RUHAGOYACU.com

Komite Olempike mu rugamba rwo kubungabunga ibidukikije, hatahiwe uruhare rw’abakinnyi

‘Kubaka isi nziza binyuze muri siporo’ ni imwe mu ntego za Komite Olempike, ari na yo mpamvu iyo mu Rwanda ubu irimo gutanga amahugurwa mu ngeri zitandukanye z’abanyarwanda, ubu hakaba hatahiwe abarimu n’abatoza ngo berekwe uruhare abakinnyi bakwiye kugira mu kubungabunga ibidukikije.

Kubungabunga ibidukikije ni imwe mu ntego Komite Mpuzamahanga Olempike (CIO/IOC) ishyize imbere muri gahunda zayo za buri munsi, ari nako ihamagarira inzego zose za siporo by’umwihariko komite olempike ya buri gihugu, kugena gahunda no gukora ubuvugizi bugamije kurwanya iyangirika ry’ibidukikije.

Ni muri urwo rwego Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR/RNOSC) yateguye gahunda y’ubukangurambaga buzibanda ku biganiro n’ibikorwa bigamije kumenya ibyangiza ibidukikije n’uko byakwirindwa, kwita ku mazi, ikoreshwa neza ry’umuriro w’amashanyarazi,isuku n’isukura n’ibindi.

Bahuguwe kuri bimwe mu byo batajyaga bitaho mu burezi baha abana ndetse n'imyitozo abatoza baha abakinnyi bigisha gukinaBahuguwe kuri bimwe mu byo batajyaga bitaho mu burezi baha abana ndetse n’imyitozo abatoza baha abakinnyi bigisha gukina

Aimable Nsengimana, umukozi w’Akarere ka Nyanza ushinzwe amashyamba n’umutumngo kamere, akaba umwe mu batanga ayo mahugurwa yatangarije RuhagoYacu ko siporo n’ibidukikije ari indatana, bityo ko abayikora na bo bakwiye kwihatira kubibungabunga kandi bagakoresha kumenyekana kwabo mu gufasha abafana kubibungabunga.

Ati “Na bibiriya iravuga ngo ‘Roho nzima mu mubiri muzima’. Ngirango umusiporutifu ni umuntu dutegerejeho umusaruro ari wese. Kuba wese mvuga, ni ukuba yuzuye mu mubiri nta na kimwe gihungabanye. Igihe ikirere kitameze neza ntiwashobora gusiganwa ku maguru ahantu hatari umwuka mwiza. Icyo waba ukina cyose ntiwabona umusaruro igihe ukorera ahatameze neza.”

Yakomeje atanga urundi rugero rw’uko abakora siporo bose bakenera kunywa amazi kandi y’urubogobogo, yongeraho ati “Ni ngombwa ko abasiporutifu bacu bamenya ngo ‘amazi meza banywa aturuka he kuko na bo bari mu muryango nyarwanda. Kugirango abantu babone umwuka mwiza bigenda bite?”

Kubungabunga ibidukikije ni kimwe mu byo Komite Olempike ikoramo ubukangurambaga, mu ntego yayo yo kubaka Isi nziza binyuze muri siporoKubungabunga ibidukikije ni kimwe mu byo Komite Olempike ikoramo ubukangurambaga, mu ntego yayo yo kubaka Isi nziza binyuze muri siporo

Nsengimana avuga ko abakora siporo kuva ku bana bato biga gukina umukino runaka bakwiye gusobanurirwa hakiri kare akamaro k’ibidukikije n’uburyo bwo kubibungabunga, kuko aho bakinira cyangwa bitoreza barabikenera, kuko akenshi usanga haba hanibasirwa n’izuba cyane mu mpeshyi.

Mbungira Ismael, Umutoza w’ingimbi za Rayon Sports akaba n’Umuyobozi wa ‘IJABO ryawe Rwanda’ mu Ntara y’Amajyepfo yatangarije RuhagoYacu ko amahugurwa bahawe ari ngombwa kuko igiti kigororwa kikiri gito, bityo nk’umutoza w’abana akaba agiye kurushaho kubakangurira kubungabunga ibidukikije kuko bigira uruhare runini mu iterambere ryabo.

Ati “Aya mahugurwa twahawe nanjye natangiye ntabyumva neza, ariko nyuma naje gusobanukirwa neza ko ibidukikije ari ngombwa ndetse ko ari ibintu bikenewe cyane ba bana twirirwana na bo mu kibuga bakwiye kugira uruhare mu kubibungabunga.”

Yakomeje avuga ko mu bana atoza bajyaga birengagiza ibyerekeranye n’amazi, aho bajyaga bayakenera gusa ariko bakirengagiza uburyo bwo kubona amazi meza, ikindi ugasanga aho bakinira n’ibiti bihari barabyangiza kandi ari byo bibaha umuyaga mwiza ndetse bikanabakinga izuba mu gihe cyo kuruhuka.

Abarimu n'abatoza na bo bahuguwe mu byiciro bibiriAbarimu n’abatoza na bo bahuguwe mu byiciro bibiri

Iyi gahunday’amahugurwa ku kubungabunga ibidukikije ikorerwa mu kigo “Olympafrica” kiri mu karere ka Nyanza kuva kuwa 10 Ukwakira 2017 kugeza mu ntangiriro z’ukwezi kw’Ugushyingo 2017, igenewe abantu 260 bari mu byiciro bitatu.

Icyiciro cya mbere cyari kigizwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze biganjemo abo ku rwego rw’umudugudu, icya kabiri kikaba kigizwe n’abarimu ndetse n’abatoza b’imikino inyuranye, mu gihe icya gatatu ari na cyo kizasoza iyi gahunda kizaba kigizwe n’abana 100 bahagarariye abandi mu mashuri yisumbuye.

Abo bose bitezweho ko ubumenyi bazaba bungutse bazabusangiza imiryango yabo, aho batuye no mu bandi bahura na bo mu buzima bwa buri munsi, ibi bikaba bijyanye n’imwe mu ntego za Komite Olempike yo “Kubaka isi nziza binyuze muri siporo”.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru