RUHAGOYACU.com

Kiyovu Sports yagize ibanga abakinnyi iri kurambagiza

Nyuma yo gusoza umwaka wa 2017 bari ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League umwaka w’imikino 2017/18, ikipe ya Kiyovu Sports irifuza kwiyongera imbaraga mu bakinnyi bayo kugira ngo izabashe kwitara neza birushijeho.

Kiyovu Sports yatangiye nabi umwaka ushize, ndetse igasoza shampiyona y’umwaka ushize w’imikino iri mu makipe abiri amanuka, yagarutse mu yindi sura muri uyu mwaka w’imikino, yitwara neza ndetse isoza umwaka wa 2017 iyoboye shampiyona n’amanota 20, amanota abiri imbere ya AS Kigali ya kabiri mu mikino 10 imaze gukinwa.

Casa Mbungo aganira n'abakinnyi be ku myitozo Casa Mbungo aganira n’abakinnyi be ku myitozo
Kiyovu Sports isoje umwaka wa 2017 neza, iyoboye shampiyona Kiyovu Sports isoje umwaka wa 2017 neza, iyoboye shampiyona

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe, bamaze kugana isoko, aho bari gushaka abakinnyi batandukanye mu rwego rwo kongera imbaraga mu ikipe kugira ngo izabashe gukomeza kwitwara neza, ibe yagaruka no ku rwego mpuzamahanga nk’uko byahoze mu myaka yashize.


"Twagiranye inama na staff technique, tureba abakinnyi bakenewe, kuri ubu isoko rirafunguye natwe nibyo turimo, hari abakinnyi tuzongeramo."
- Rachid Habimana , umunyamabanga wa Kiyovu Sports atangariza RuhagoYacu.

RuhagoYacu yashatse kumenya abakinnyi Kiyovu Sports yifuza, gusa Rachid adutangariza ko bakiri ibanga, bazamenyekana byose byamaze kurangira.

"Ntabwo nakubwira abo twifuza kuko biracyari ibanga. Gusa isoko rirafunguye hose haba mu Rwanda no hanze. Nibirangira nibwo tuzabishyira mu itangazamakuru."

"Abafana ba Kiyovu Sports nabifuriza umwaka mushya. Ikindi ni ukubabwira ko aribo mbaraga za Kiyovu."

Kalisa Rachid ni umwe mu bakinnyi bashya batangiye gukinira Kiyovu Sports shampiyona yaratangiyeKalisa Rachid ni umwe mu bakinnyi bashya batangiye gukinira Kiyovu Sports shampiyona yaratangiye

Mu bakinnyi bagiye bagarukwaho cyane n’abakunzi ba Kiyovu Sports batishimiye uburyo ikipe yabo yagiye itakazamo amanota cyane ku mikino yabahuje na Rayon Sports, Marines FC na AS Kigali harimo abataha izamu ndetse ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’umukino Kiyovu Sports yari imaze gutsindamo Etincelles FC, umutoza Casa Mbungo Andre yatangaje ko ashobora kugura abandi bakinnyi bafasha abo asanganwe.


Abafana ba Kiyovu Sports ntibashimishijwe no kwiharira umukino wa Rayon Sports ariko bakawutsindwa ku bitego 2-0Abafana ba Kiyovu Sports ntibashimishijwe no kwiharira umukino wa Rayon Sports ariko bakawutsindwa ku bitego 2-0
Vino Ramadhan akomeje kugorwa no kubona izamu, aheruka igitego yatsinze gifungura shampiyonaVino Ramadhan akomeje kugorwa no kubona izamu, aheruka igitego yatsinze gifungura shampiyona

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda izasubukurwa muri Gashyantare nyuma ya CHAN 2018 yitabiriwe n’Amavubi mu gihugu cya Maroc, aho Kiyovu Spports izagaruka mu kibuga yakira Bugesera FC mu mukino uzabera ku Mumena.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. babou

    Kuya 4-01-2018 saa 13:21'

    nibashake babahishe kuko ntacyo biyihinduraho kuko ubwo barikanga se Bugesera? Mukura se? Marine?cgwa Musanze izo nizo ziri kurwego rwayo mu kurwanira abakinnyi. Naho izindi aho zahurira ku isoko yazinga amabingaaaaaa.hahhhhhhhhhhhhha

  2. callixte

    Kuya 4-01-2018 saa 11:34'

    Kiyovu Turkey I shying our kbx gusa bashatse babadutangariza kuko nta kipe tugitinya


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru