RUHAGOYACU.com

Kiyovu Sports yatsinze Vision FC umukino wa gicuti bitegura isubukurwa rya shampiyona

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2018 kuri sitade Mumena ikipe ya Kiyovu Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Azam Rwanda Premier League 2017-2018 yipimye na Vision FC mu mukino wa gicuti iyitsinda ibitego 3-1.

Ni umukino watangiye ikipe ya Kiyovu isa n’iri hejuru kuko Vision FC yatinze kwinjira mu mukino, bituma inatsindwa ibitego 2 hakiri kare cyane, maze igice cya mbere cy’umukino kirangira ari ibitego 2-0.

Ngirimana Alexis wari umaze igihe arwaye na we yaragarutseNgirimana Alexis wari umaze igihe arwaye na we yaragarutse

Ku munota wa Cyenda gusa byari bihagije ngo Kiyovu Sports FC ibe yamaze kunyeganyeza incundura za Vision Fc ibifashijwemo na rutahizamo wayo Bizimana Djuma, maze Innocent Habyarimana ‘Di Maria aza gutsinda icya kabiri ku munota wa 21.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakoze impinduka zisa kuko bose amakipe ya mbere yabanjemo yavuyemo abasimbura babo na bo bakabona umwanya wo kwigaragaza.

Mu gice cya kabiri ni bwo ikipe ya Kiyovu Sports yabonye igitego cya gatatu abakinnyi ba Vision FC bitsinze, ariko na yo iza kubona igitego cy’impozamarira kuri penaliti yatsinzwe na Cyubahiro Darius ku munota wa 85 w’umukino.

Vision FC yatsinzwe ibitego ahanini irushwa inararibonye gusaVision FC yatsinzwe ibitego ahanini irushwa inararibonye gusa

Azam Premier League igeze ku munsi wa 10, aho nisubukurwa hazakinwa umunsi wa 11, Kiyovu Sports ikaba ari yo iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 20 irusha, ikarusha AS Kigali iyikurikiye amanota 2, APR FC igakurikiraho n’amanota 17 mu gihe Rayon Sports ya kane yo ifite amanota 15 mu mikino 9.

Shampiyona izasubukurwa ikipe ya Kiyovu Sports yakira Bugesera FC tariki 18 Gashyantare 2018 kuri sitade Mumena.

Djuma Nizeyimana wari wazonze cyane Vision FC yahoze akiniraDjuma Nizeyimana wari wazonze cyane Vision FC yahoze akinira

Uwineza Aimee Placide ku myaka ye 18 ubu ni myugariro udashidikanywaho muri Kiyovu SportsUwineza Aimee Placide ku myaka ye 18 ubu ni myugariro udashidikanywaho muri Kiyovu Sports

Rutahizamu w'Umunya Cameroun wa Kiyovu Sports yongeye kwiyereka abafana n'ubwo nta gitego yatsinzeRutahizamu w’Umunya Cameroun wa Kiyovu Sports yongeye kwiyereka abafana n’ubwo nta gitego yatsinze

Vision FC ikina shampiyona y'icyiciro cya kabiriVision FC ikina shampiyona y’icyiciro cya kabiri

Amafoto menshi y’uyu mukino, mukande hano.

Amafoto: Julius Ntare/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru