RUHAGOYACU.com

Kiyovu Sports ntizategura amatora yo gusimbuza Perezida wayo weguye

Ikipe ya Kiyovu Sports Fc iravuga ko nta gahunda yo gushyiraho amatora yo gushaka uzasimbura Gasamagera Claude weguye ku mwanya wa Pererezida w’iyi kipe.

Umuvugizi wa Kiyovu Sports, Munyengabe Omar yabwiye Ruhagoyacu ko nta matora bazashyiraho ahubwo uwari vice perezida wa mbere Mvuyekure Francois ariwe wahise afata umwanya wa perezida.

Ati “ kubera ko yaduhaye impamvu ko afite gahunda nyinshi agiye kujyamo, kuburyo ukwezi kwa kane n’ukwa gatanu byamugora kugaragara muri gahunda za Kiyovu, hanyuma yandika ibaruwa avuga ko inshingano yarafite azihaye vice perezida wa mbere, ubwo niwe wahise aba perezida nyine nta matora azabaho cyangwa ngo hagire ikindi gikurikira” Umuvugizi wa Kiyovu Sports.

Kiyovu Sports iheruka kunganya na Pepiniere 0-0Kiyovu Sports iheruka kunganya na Pepiniere 0-0

Mvuyekure Francois bakunze kwita “Kaburimbo” abaye perezida wa Kiyovu Sports yarasanzwe ari vice perezida wa mbere, akaba ariwe wari ukunze kugaragara mu bikorwa bya Kiyovu Sports nko gusinya ku mabaruwa n’ibindi (niwe wasinye ku ibaruwa yishyuza amafaranga y’umuterankunga Kiyovu Sports iheruka kwandikira FERWAFA).

Hadji Rutikanga niwe wenyine usigaye ku mwanya wa vice perezida wa Kiyovu Sports.

Gasamagera Claude yeguye ku mwanya wa pererezida wa Kiyovu Sports atarangije manda ye, dore ko komite yari iyoboye iyi kipe iri mu mwaka wayo wa mbere mu myaka ibiri yari yatorewe.

Gasamagera Claude yeguye (taliki ya 5 Mata 2017), mu gihe ikipe yari abereye Perezida iri ku mwanya wa 13 muri shampiyona y’ikiciro cya mbere irusha amanota ane gusa ikipe ya Gicumbi iri ku mwanya wa 15( ikomeje kuzamura amanota ngo itazamanuka).

Kiyovu Sports ntiratsinda umukino n’umwe kuva imikino yo kwishyura(phase retour) yatangira.

Mu mikino 7 iheruka Kiyovu Sports yanganyije imikino 4 itsindwa imikino 3.
Imikino umunani Kiyovu Sports isigaje muri shampiyona

  • Taliki ya 15 Mata 2017
  • SC KIYOVU VS ETINCELLES FC
  • Taliki ya 22 Mata 2017
  • APR FC VS SC KIYOVU
  • Taliki ya 30 Mata 2017
  • SUNRISE FC VS SC KIYOVU
  • Taliki ya 05 Gicurasi 2017
  • SC KIYOVUVS POLICE FC
  • Taliki ya 20 Gicurasi 2017
  • ESPOIR FC VS SC KIYOVU
  • Taliki ya 28 Gicurasi 2017
  • SC KIYOVU VS AS KIGALI
  • Taliki ya 17 Kamena 2017
  • MARINES FC VS SC KIYOVU
  • Taliki ya 25 Kamena 2017
  • SC KIYOVUVS RAYON SPORTS FC

Usibye iyi mikino ya Shampiyona, Kiyovu Sports ifite n’urundi rugamba rutoroshye rwo kwitabira imikino y’igikombe cy’amahoro igeze muri 1/16.
Taliki ya 19 Mata, Kiyovu Sports izasura Etoile de l’est mu karere ka Ngoma mu mukino ubanza wa 1/16 mu gikombe cy’amahoro.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. fabien

    Kuya 7-04-2017 saa 08:27'

    iramanutse pe kuko na marine ntiyapfa kuyitsinda ahubwo ni mutabare byayikomeranye pe byo iragiye

  2. Musesenguzi

    Kuya 6-04-2017 saa 15:46'

    Izatsinda Marine yonyine.
    Murabona rero ko izamanuka.
    Pole sana Kiyovu FC!

  3. karekezi

    Kuya 6-04-2017 saa 14:59'

    Claude wari umuyobozi mwiza w’inyanga mugayo tuzahora tukwibuka.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru