RUHAGOYACU.com

Komite Olimpike yashoje amahugurwa y’ abahuzabikorwa b’imikino mu nkambi z’impunzi

Komite olimpike ifatanyije n’ ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR, bashoje amahugurwa y’abahuzabikorwa b’imikino barenga 100 baturutse mu nkambi eshashatu zibarizwa mu Rwanda.

Aya mahugurwa yari amaze iminsi 15 abera muri Centre Olympafrica y’i Nyanza, yakozwe mu byiciro bibiri aho buri cyiciro hahugurwaga abaturutse mu nkambi ebyiri mu gihe cy’iminsi ine bakagenda basimburana n’abandi.

Amahugurwa yari amaze iminsi 15 yashojwe hahuguwe abarenga 100Amahugurwa yari amaze iminsi 15 yashojwe hahuguwe abarenga 100

Uyu mushinga uzamara imyaka itatu, waje ukurikiye uruzinduko mu kwezi kwa 6 umwaka wa 2016, Dr Jacques ROGGE wigeze kuyobora CIO akaba ari intumwa y’umuryango w’abibumbye mu kurengera urubyiruko rw’impunzi, yagiriye muri zimwe mu nkambi z’impunzi zo mu Rwanda.

Aganira na Ruhagoyacu, Nzabanterura Eugene umujyanama muri Komite Olimpike wari uyoboye aya mahugurwa, yadutangarije ko iyi ari intangiriro y’ibikorwa by’igihe kirekire.

“Ni umushinga HCR na CNOSR bafitanye mu kwita ku rubyiruko rwo mu nkambi ruri hagati y’imyaka 17 na 25.

Twahuguye abari basanzwe bakoresha siporo mu nkambi ku buryo bakwita ku rubyiruko hanyuma tukazongera tukabaha amahugurwa kuri buri mukino”.

Aba bahuzabikorwa b'imikino mu nkambi bigishijwe byinshi bijyanye n'indangagaciro z'imikinoAba bahuzabikorwa b’imikino mu nkambi bigishijwe byinshi bijyanye n’indangagaciro z’imikino

Nyuma yo guhugurwa aba bahuzabikorwa bagera ku 107, Komite Olimpike itangaza ko hagiye gusanwa ibibuga byo mu nkambi byo mu mikino itandanyijwe, harebwa ibikoresho byibanze bikenewe mu gihe abatoza buri mukino bazagenda bongererwa amahugurwa.

Iyi mikino ikaba ari Umupira w’amaguru, Volleyball, Danse Moderne/Traditionnelle, Basketball, Gymnastics na Karate.

Ndwaniye Protogene ushinzwe siporo n’urubyiruko muri HCR, yadutangarije ko kubwabo bishimiye iki gikorwa cya Komite Olimpike, aho bizera ko kigiye kubera urufunguzo rw’urubyiruko ruba mu nkambi rurenga 60% by’impunzi zose, maze rukaba rwakwibona mu muryango mugari w’abanyarwanda cyane ko siporo ifasha kurwanya ubwigunge.

Nzabanterura Eugene wari uhagarariye Komite Olimpike ni we wahaye impamyabumenyi abahuguweNzabanterura Eugene wari uhagarariye Komite Olimpike ni we wahaye impamyabumenyi abahuguwe

Uru rubyiruko rwahawe amahugurwa ku miyoborere ya siporo (/sports aministration,) rwaturutse mu nkambi esheshatu ziri mu Rwanda ari zo Mahama mu karere ka Kirehe, Gihembe mu karere ka Gicumbi, Kigeme mu karere ka Nyamagabe, Kiziba mu karere ka Karongi, Mugombwa mu karere ka Gisagara, na Nyabiheke mu karere ka Gatsibo.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru