RUHAGOYACU.com

Kiyovu Sports n’Amagaju mu makipe yabimburiye ayandi kubyaza umusaruro abafana bakoresheje telefone

Amakipe ya Kiyovu Sports, Amagaju, Pepiniere na Gicumbi ni zo kipe zatangiriye izindi gukoresha uburyo bwo kwakira inkunga y’abafana hakoreshejwe telefone ngendanwa kandi nta kiguzi abakunzi bayo basabwe kongeraho.

Ubu buryo bumaze icyumweru butangijwe mu Rwanda, buzafasha amakipe yo mu mikino itandukanye kwakira inkunga z’abakunzi bayo aho bari hose mu gihugu, aho batanga bifashishije Mobile Money na Mobicash ndetse n’ubundi buryo bwose bwifshisha telefoni hoherezwa amafaranga bukaba buzatangira kwifashishwa muri iki gikorwa.

Hagenimana Philbert uyobora Ruhago Spot Promoters yatangaje ko igihe ari iki ngo amakipe yigire abifashijwemo n'abafana bayoHagenimana Philbert uyobora Ruhago Spot Promoters yatangaje ko igihe ari iki ngo amakipe yigire abifashijwemo n’abafana bayo

Hagenimana Philemon ukuriye Ruhago Sport promoters yazanye ubu buryo, yadutangarije ko ubu ari uburyo bwizewe buje gutanga umusanze mu iterambere ry’umupira w’amaguru.

Yagize ati: “Nkuko mu bibona iyi ni “system” yizewe kuko uko umufana atanze amafaranga bihita bijyamo hano aho tuba tubibona, umuyobozi w’ikipe abibona ndetse na MTN ibibona.

Nta manyanga na make yabamo nta mafaranga ashobora kujya ahandi kuko ni ibintu biba bigaragarira impande zose uko ari eshatu”.

Twabitekerejeho kuko ni bwo buryo bwatuma abafana aho bari hose bagira uruhare mu gufasha amakipe yabo kuva ku giceri cy’100 kugera ku mafaranga bashaka.

Hagenimana yakomeje adutangariza ko ubu buryo bamaze umwaka babwubaka aho kuri ubu bakwakira amakipe 45 y’imikino itandukanye. Ku ikubitiro, Kiyovu Sports, Amagaju, Pepiniere na Gicumbi ni zo zahise zitangirana n’iki gikorwa, aho kuri ubu ibiganiro bigeze kure n’amakipe ya APR FC, Musanze, Mukura, Etincelles na Bugesera.

Amakipe yose ngo ahawe ikaze muri iyi gahunda yo kubyaza umusaruro abafanaAmakipe yose ngo ahawe ikaze muri iyi gahunda yo kubyaza umusaruro abafana

Kugira ngo umufana atere inkunga ikipe ye akaba asabwa kwandika *884# , ubundi agakurikiza amabwiriza. Aha, nta mafaranga akatwa umufana ku nkuga iyo ari yo yose yatanze, ndetse nyuma y’umwaka hakazajya hahembwa abafana bagaragaye cyane kurusha abandi.

Ikibazo cy’amikoro cyagiye kigonga amakipe menshi mu Rwanda aho Ruhago Spot yizera ko kuri ubu umuti urambye ari ukwifashisha abafana, kuko ni bo musingi w’iterambere ry’amakipe yose ku isi dutuye.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. john

    Kuya 27-01-2018 saa 06:15'

    ayo mafaranga avanwa kuyihe compte nikumayinite cg? mudusobanurire


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru