RUHAGOYACU.com

Kiyovu Sports irifuza guhindura amateka kuri APR FC kuri uyu wa kabiri

Ikipe ya Kiyovu Sports irifuza gukuraho icyasha ifite kuri APR FC kuri uyu wa kabiri, itsindira iyi kipe y’ingabo z’igihugu mu mukino wa gicuti bafitanye ku Mumena.

APR FC yatsinze imikino 16 yose iheruka guhuriramo na Kiyovu Sports, amateka agayitse iyi kipe y’Urucaca ishaka guhindura. Muri iyi mikino , ikipe ya APR FC yinjije ibitego 37 mu izamu rya Kiyovu Sports mu gihe Urucaca rwo rwatsinze ibitego 3 gusa.

Aya makipe yombi adafite intego zimwe ku mukino w’umunsi wanyuma wa shampiyona, agomba kuza kwisobanurira ku Mumena ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, hari bube ari saa 15:30 za Kigali.

Kiyovu Sports yiteguye gutungura APR FCKiyovu Sports yiteguye gutungura APR FC

APR FC yaraye inganyije na Rayon Sports mu mukino watumye itakaza icyizere cyo kwegukana umwanya wa kabiri ubwo shampiyona izaba ishojwe. Bigirimana Issa yari yayitsindiye igitego hakiri kare, gusa Tidiane Kone yishyurira ikipe y’ubururu birangira aba bakeba baguye miswi 1-1.

Ku rundi ruhande, iyi kipe ibarizwa i Nyamirambo yo ntabwo yorohewe, dore ko gutsindwa ku mukino wa shampiyona yaherukaga guhuriramo na Marines, byatumye imibare yayo yo kuguma mu cyiciro cya mbere igorana kurusha bya biyega byo mu mashuri abanza.

Amasengesho y’abafana ba Kiyovu Sports, kuri ubu akaba ari kuri stade Huye ngo Mukura izabatsindire Kirehe kuri ubu ifite amanota 29 maze bo batsinde Rayon Sports buzuze 30. Bitagenze uko, basaba ko Pepiniere ikora ibitangaza igatsindira Gicumbi iwayo. Ibi byose ariko byasabako Kiyovu Sports itsinda umukino wayo ifitanye na Rayon Sports, ikintu itashoboye gukora mu myaka itanu ishize.

APR FC yari yatsinze Kiyovu 2-0 mu mukino baherukaga guhuriramoAPR FC yari yatsinze Kiyovu 2-0 mu mukino baherukaga guhuriramo

Shampiyona izasozwa tariki ya 17 Kamena hakinwa imikino y’umunsi wa 30, ni nyuma y’umukino ikipe y’ igihugu izaba imaze guhuriramo na Centrafrica, aho kuri ubu imyitozo irimbanyije ku bakinnyi bahamagawe.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru