RUHAGOYACU.com

Kiyovu yasinyishije Di Maria wari ukiganira na Rayon Sports

Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kwitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere yibikaho bamwe mu bakinnyi basanzwe bafite amazina aho uwari utahiwe ari Habyarimana Innocent wakinaga muri APR FC umwaka ushize.

Di Maria nkuko bamwita, yari yasinye imyaka ibiri mu mwaka ushize wa shampiyona ndetse ahabwa na miliyoni umunani ngo aze asimbure Iranzi Jean Claude muri APR FC, gusa uyu wahoze ari kapiteni wa Police ntiyagira kinini agaragaza muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu, avuga ko APR FC yari ifite gahunda yo kumuha andi mahirwe yo kuba yakwigaragaza mu mwaka utaha wa shampiyona, gusa uyu musore yaje kwisabira ubwe ko ikipe yamureka akigendera, ni ko guhabwa ’release letter’ imusohora muri iyi kipe ibarizwa ku Kimihurura ni ko kwerekeza muri Rayon Sports yari yamwijeje kumusinyisha.

Innocent yari yatangiye ibiganiro na Rayon SportsInnocent yari yatangiye ibiganiro na Rayon Sports

Nyuma yo gukora igeragezwa ntibikunde, byarangiye Innocent Habyarimana asubiranye n’umutoza we wo ha mbere Cassa Mbungo Andre,ni ko gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira Kiyovu Sports. Umuvugizi w’iyi kipe Omar yabihamirije Ruhagoyacu.

Ni byo Innocent(Habyarimana) twarangije kumusinyisha imyaka ibiri.
Hari n’abandi bakinnyi turi mu biganiro na bo ariko kugeza ubu ntabwo nahita mbatangaza
”.

Omar wirinze kuvuga amazina y’abo bari kuvugana kuri ubu, yahamirije Ruhagoyacu ariko ko banarangije gusinyisha Habamahoro Vicent bakuye muri Pepiniere.

Mugheni Fabrice na we yarangije gusinyira Kiyovu Sports nkuko ubuyobozi bubivugaMugheni Fabrice na we yarangije gusinyira Kiyovu Sports nkuko ubuyobozi bubivuga

Aba bakinnyi bombi bakaba biyongera kuri Uwihoreye Jean Paul bakuye muri Police, Mbogo Ally wavuye muri Espoir, Maombi Jean Pierre wavuye muri Gicumbi, Mugheni Fabrice wavuye muri Rayon Sports na rutahizamu Ramadhan bakuye muri Congo Kinshasa ariko ugitegereje ITC.

Kiyovu Sports biteganyijwe ko izatangira imyitozo kuri uyu wa mbere tariki 20 Kamena aho intego ari ukwegukana igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kk

    Kuya 18-08-2017 saa 13:49'

    oooh

  2. Etyyt

    Kuya 17-08-2017 saa 21:31'

    Njye birancanga kbs. Ubu kugirango ibintu byawe bibone ababisoma ni uko ugomba gushyiramo izina rayon? Rayon izashyireho ikiguzi, naho ubundi abayicuruza ntacyo bayiha ni benshi pe.

  3. Nzabonimpa Simon

    Kuya 17-08-2017 saa 14:10'

    Nibyiza Cyane Kuko Abonye Aho Azakina Kandi Abanzamo, Gusa Ikibozo Cy’abakinnyi Bacu Bava Muri APR Imaze Kubica Ibahinduye Imyase Basubira Kurwego Bahozeho Batarayijyamo Ikabashukisha Amafranga Bagahemukira Y’amakipe Yabafashe APR Yabajugunye! Bajye Bamenya Iyo Bavuye Mbere Yo Kumenya Iyo Bajya!

  4. Turikumwe

    Kuya 17-08-2017 saa 13:40'

    Dushimishijwe nuko kiyovu iguma kwiyubaka umwaka ushize watubereye isomo namwe bayobozi mumanuke hasi mu ntara mwegere abafana bâ kiyovu bariyo babuze ubageraho ngo batange inkunga nibitekerezo gusa ndahamya neza ko uyu mwaka tugomba kuzana ubukaka nubushongore bya kiyovu

  5. Papy

    Kuya 17-08-2017 saa 12:52'

    Kiyovu niyiyubake byibuze izajye ibasha guhangana mu kibuga nkuko izina ryayo ribisaba nabo iby igikombe uyu mwaka ibyihorere kuko icyo yari butware nicyo muri 2division none yakiriye agakiza kubwo kugirirwa ubuntu ntizatakaze amahirwe ngo yongere kuza kubyiganira iyo twibera ndavuga la jeunesse!

  6. niyobugingo sosthene

    Kuya 17-08-2017 saa 11:58'

    kiyovu yacu niterimbere turayishyigikiye Mandi turayikunda pe

  7. gasenyi

    Kuya 17-08-2017 saa 11:53'

    Ibaze ngo warukiganira na R ayonsports, narumiwe koko


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru