RUHAGOYACU.com

Kirehe mu nzira zo gutangaza umutoza mushya kuri uyu wa kane

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kirehe butangaza ko mu minsi itatu buri bube bwafashe icyemezo cy’umutoza uzabatoza mu mwaka utaha wa shampiyona wa 2017-2018.

Kirehe ni imwe mu makipe byasabye umunsi wanyuma wa shampiyona ngo yizere kuguma mu cyiciro cya mbere iza no kubigeraho itsindiye Mukura i Huye, gusa ntibyayibuza gusezerera uwari umutoza wayo Sugunya Hamiss bakunze kwita Kishi.

Aha ntabwo byatinze cyane kuko tariki ya 1 Kanama, ari bwo ikipe ya Kirehe yatangaje ko yarangije kuzana umutoza mushya ubwo yahaga akazi Ntakagero Omar wari uvuye mu ikipe ya Atletico yo mu Burundi.

Nubwo ubuyobozi budatobora ngo bubitangaze, Ntakagero Omar ashobora kuba yasezerewe mu ikipe ya KireheNubwo ubuyobozi budatobora ngo bubitangaze, Ntakagero Omar ashobora kuba yasezerewe mu ikipe ya Kirehe

Mu minsi ishize ariko hirya no hino mu Rwanda, havuzwe amakuru ko amakipe ya Bugesera, Espoir, Amagaju, Kirehe na Mukura zishobora gusezerera abatoza bayo b’abarundi bazitoza.

Bugesera yaje kuhise ibishyira mu ngiro, gusa ayandi makipe arimo Kirehe atangaza ko nta gahunda afite yo kwirukana abatoza bayo. Ntabwo byatinze ariko, kuko Kirehe byarangiye yohereje umutoza wayo imutuma ibyangombwa itari yamutumye asinya amasezerano y’imyaka ibiri, aho amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko byarangiye banamusezereye.

Ubwo twavuganaga na perezida w’iyi kipe Habanabakize Celestin ariko, yirinze guhakana cyangwa kwemeza aya makuru.

Habanabakize yagize ati: “Icyo(cyemezo cyo gutangaza umutoza mushya) ni icyemezo cy’ikipe sinzi niba twabitangaza hanze.

Twebwe igihari… aramutse aje nta kibazo… ataje twashyiraho undi. Ni ukuga ngo… igihari ni uko…Imyaka maze ku buyobozi hamaze kuvaho abatoza batatu, ndumva bitaba ari byiza guhora umuntu avuga ko umutoza yagiye tugira icyo tumuvugaho… uyu munsi ngo Kishi ibi n’ibi, ngo undi ibi n’ibi ndumva bitaba ari byo.

Gusa minsi itatu gusa turatangaza umutoza mukuru yaba uwo cyangwa se uwundi gusa tuzamutangaza. Ntabwo tuzi niba(Ntakagero Omar) ari mu Rwanda gusa mu minsi itatu tuzatangaza umutoza wa Kirehe”.

Kirehe izatangira shampiyona yakira Mukura yatsinze ku munsi wanyuma wa shampiyona iherukaKirehe izatangira shampiyona yakira Mukura yatsinze ku munsi wanyuma wa shampiyona iheruka

Uyu muyobozi wa Kirehe ariko, yabwiye RuhagoYacu ko mu batoza bashobora gutoza Kirehe Kishi wahoze abatoza atarimo nkuko byari byatangiye kuvugwa hanze mu bakunzi b’iyi kipe.

Ikipe ya Kirehe kuri ubu iri gukora imyitozo kabiri ku munsi, ikaba iteganya gukina imikino ibiri ya gicuti n’amakipe ya Kiyovu Sports na Police, mu rwego rwo gukomeza kwitegura shampiyona y’umwaka utaha izatangira Kirehe yakirira mu rugo Mukura ku kibuga cya Nyakarambi, hazaba ari tariki ya 30 Nzeri 2017.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ineza

    Kuya 11-09-2017 saa 21:30'

    mbega kirehe yacu we eseko barikuvuga abatoza bari kugura ntibavuge abakinnyi baguze cg.bagurishije

  2. ineza

    Kuya 11-09-2017 saa 21:17'

    mbega kirehe yacu we eseko barikuvuga abatoza bari kugura ntibavuge abakinnyi baguze cg.bagurishije

  3. ndeshyo

    Kuya 11-09-2017 saa 19:54'

    Si kirehe yonyine yari ikwiriye gutangaza umutoza mushya ! Numijwe nibigambo bya Jimmy byaciye ku ma Radios atandukanye !!

    Kumva ko ishyaka ridasanzwe, Abakinyi ba Apr Fc bari bafite batsinda AS Kigali idafite intwaro zayo zose ; hari abasatirizi babiri ; umwe w’umurundi, nundi wu mugande, na Rodrigues batakinye, na Savio ufite ikibazo cyu urutugu ruvamo ; ibyo bigatuma Jimmy Mulisa avuga ibigambo nka biriya ? Ngo yasabye abakinyi be kugarariza abavuga ko bashaka kuzana umutoza wu Muzungu, ko bashoboye bo nu Mutoza wabo !!! Is it the best way to assets you own that you could obtain results in friendly game at that level with nothing concrete riding on it ? Yiba nkuko bisanzwe, Apr Fc yemereye abo basore ko ibihembo bizatangwa muli iyo tournament bayegukanye babigabana hagati yabo ; iyo nti yaba motivation ihagije ?!

    Niba yarashoboye ; kuki buri mukinyi uva muli Apr Fc bivugwa ko adashoboye, agera mu yindi Team agahita afatisha nyuma y’ibyumweru ageze ma maboko yundi Mutoza ?? Ubu Rutanga utarabonaga umwanya muli Apr Fc, siwe uhetse Rayons ?! Iyo ubona Karekezi Olivier asaba Pierrot kujya yizamukira ajya gushaka ibitego, kubera ko yizeye Yannick, Jimmy we ntavuga ko nta cyuho yatera Apr Fc ! Ubwo se ninde mukinyi Jimmy yatoje kugeza aho yavuga ko yamusimbuza ? Abakinyi abona sabo abandi batoza baba bazamuye muli Academies batoza ? Iyo Jimmy akinisha Djihad kuri 11, umwanya we akawuha Martin, abona ko ari yo the best strategic option yari afite ? Jijia utaburaga umwaga ubanza mu gihe cya Petrovic na Nizzar, agiye kuba umuswa kuri Jimmy ? Niba nta mwana wirera ; ubwo se abamurera sibo baswa ?

    Iyo umuntu atangiye kugira ibigambo nkibyo, bikwereka ko ari ku muryango usohoka ; nta no kungiriza akwiriye ! Ntitwibagire ko Massud Juma nawe yakiniye Apr Fc, nta kazi afite kandi naba nawe arashoboye ! So, Jimmy Pfa Kigabo ! Va ku bigambo ujomba ba Afande ; Ntabwo wabura Team iri ku rwego rwawe watonza !!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru