RUHAGOYACU.com

Kigali Cr free Day, Umunezero w’abanyamujyi

Siporo ni ingenzi, ndetse hariho uburyo butandukanye bworohereza buri munyarwanda kuyikora, ari na rwo rwego Abanyakigali bashyiriweho Kigali Car Free Day nk’inyunganizi nziza mu kwirinda indwara zitandura abayitabira bo bakanavuga ko ibyo byiyongeraho n’umunezero.

Nubwo hari akamaro rusange ka siporo mu mubiri w’umuntu, hari n’abayijyamo ku bafite n’izindi mpamvu zihariye zibibatera, ari na yo mpamvu usanga abatayikora akenshi bajya bayishakira inyito zitandukanye bagamije guca intege abayitabira.

Muhazi Cycling Generation yo iba yanabonye umwanya mwiza wo gukora imyitozoMuhazi Cycling Generation yo iba yanabonye umwanya mwiza wo gukora imyitozo

Nyuma yo gusanga Siporo ari inyunganizi nziza mu kwirinda indwara zitandura kandi bikanafasha mu mibereho myiza, Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bawo bategura siporo rusange iba mu gitondo cya buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi.

Iyi siporo rusange yashyiriweho impamvu eshatu nyamukuru, ariko abayikora basanze bungukiramo ibindi binshi byiyongeraho, birimo n’umunezero utabonekera mu kazi, mu rusengero no mu bindi abantu bahugiramo nk’uko umwe mu bitabiriye Kigali Car free Day yo kuri uyu wa 2 Nyakanga 2017 yabitangarije RuhagoYacu.

Ati “Ni byo twese abayikora idufasha kugira ubuzima buzira umuze, ubushatse akipimisha ku buntu indwara zitandura, ariko by’umwihariko jye nungukiramo umunezero bitewe n’agaciro Leta y’u Rwanda yaduhaye. Iyo mbona bahagaritse ibinyabiziga bakamparira uyu muhanda ngo nywukoreremo siporo se ubwo si agaciro gakomeye mba nahawe? Bimpa umunezero mwinshi rero.”

Umuhanda uba ukorerwamo siporo zitamndukanye bitewe n'iyo akunda, nk'uyu ari kunyerera ku nkweto zifite amapineUmuhanda uba ukorerwamo siporo zitamndukanye bitewe n’iyo akunda, nk’uyu ari kunyerera ku nkweto zifite amapine

Ubwo yatangizwaga ku mugaragaro mu 2016, Kigali Car Free Day yashyiriweho impamvu eshatu z’ingenzi ari zo gufasha abanyamujyi kugira ubuzima buzira umuze, kubungabunga ibidukikije hagabanywa ibyuka bihumanya ikirere, aho abatunze imodoka baziparika bakagendesha amaguru.

Indi mpamvu ya gatatu yari iyo guhuza abantu, aho abitabira iyo siporo rusange bagira n’umwanya wo kuba baganira bakungurana ibitekerezo.

Kugeza ubu ntihazwi umubare nyakuri w’abitabira Kigali Car Free Day, ariko iyo muri Kamena yitabiriwe n’abayingayinga 4000, urebesheje amaso abenshi bakaba ari abo mu kigero cy’imyaka hagati ya 20 na 30.

Bunguka ubuzima bwiza ariko ngo biri 'Ramantic'Bunguka ubuzima bwiza ariko ngo biri ’Ramantic’

Imodoka barazisiga bakagenda n'amaguru nka siporoImodoka barazisiga bakagenda n’amaguru nka siporo

Abanyonga igare na bo baba bafite aho bagenewe kunyuraAbanyonga igare na bo baba bafite aho bagenewe kunyura

Abiruka n'amaguru na bo baca aho bashaka ariko batabangamiye abanyonga igareAbiruka n’amaguru na bo baca aho bashaka ariko batabangamiye abanyonga igare

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru