu Rwanda byarashobokaga ko batsinda ibirenze bitatuAbakina mu Rwanda byarashobokaga ko batsinda ibirenze bitatu

Benshi muri bo ni abashakisha amakipe kuko ayo bahozemo basoje amasezeranoBenshi muri bo ni abashakisha amakipe kuko ayo bahozemo basoje amasezerano

Chimanga ashakisha uburyo yabonera igitego abakina muri shampiyona y'u RwandaChimanga ashakisha uburyo yabonera igitego abakina muri shampiyona y’u Rwanda

Abakina muri Uganda bari bifuje gukina na Miroplast FC cyangwa indi kipe ikora imyitozo ariko iraburaAbakina muri Uganda bari bifuje gukina na Miroplast FC cyangwa indi kipe ikora imyitozo ariko irabura

Abanya Uganda barimo abakinnyi bakomeye ariko batahamagawe mu ikipe y'igihuguAbanya Uganda barimo abakinnyi bakomeye ariko batahamagawe mu ikipe y’igihugu

Emery Bayisenge na we yageze aho ajya mu kibuga mu rwego rwo gushyigikira bagenzi be bakina muri shampiyona ya Uganda muri gahunda yabazanyeEmery Bayisenge na we yageze aho ajya mu kibuga mu rwego rwo gushyigikira bagenzi be bakina muri shampiyona ya Uganda muri gahunda yabazanye

Aba na bo ngo ni abafana ba Bayern Munichen, imyambarire yo ni iyo...Aba na bo ngo ni abafana ba Bayern Munichen, imyambarire yo ni iyo...

Emery Bayisenge na Pendo Faustin wa Espoir FCEmery Bayisenge na Pendo Faustin wa Espoir FC

Abanyezamu bombi bagaragaye nk'abadaciririritseAbanyezamu bombi bagaragaye nk’abadaciririritse

Ndayegamiye Abou wa Mukura VS akorera imyitozo ku MumenaNdayegamiye Abou wa Mukura VS akorera imyitozo ku Mumena

Murumuna wa Migi na we ari mu bakorera imyitozo ku MumenaMurumuna wa Migi na we ari mu bakorera imyitozo ku Mumena

Usengimana Faustin na we yakiniye abakorera ku MumenaUsengimana Faustin na we yakiniye abakorera ku Mumena

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru