RUHAGOYACU.com

Kiyovu ifite rutahizamu mushya yagarukanye mu myitozo ibanga ryo kugumana umwanya wa mbere

Ikipe ya Kiyovu Sports yasubukuye imyitozo kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Mutarama 2017 aho izanye intego zo gukora ibishoboka ikagumana umwanya wa mbere iriho wazatuma yegukana igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka 25.

Ni imyitozo yitabiriwe n’abakinnyi hafi ya bose b’ikipe ya Kiyovu Sports ndetse n’abafana baringaniye bose bari baje kwirebera iyi kipe y’urucaca yagaruka mu kibuga nyuma yo gusoza imikino 10 iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Ndoli Jean Claude ariteguye nyuma yo kutajyanywa muri CHANNdoli Jean Claude ariteguye nyuma yo kutajyanywa muri CHAN
Kapiteni Mugheni Fabrice ariteguyeKapiteni Mugheni Fabrice ariteguye
Innocent Di Maria na we yitabiriye imyitozoInnocent Di Maria na we yitabiriye imyitozo

Umutoza w’iyi kipe Cassa Mbungo Andre, yatangaje ko kuba batangiye kare kandi bo batazagaragara mu irushanwa ry’umunsi w’intwari ari ukugira ngo bitazabagora ubwo shampiyona izaba isubukuwe. Yagize ati:

Mu mupira iyo umaze nk’iminsi 20 udakina utakaza nka 50% ry’ibyo wari ufite. Byari ngombwa kubategura hakiri kare kuko iyo watinze birabagora. Twari tumaze iminsi 10 tudakora bityo twagombaga gutangira hakiri kare kugira ngo dutegure umunsi wa 11 shampiyona”.

Mbere y’isubikwa rya shampiyona, Kiyovu Sports yari ifite umwanya wa mbere n’amanota 20 mu mikino 10, aho irusha ikipe ya As Kigali iza hafi amanota abiri. Kugumana uyu mwanya, ngo biri buze gusaba izindi mbaraga zikomeye nk’uko umutoza w’iyi kipe yakomeje abihishurira itangazamakuru.

Ni ngombwa gukora cyane kugira ngo tudatakaza umwanya wa mbere. Tugomba kwitegura bihagije tukabona imikino ya gicuti ihagije.

Birasaba ko twongera ikipe tukongeramo uburyo bw’amafaranga, abakinnyi bagahembwa ama primes akabonekera igihe”.

Andi makipe ari kwiyubaka natwe birasaba ko twongeramo abakinnyi cyane cyane mu bastira izamu kugira ngo tugumane uwo mwanya.

Kiyovu iriteguyeKiyovu iriteguye
Umutoza Cassa ngo hari impamvu yatangiye imyitozo kareUmutoza Cassa ngo hari impamvu yatangiye imyitozo kare
Uyu mutoza ariko ngo hari ibyo basabwa niba bashaka kwegukana igikombeUyu mutoza ariko ngo hari ibyo basabwa niba bashaka kwegukana igikombe
N'ibi babyitojeN’ibi babyitoje
Uyu na we ngo yari yaje kuvumba imyitozoUyu na we ngo yari yaje kuvumba imyitozo
Habimana Mussa yagarutse mu Rwanda nyuma y'igiheHabimana Mussa yagarutse mu Rwanda nyuma y’igihe

Mu bakinnyi bakoze imyitozo y’uyu munsi, harimo babiri bashya, aho umwe umutoza w’iyi kipe yadutangarije ko yari yaje kwitoza gusa, mu gihe undi ari Harerimana Mussa wahoze akinira amakipe nka Police na Marines, aho Cassa Mbungo yatangaje ko amugaruye kuko yigeze kumutoza ndetse nta gihindutse azaba rutahizamu we mu gice gikurikira cya shampiyona.

Uretse Mussa, Kiyovu Sports yavuganye n’abandi bakinnyi batandukanye ariko ngo bizasaba ubushobozi ngo baboneke.

Cassa abivugaho yagize ati: “Twavuganye n’abakinnyi batandukanye ariko birasaba uburyo. Iyo udafite amafaranga kuvugana ntacyo byaba bimaze. Tugomba gushakisha uburyo kugira ngo tubone abo twifuje”.

Kiyovu kuri ubu ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyonaKiyovu kuri ubu ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona
Mussa wakiniye Police na Marines ngo mu minsi mike ari bube ari we uyoboye ubusatirizi bwa Kiyovu SportsMussa wakiniye Police na Marines ngo mu minsi mike ari bube ari we uyoboye ubusatirizi bwa Kiyovu Sports

Uyu mutoza yashoje avuga ko abakinnyi bavuzwe mu bitangazamakuru Diarra na Tchabalala ari abakinnyi beza, ariko ko atahamya ko azababona kuko bisaba ubushobozi burenze.

Amafoto: Ntare Julius/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. FRT

    Kuya 10-01-2018 saa 19:10'

    Kiyovu ndabona ari ikipe irwana no kutamanuka naho igikombe ni ukurota cyakora baravuga ngo umutindi arota arya nayo kubera inzara y’igikombe yarose yagitwaye none nibyo umutoza , abafana n’abayobozi bavuga ko bazabona

  2. gusa

    Kuya 10-01-2018 saa 08:45'

    wowe uzakijyane uguhunike ndebe........

  3. KHADAF

    Kuya 9-01-2018 saa 07:49'

    HOYA !!!!!!!! MAN KIYOVU , NTAHO WAGERA WIKWISHUKA YENDA IMANA IZAGUSHOBOZE BIG 4 KERETSE RAYON NUYISHAKIRA IBINDI BYAGO KUKO IBYAGO BYA RAYON BYAHINDUTSE YOUR CHANCE ARIKO NA APR, POLICE NDETSE NA AS KIGALI NTIWABACIKA , KANDI NAMWE MURABIOZI KO ARI BONUS TWABAHAYE YUMUNSI MUKURU NGO MURYOHERWE AHO BIGEZE BY BY HARUNA

  4. John

    Kuya 9-01-2018 saa 02:46'

    Hahahaaa!
    Ngo Kiyovu ishobora gutwara igikombe cya shampiyona? Byibura ntibanavuga nka za kipe zindi zijya zigira intego yo kuza mu makipe 4 ya mbere byibura?
    Uyu mutoza rwose nareke kwipasa muremure kuko shampiyona iracyari mbisi kandi n’andi makipe asanzwe ahatanira ibikombe ntiyicaye ubusa reka CHAN irangire zize zimukosore!
    Keretse niba ari bya bindi bya ya nkumi no kwirarira njya numva Abanyarwanda bavuga...

  5. niyougingo s

    Kuya 8-01-2018 saa 22:30'

    kiyovu OYEEEE TUKURINYUMBA UMUTOZA turamwemera ahooo komerezaho NImana ibshyigikire


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru