RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 24:17'  -  U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu mikino y’abana ya Commonwealth  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 21:11'  -  Perezida Kagame- Inkingi ya mwamba, ukuboko kw’iburyo kwa siporo y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:15'  -  FPR ishima uko Siporo yateye imbere mu Rwanda ariko ikabona intege nke muri ruhago  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:07'  -  Musanze FC irahakana ko Katauti yerekeje muri Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 19-07-2017 saa 28:29'  -  "Ntabwo nari nabitekerejeho neza nemera kuba V/Perezida wa FERWAFA"-Olivier wa Mukura amaze kwegura
Kiyovu Sports yizeye kuguma mu cyiciro cya mbere yashyizeho komisiyo ishinzwe kugura abakinnyi
Print Comments: 4 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Mu nama idasanzwe y’Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports n’abahagarariye Abafana, hagaruwe abanyamuryango bari barataye, hanashyirwaho Komisiyo ishinzwe kugura abakinnyi, ngo kuko hari ibyiringiro by’uko ikipe yabo yaguma mu cyiciro cya mbere.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko inama iyo nama yabaye kuwa 5 Nyakanga 2017, umushyitsi mukuru wari uyirimo akaba ari Munyakazi Is’haq, usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi.

Bimwe mu byizweho muri iyo nama, harimo kugarura bamwe mu banyamuryango bari barataye nka Alphonse na Elie, kimwe na bamwe mu bayobozi bari barasezeye ku mirimo yabo, barimo n’uwari Perezida wayo wari uherutse kwegura, ariko nyuma akaza kwandika amenyesha ko agarutse ku mwanya we nk’umuyobozi.

Abitabiriye iyo nama bamenyeshejwe ko Kiyovu nisubira mu cyiciro cya mbere bagomba kuyifasha n’ingufu nyinshi kugirango amakosa yabaye atazasubira. Aho ni na ho hahise hanzurwa ko kuwa Gatanu w’icyumweru gitaha hazakusanywa amafaranga yo kugura abakinnyi.

Hahise hanashyirwaho Komisiyo ishinzwe gushakira iyo kipe abakinnyi, dore ko ngo hari ibyiringiro by’uko yaguma mu cyiciro cya mbere, ariko ngo bitanabaye ibyo, izakenera abakinnyi batarengeje imyaka 20 muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Iyo Komisiyo yashyizweho igizwe n’abantu batandatu, ari bo:

Kayumba Jean Pierre, wigeze kuba Perezida wa Kiyovu Sports;
Karekezi Eric wigeze kuba Visi Perezida;
Ntarindwa Theodore;
Mugabe Fidel;
Kayitare Hamada
Munyangabe Omar usanzwe ari Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi w’iyo kipe.

Mu bindi byanzuwe harimo gusaba abafana ba Kiyovu Sports kubahana no kubaha ubuyobozi, batahiriza umugozi umwe kugirango ikipe yabo yongere kuba nk’umuryango umwe aho kwirirwa bandagazanya ku mbuga nkoranyambaga, abandi bakarengera bakajya no ku maradiyo na Televiziyo bagasebya ubuyobozi kandi na bo ubwabo batiretse.

Muri iyo nama habaye amatora y’ubuyobozi bw’abafana ba Kiyovu Sports ku rwego rw’igihugu hagamijwe kuzuza imyanya yaburagamo abantu. Iyo myanya yatorewe mu buryo bukurikira:

Umuyobozi mukuru: Minani Hemedi,
Umuyobozi wungirije wa mbere: Habimana Alistide,
Umuyobozi wungirije wa kabiri: Kayitare Hamada,
Umubitsi: Niyibizi Hamdani,
Abajyanama: Habinshuti Rashidi, Hitimana Ahmedi, Kamali Rwema Kassim, Harerimana Amran Kiki, Feleshi Djuma Salum, Mawuwa Hassan

Ku bwumvikane bw’abari mu nama, hemejwe ko Umunyamabanga mukuru n’umujyanama umwe bazatangwa na fan club ‘Kiyovu a Jamais’ bamaze kubiganiraho n’ubuyobozi bwayo.

Karangwa Kuya 7-07-2017 saa 16:53'

Mbega comité weeeeeeeeeh ntacyo yahindura kumubabaro abayovu bafite kuko ndabona ntamuntu urimo washyira Hemedi kumurongo, aba fans bakeneye kuyoborwa numu papa ufite igihagararo na Displine naho hemedi akaba umuvuzi kuko azi kuvuga. Ariko nkubu abayobozi ntibifuza amaboko mashya ko aya hemedi yihinnye.

kadogo Kuya 7-07-2017 saa 13:27'

Iyi ikipe izazanzamuka aba batype bigira abanyamugi batswe ubuyobozi. kuko nta kintu bajyamo ngo kigire performance

RAZAQ Kuya 7-07-2017 saa 08:57'

Agahinda mfite nukuntu abafana ba Arsenal nabasekaga nti nta Championa muteze kuzatwara.Ndangije nanjye nisanga ndumufana Wikipe 1 rukumbi mu rwanda ariyo KIYOVU Isigaye irutwa naya Arsenal nasekaga.Ubuse iyo ntaza kuba narafanye BARCA ahaaaa? MSN izajya impoza Amarira ibya Kiyovu nukudusengera gusa ariko Niyo yajya mucya 3 tuzagumya tuyikunde knd nta bidashira In sha Allah

gutre Kuya 7-07-2017 saa 08:56'

ndabona komite y’abafana yuzuyemo abaswayire gusa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)