RUHAGOYACU.com

Komite Olempike irimo guhihibikanira ko Siporo yaba umuco nk’uko byahoze

Komite Olempike y’u Rwanda irimo guhihibikanira ko siporo yaba umuco mu banyarwanda nk’uko byahoze mu bakurambere, ari na yo mpamvu abashinzwe siporo n’umuco mu Turere twose tw’u Rwanda ndetse n’abahagarariye amashyirahamwe y’imikino barimo gusangira ibitekerezo mu mahugurwa y’iminsi itatu.

Siporo si ibintu bishya mu Rwanda, ndetse na mbere y’uko habaho imikino Olempike mu 1896, Abanyarwanda bari basanzwe bakora siporo mu mikino yabo gakondo, nko gukirana, gusimbuka urukiramende n’ibindi nk’uko abitabiriye amahugurwa babisobanuriwe na Muvunanyambo Appolinaire, Umuyobozi mu kanama k’Inteko izirikana.

Munyanziza Gervais, Umuyobozi ushinzwe Siporo kuri bose muri MINISPOC, Dominique Bizimana, Umunyamabanga mukuru wa Komite Olempike na Amb.Valens Munyabagisha, Perezida wa Komite Olempike Munyanziza Gervais, Umuyobozi ushinzwe Siporo kuri bose muri MINISPOC, Dominique Bizimana, Umunyamabanga mukuru wa Komite Olempike na Amb.Valens Munyabagisha, Perezida wa Komite Olempike

N’ubwo hagiye haza imikino mishya kandi myinshi, Abanyarwanda ntibakitabira siporo nk’uko byahoze mu bakurambere, ari na yo mpamvu hashyirwa imbaraga mu bukangurambaga, Komite Olempike ikaba yarateguye ayo mahugurwa ngo abashinzwe siporo mu nzego z’ibanze na bo bashyireho akabo.

Nzabanterura Eugène ukuriye komisiyo ishinzwe siporo kuri bose muri Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR/RNOSC), yatangarije RuhagoYacu ko ayo mahugurwa yateguwe ku bufatanye na Solidalite Olempike, hagamijwe guhugura abagira uruhare mu kwigisha siporo abaturage, cyane cyane siporo kuri bose (Sports for All), kugirango birusheho kongera kuba umuco.

Nzabanterura yagize ati “Nk’uko mubizi mu Rwanda abantu batangiye kugandukira gukora siporo, mujya mubibona mu Mujyi wa Kigali no hirya no hino mu turere bitangiye kuba umuco, turagirango uwo muco mwiza utangiye gukwira tuwutangire mu buryo bukwiye kandi bufite intego, abantu bamenye uko bikorwa, ndetse banamenye ko siporo ari uburenganzira bwabo.”

Abitabiriye amahugurwa babanje kwerekwa amavu n'amavuko ya siporo mu RwandaAbitabiriye amahugurwa babanje kwerekwa amavu n’amavuko ya siporo mu Rwanda

Bihira Innocent ushinzwe Urubyiruko, Umuco na Siporo mu Karere ka Karongi yatangarije RuhagoYacu ko ayo mahugurwa azasiga basobanukiwe imiterere ya Siporo n’amateka yayo mu Rwanda, bikazabafasha mu kuyisakaza ku baturage nk’uko ari imwe mu nshingano zabo nyamukuru.

Ati “Nitumara gusobanukirwa amateka ya siporo n’uburyo bwiza bwo kuyikoramo, bizadufasha gutuma irushaho kumenyekana, dore ko byasaga n’aho atari umuco w’abanyarwanda kandi nyamara yarahozeho no mu bakurambere.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’amahugurwa bazihatira gufasha abaturage mu turere bakoreramo kuyoboka siporo kuri bose, kuko ari kimwe mu bizatuma barushaho kugira ubuzima buzira umuze, kandi ikaba inafasha mu mibanire myiza.

Aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Mutarama akazasozwa kuwa gatanu tariki ya 19 Mutarama, akaba agamije ubukangurambaga, kuzamura ubumenyi bwabo no guhanahana inararibonye, mu mitegurire y’ibikorwa bya Siporo kuri bose.

Basobanuriwe imikino gakondo yakinwaga keraBasobanuriwe imikino gakondo yakinwaga kera

Iki gikorwakiri muri gahunda ya Komite Mpuzamahanga Olempike (CIO/IOC), by’umwihariko ishami ryayo rya “Sport et société active/Sport and active society”, rigamije ibikorwa byo gukangurira no gufasha abaturage b’ingeri zose kandi bo ku isi yose, gukora siporo n’igororangingo kuko ari ntasimburwa ku buzima bwa muntu mu kuwuha ubudahangarwa no kuwurinda uburwayi butandukanye.

Aya mahugurwa arimo guhabwa abantu 45 bari mu byiciro bitandukanye, bagira uruhare mu mitegurire y’ibikorwa bya Siporo kuri bose, barimo abashinzwe/abayobora ibikorwa bya siporo mu turere twose uko ari 30 ndetse n’abahagarariye amwe mu mashyirahamwe y’imikino mu Rwanda.

Amahugurwa arimo kubera i Nyanza mu kigo cya Komite Olempike y’u Rwanda (Centre des Jeunes Olympafrica), mu kuyasoza kuwa gatanu tariki ya 19 Mutarama, abayitabiriye bakazategura kandi bagakora siporo kuri bose, icyo gikorwa kikazahuriza hamwe abaturage bo mu Mujyi wa Nyanza, abakozi n’abayobozi b’ako karere n’ab’Intara y’Amajyepfo, ndetse n’abayobozi n’abakozi ba Komite Olempike y’u Rwanda.

Iki gikorwa kizayoborwa n’inanaribonye zisanzwe zitunganya gahunda ya siporo mu mujyi wa Kigali (Kigali Car free day).

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda yibukije ko Rayon Sports ari kimwe mu bimenyetso by'amateka ya siporo mu Rwanda ari na yo mpamvu Olympafrica yubatswe i NyanzaUmuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda yibukije ko Rayon Sports ari kimwe mu bimenyetso by’amateka ya siporo mu Rwanda ari na yo mpamvu Olympafrica yubatswe i Nyanza
Tharcisse Harerimana, impuguke mu by'imikino Olempike ni umwe mu batanga amahugurwaTharcisse Harerimana, impuguke mu by’imikino Olempike ni umwe mu batanga amahugurwa

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru