RUHAGOYACU.com

Komite Nyobozi y’ikipe ya Kirehe FC yasheshwe n’ubuyobozi bw’akarere

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe bwafashe icyemezo cyo gusesa komite Nyobozi y’ikipe yabo y’umupira w’amaguru kuri uyu wa kabiri, nyuma y’ibibazo bitandukanye ikipe yari imaze iminsi icamo.

Iyi kipe ya Kirehe y’umupira w’amaguru mu mikino 2 imaze gukina, nta nota na rimwe yigeze ibasha kubonamo, ikaba inamaze iminsi ivugwamo ibibazo bitandukanye by’amikoro, byatumye n’umutoza Ntakagero Omar wari watoranyijwe kuza gutoza iyi kipe ahita asubira i Burundi nta mukino n’umwe atoje.

Kuri uyu wa kabiri habaye inama yahuje abayoboraga ikipe ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe butera inkunga iyi kipe, bufata icyemezo cyo gukuraho komite nyobozi, bahereye kuri Perezida w’iyi kipe Habanabakize Celestin.

Aganira na RuhagoYacu mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, umuyobozi w’akarere ka Kirehe yemeje aya makuru ko bamaze gukuraho komite nyobozi yose y’ikipe ya Kirehe FC.

JPEG - 32.5 kb
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Gerald Muzungu

" Hari impinduka dushaka muri siporo hano mu karere ka Kirehe muri rusange. By’umwihariko mu mupira w’amaguru hari ibyo dushaka gukora, ariko usanga ko komite yari iriho itari ifitiye ubushobozi." Muzungu Gerald, umuyobozi w’akarere ka Kirehe.

" Turashimira komite yari iriho muri rusange ibyo yakoze mu mwaka ushize w’imikino, gusa turashaka gukomeza gutera imbere kurushaho, akaba ariyo mpanvu twakoze izi mpinduka."

Mu minsi ishize abakinnyi ba Kirehe FC barivumbuye barataha kubera ibibazo by’amikoro, ndetse n’umutoza iyi kipe yari yabonye yisubirira i Burundi.

Havuzwe byinshi bitandukanye muri iyi kipe birimo ko ubuyobozi bwa Kirehe FC bucunga nabi umutungo, hanarimo kugabana amafaranga na bamwe mu bakinnyi kuyo baba baguzwe ndetse n’umutoza, ariko Mayor wa Kirehe yabihakanye, avuga ko atari byo byatumye abbakuraho.

" Ibyo rwose ndashaka kbabwira ko atari ukuri ari ibihuha, niyo mpanvu navuze ko dushima akazi bakoze mu minsi ishize, gusa byari ngombwa ko mugaharanira ko ikipe yakomeza gutera imbere, habaho izi mpinduka."

JPEG - 32.2 kb
Habanabakize wayoboraga Kirehe FC yamaze guhagarikwa

Abayobozi bakuweho ni Perezida w’ikipe, Team Manager na Technical Director. Muzungu Gerald akaba avuga ko aba bazasimbuzwa mu gihe kitarenze icyumweru, aho hagiye gutumizwa inama y’inteko rusange yatora ubuyobozi bushya. Muri iki gihe, ikipe iraba iyoborwa na V/Perezida w’ikipe we utigeze akurwaho, akaba asanzwe ari umuganga ku bitaro bya Kirehe.

Uyu muyobozi w’akarere ka Kirehe akaba yavuze ko uyu mwaka bageneye ikipe ya Kirehe ingengo y’imari ingana na Miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda.

" Intego ni ugukomeza kwitwara neza kurushaho, ku buryo iyi kipe y’umupira w’amaguru yatanga ishema ku karere kimwe n’ikipe ya Volleyball. Turifuza ikipe igira uruhare mu kuzamura abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru bakomoka aha mu karere ka Kirehe, kandi twizeye kuzabigeraho, mu gihe kiri imbere." Mayor wa Kirehe, Muzngu Gerald.

JPEG - 206.5 kb
Umutoza Nduhirabandi bakunda kwita Coka, niwe kuri ubu utoza Kirehe FC

Akarere ka Kirehe kanafite mu igenamigambi yako, gahunda yo kubaka sitade y’imikino amakipe yako yazajya akiniraho mu gihe kiri imbere.

Kirehe FC nyuma yo gutsindwa na Mukura ndetse n’Amagaju mu mikino 2 ibanza ya shampiyona, iyi kipe iraza kwakira Musanze FC ku wa gatandatu w’iki cyumweru.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru